Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yahishuye uburyo yananiwe kumvikana na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, ku ngingo yo kwamagana u Burusiya ubwo bari bari mu nama ya Commonwealth i Kigali.
Boris na Museveni ni bamwe mu bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma basaga 40, bitabiriye inama ya Commonwealth izwi nka CHOGM yabereye i Kigali muri Kamena 2022.
Iyo nama ya 26 y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM) yabereye i Kigali, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe duharanire ejo heza: Twihuze, duhange udushya, tuzane impinduka”.
Mu gitabo cye gishya ‘Unleashed’ cyagiye hanze mu Ukwakira 2024, Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza hagati ya 2019 na 2022, yavuze ko yageze i Kigali tariki 23 Kamena 2022 nubwo inama yari iteganyijwe tariki 24 na 25 Kamena.
Avuga ko yagize “amahirwe yo kwereka itangazamakuru uburyo u Rwanda ari igihugu gitekanye, gitoshye kandi gifite isuku ndetse bakamenya na gahunda twari turimo ijyanye n’abimukira. Barabyiboneye n’amaso, barumirwa.”
Bukeye bwaho inama ya mbere ifungura CHOGM, Boris avuga ko yahise azamura ingingo ijyanye n’intambara y’u Burusiya na Ukraine yari imaze amezi ane itangiye.
Icyo yashakaga si uko Commonwealth yohereza ingabo i Kyiv cyangwa Moscow, ahubwo yashakaga ko uwo muryango usohora itangazo wamagana ku mugaragaro u Burusiya kugira ngo burusheho kujya ku gitutu.
Boris Johnson avuga ko akimara kuzamura iyi ngingo, yatunguwe na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda wazamuye ukuboko asaba ijambo.
Ati “Nagiye kubona mbona inshuti yanjye Yoweri Museveni wa Uganda izamuye ikiganza, iti: Sinemeranya n’ibyo Boris Johnson avuga”.
Boris yavuze ko nubwo asanzwe yumvikana na Museveni ku ngingo nyinshi, kuri iyi nshuro ho ngo byarahindutse, Museveni amwumvisha ko Putin atari mubi nkuko Abanyaburayi bamugaragaza.
Museveni yabwiye Boris ko Putin icyo arwanira ari ukurandura abantu bafite imyumvire nk’iy’Aba-Nazi muri Ukraine, bumva ko Abarusiya n’abameze nkabo badakwiriye kubaho.
Perezida wa Uganda kandi yabwiye Boris Johnson ko Commonwealth idakwiriye kwivanga mu bya Ukraine n’u Burusiya, kuko icyo Putin ashaka ari ukurwanya iterabwoba muri Ukraine, ibintu bitarebana na mba Commonwealth.
Boris Johnson yagerageje kumvisha Museveni ububi bwose bwa Putin nkuko Abanyaburayi babyemera, umusaza amubera ibamba.
Byageze aho Museveni abwira Boris ati “Erega naba na Putin aduha intwaro’.
Nibura 25% by’intwaro ziboneka muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, zituruka mu Burusiya. Zishimirwa kuba zihendutse kandi zikomeye, zikanorohera abazikoresha. U Burusiya nibwo bukora intwaro yamamaye ku Isi hose izwi nka AK-47 cyangwa Kalashnikov.
Mu gitabo Boris asa n’uwicuza umwanya yamaze asigana na Perezida Museveni kuri iyo ngingo, kuko yarangiye kumutsinda binaniranye.
Ati “Nyuma y’uko mu biganiro byanjye na Yoweri Museveni kumvikana binaniranye, nageze aho ndayamanika! Itangazo (rya Commonwealth) ryasohotse icyo gihe nta na hamwe rivuga Ukraine.”
Boris Johnson avuga ko icyo ibihugu byibanzeho ku kibazo cya Ukraine n’u Burusiya, ari impungenge z’ihenda ry’ibiribwa ku masoko bitewe n’intambara.
Ati “Byari biteye umujinya kuko u Bwongereza ni umufatanyabikorwa w’ingenzi kuri ibi bihugu kurusha u Burusiya”.
Uyu mugabo weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mbere gato yo kuza muri CHOGM, asa n’uwababajwe cyane n’uburyo Afurika yiyumvamo u Burusiya cyane kurusha u Bwongereza.
Avuga ko atumva uburyo ibihugu bigize Commonwealth byanze kwamagana u Burusiya, nyamara bikoresha Icyongereza aho kuba Ikirusiya, bikohereza abanyeshuri babyo kwiga mu mashuri meza i Londres aho kuba i Moscow.
Boris Johnson yavuze ko yavuye i Kigali abonye umukoro, w’uko hakenewe impinduka zikomeye muri uwo muryango, kugira ngo babashe kumva ibintu kimwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!