Balinese massage ni uburyo bwihariye bwo kuruhura umubiri wose hifashishijwe imiti gakondo, bwakomotse mu ntara ya Bali muri Indonesia.
Mu kiganiro na IGIHE, Megasari watangiye gukora akazi ko kuruhura umubiri nk’umwuga mu 2012, yavuze ko ubu buryo butari busanzwe bukoreshwa muri Saray Spa buri mu dushya azaniye abayigana.
Ati “ Ubu buryo butari busanzwe bwo kuruhura umubiri buhuriza hamwe imico itandukanye, aho usanga twifashisha imiti n’amavuta y’umwimerere (Essential oil). Balinese Massage ifasha imitsi kurambuka, amaraso nayo agatembera neza mu mubiri.”
Megasari ufite inkomoko muri Indonesia, ari naho yatangiriye gukora akazi kajyanye no kuruhura umubiri, yanakoreye mu bindi bihugu bitandukanye birimo Ibirwa bya Maurice, Iraq n’ahandi.
Gufata umwanzuro wo gukora uyu mwuga byaturutse ku kuba umukoresha we wa mbere wari ufite ikibazo cy’umutima, yarigeze kugwa igihumure, akabasha kumutabara yifashishije ubumenyi buke yari afite mu gukora ‘massage’.
Ati” Gufasha abantu kuruhura imibiri yabo n’ibintu nkunda cyane, mbifata nk’uburyo bwo kugira uruhare mu kongera kubasubiza ubuzima binyuze mu kubavura amavunane. Kuba naragize uruhare mu gutuma umukoresha wanjye agarura ubuzima, byatumye numva ko uyu mwuga ufite akamaro karenze uko mbitekereza.”
Yiteguye gusangira ubunararibonye n’abanyamwuga basanzwe bakora muri serivisi zitandukanye zo kuruhura umubiri zitangwa na Saray Spa, ndetse aho biri ngombwa akabafasha kubona amahugurwa atuma barushaho gufasha ababagana.
Megasari avuga ko Saray Spa igufitiye serivisi zose ziruhura umubiri, kandi umuntu wese abyifuza ashobora kuza gusura akirebera ibihakorerwa byose, mbere yo gufata umwanzuro wo kuba yazikoresha.
Saray Spa ya Kigali Marriott Hotel itanga serivisi zirimo; gukandakanda umubiri (massage), kuwuruhura hifashishijwe ubushyuhe ari byo byitwa ‘sauna’ na ‘steam’, siporo zifashishije ibyuma (Gym) n’ibindi.
Hhari ikipe y’abahanga n’ibikoresho bihagije biri ku rwego mpuzamahanga bituma batanga serivisi za spa zihariye, ziherekezwa n’icyumba cyo kuruhukiramo ku barangije kwitabwaho.
Muri ibi bihe bya Noheri n’umwaka mushya Saray Spa yashyizeho igabanyirizwa rya 20% kuri serivisi zayo zo gukandakanda umubiri (massage).













Amafoto: Muhizi Serge




Ibitekerezo 0