Perezida Paul Kagame yavutse ari umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, kuri se Deogratias Rutagambwa Rugambwa na nyina Asteria Bisinda Rutagambwa.
Uyu muryango wari ufite amaraso y’ibwami, dore ko ku ruhande rwa se akomokaho mu muryango mugari wari ushinzwe gutanga abagabekazi, naho nyina akaba yari mubyara w’Umwamikazi Rosalia Gicanda.
Imyaka ine ya mbere y’ubwana bwe mu Rwanda yabaye myiza, n’ubwo igihugu cyari mu bihe bikomeye by’imvururu zishingiye ku moko n’amashyaka.
Ibihe byiza by’ubwana bwe byarangiye tariki ya 6 Ugushyingo 1961, ubwo umuryango we wahungaga kubera ubwicanyi, inkongi z’umuriro no gusahura byibasiye Abatutsi byari byateguriwe kubatsemba.
Ibi byose byatumye aba impunzi akiri muto, ariko bimutegurira inzira ndende yaje kumugeza ku kuyobora u Rwanda no kuruhindura igihugu cyubahwa hose na bose, binatuma Abanyarwanda benshi n’ubu bishimira uyu muyobozi utagereranywa.
Mu myaka Perezida Kagame amaze ayoboye u Rwanda, mu gihugu hagaragaye impinduka zifatika mu nzego zitandukanye zirimo imibereho myiza y'abaturage, uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo n'ibindi.
Umusaruro mbumbe w'igihugu wageze kuri miliyari 25.833 Frw uvuye kuri miliyari 21.513 Frw mu 2024/25
Imibare ya Banki y'Isi igaragaza ko amafaranga umuturage yinjizaga mu Rwanda mu 2025 yari 1.123$, ni ukuvuga asaga miliyoni 1,65 Frw.


‘Ubuyobozi bwe benshi barabwishimiye'
Ku baturage benshi, ibimaze kugerwaho bisobanura ubuzima bwahindutse, umutekano, n'ishema ryo kuba Umunyarwanda.
Nticirwinzira Salomon, umwe mu baturage batanze ubuhamya, yavuze ko afata Perezida Kagame nk'umubyeyi w'igihugu wagaruye ubumwe.
Ati “Yatoje Abanyarwanda gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda'. Yatuvanye mu moko, Umunyarwanda wese yibona nk'Umunyarwanda… aho ariho hose ukumva ufite agaciro, ibi bikaba ari ihame ryamaze gushinga imizi mu mitekerereze y'abenegihugu.”
Iri terambere n'umutekano byatanze umusaruro ku bantu b'ingeri zitandukanye barimo n'abo mu karere ubu bari mu Rwanda nk'impunzi cyangwa bahakorera.
Niyonkuru Jimmy, ukomoka mu Burundi, yatanze ubuhamya bw'uko igihugu kiyobowe n'uwahoze ari impunzi ubu cyabaye igicumbi cy'amahoro ku bandi.
Yagize ati “Ndamushimira cyane kuba yaratwakiriye akaduha ubuhungiro… tukaba twarisanzuye tubona n'akazi. Ubu tumeze nk'aho turi Abanyarwanda, tumeze nk'aho turi mu rugo.”
Imiyoborere ya Perezida Kagame kandi yashyize imbere kwigira no gukura amaboko mu mufuka, cyane cyane mu rubyiruko n'abagore.
Maniraguha Jean Baptiste avuga ko azirikana ijambo ry'Umukuru w'Igihugu yigeze kuvuga rigira riti ‘Uwigize agatebo ayora ivu’.
Ati “Ryahinduye ubuzima bwanjye, rimvana mu bunebwe ntangira gukora. Namubwira ko aho agejeje akora ari byiza cyane, nifuza ko niba bishoboka twamuhorana.”
Umuhoza Marie Grace na we yunze mu rye ati “Twagiye twumva impanuro ze kenshi adushishikariza gukora tukigira, ntidutegereze inkunga ziturutse ahandi z'amahanga, ibyo nkumva bindemyemo icyizere cyo gukora cyane kugira ngo nanjye nzagire aho nakigeza heza.”
Iri hame ryo kwigira ryajyanye no guha amahirwe angana ibyiciro byose by’abaturage.
Habimana Jean de la Croix ashimangira ko isomo akura ku Mukuru w’Igihugu ari uko yahaye urubyiruko rwose amahirwe angana, kuko “Nta mwana afata ngo amushyire ku ruhande. Twese adufata nk'umuntu umwe.”
Kayitesi Liziqi we abirebera mu mboni y'iterambere ry'umugore. Ati “Abagore yaduteje imbere bihagije kuko turakora tugatahana inyungu zacu, tukagura imodoka, tukubaka ibintu byose bishoboka mu mbaraga ze yaduhaye. Yaduteye inkunga ihagije.”
Uwitwa Ngoga Thierry yunzemo agira ati “Yafashe iya mbere mu gukura iki gihugu mu icuraburindi. Iyo adafata iya mbere ntabwo izi saha tuba turi aha. Ndamushimira cyane mbikuye ku mutima.”
Benshi bamufata nk'icyitegererezo
Uwumugisha Hosiana yavuze ko indangagaciro yigiye kuri Perezida Kagame ari ugukunda igihugu mu buryo bwose, kubaha ibikorwa byose no kubibungabunga.
Ibi bishimangirwa na Musengimana Celestin wavuze ko kuba Abanyarwanda bafite igihugu cyiza uyu munsi, babikesha umuyobozi wanga akarengane kandi wumva ko uwo ari we wese yazamuka akabaho neza.
Uwamahoro Chantal yashimangiye ko iyo hatabaho ubwitange bwa Perezida Kagame n'ubw'Inkotanyi ngo batabare u Rwanda rwari mu manga, uyu munsi nta gihugu kiba kiriho.
Ati “Yakoze inshingano zikomeye kandi zitubwira twese Abanyarwanda ko Umunyarwanda akwiye guhoza u Rwanda ku mutima akaba ari na wo murage dukwiriye gusigasira. Ndamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Igihe yavukaga aza ku Isi, u Rwanda rwari rwibarutse intwari y'ibihe byose izahoraho, u Rwanda rutazibagirwa ndetse na Afurika.”
Muri rusange, iyo uganiriye na benshi, Perezida kagame, ashimirwa kuba yaritangiye igihugu akayobora urugamba rwo kukibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuba ari umuntu wanga akarengane, uharanira iterambere, ukunda isuku n’ibindi.






Ibitekerezo 0