Abatoza b’imyitozo ngororangingo bagaragaza ko gukora siporo mu buryo buhoraho ari ingenzi ku buzima bw’umuntu kuko bimufasha gukorana ibakwe mu kazi ke, gukangura imikorere y’ubwonko, kurinda umunabi mu rungano no guhorana itoto rishingiye ku buzima bwiza buzira kurwaragurika.

Mu iterambere Isi irimo, abakora siporo bagenda batera intambwe ifatika aho bava mu cyiciro cyo kuzikorera mu muhanda no mu ngo zabo bimakaza umuco wo kugana ibigo n’inzu zabigenewe zifite abatoza b’inararibonye babihuguriwe babafasha umunsi ku wundi.

Abahanga mu bya siporo bagaragaza ko zose zitanganya akamaro. Ku isonga mu z’ingirakamaro harimo izikorerwa mu nzu hifashishijwe ibikoresho bitandukanye zizwi nka ‘Gym’.

Kuri ubu imwe mu nzu y’imyitozo ngororamubiri igezweho mu Mujyi wa Kigali ni Upper Hill Fitness ikorera i Rusororo, ikaba ari ‘Gym’ ifite ibikoresho byinshi kandi bigezweho bigendanye n’ibyifuzo bya benshi mu bayigana.

Upper Hill Fitness iganwa n’abatari bake bashaka gukora siporo no gukora imyitozo ngororamubiri, koga n’ibindi aho ifite umwihariko wo gukora amasaha 24 kuri 24, iminsi irindwi kuri irindwi.

Umuyobozi Mukuru wayo Roger Byegeka yabwiye IGIHE ko bahisemo kubaka Gym muri aka gace kugira ngo borohereze abahatuye basiragiraga bajya gukorera imyitozo ngororamubiri kure.

Ati “Mu ntangiriro twarebaga ku baturage bari mu gace ka Rusororo bashaka kugira aho bakorera imyitozo ngororangingo, koga no kuryoherwa n’impera z’icyumweru badahanganyikishijwe n’umuvundo w’imodoka mu muhanda.”

Yakomeje avuga ko iyi Gym ifite ibikoresho byose bikenewe mu myitozo ngororamubiri birimo imashini zihariye ku bagore ndetse n’abatoza babizobereyemo.

Ati “Dufite icyumba cy’imyitozo ngororamubiri cyuzuye ibikoresho birimo imashini za ‘cardio’ n’ibyifashishwa mu guterura ibiremereye. Hari kandi abatoza babigize umwuga biteguye kugufasha kugera ku ntego zawe.”

Yongeyeho ati “Ku badakunda imyitozo yo muri Gym, na bo twabateganyirije piscine yo kwidagaduriramo, ndetse n’ahantu hihariye hagenewe abana bato.”

Mu bindi uyu muyobozi yavuze Upper Hill Fitness yihariye harimo ahantu ho gukorera imyitozo ya ‘aerobics’, ibyumba bya ‘steam’ n’aho gufatira amafunguro mbere cyangwa nyuma y’imyitozo.

Mu gihe kuri ubu iyi nzu y’imyitozo ngororamubiri yigisha ibijyanye na ‘aerobics’ na ‘Aqua Gym’, mu gihe iteganya Karate, Yoga n’indi myitozo ifasha abayigana.

Ubuyobozi bwa Upper Hill Fitness bwashyizeho ibiciro biri mu byiciro bitandukanye, aho bifasha abashaka gukora imyitozo ngororamubiri kwishyura bigendanye n’ubushobozi bwabo cyangwa ibihe barimo haba ku munsi, ku kwezi n’umwaka wose.

Uwabagannye akora imyitozo ngororamubiri muri Gym, akogera muri piscine ndetse akabona n’amasomo y’imyitozo ngororamubiri.

Ku bakiliya bashya, Upper Hill Fitness yateganyije ko bazajya bashyirwaho igabanuka ryihariye.

Abifuza gusobanukirwa byinshi kuri Upper Hill Fitness bashobora kuyisura ku rubuga rwa Instagram (upper_hill_fitness) cyangwa bagahamagara kuri 0792875832.

Amwe mu mafoto agaragaza ibikoresho biri muri Upper Hill Fitness Gym


Kwamamaza

2009 - 2026 ©. All rights reserved