IGIHE

Uko Kabarebe yinjije Joseph Kabila mu gisirikare, Laurent Desire Kabila akagononwa

0 11-10-2024 - saa 08:11, Ferdinand Maniraguha

Joseph Kabila ni umwe mu mazina afite amateka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’umwe mu bayoboye icyo gihugu ariko n’uwa mbere mu bakiyoboye wavuye ku butegetsi mu mahoro.

Umuhungu wa Laurent-Désiré Kabila, Joseph Kabila izamuka rye muri Politiki ryabaye nk’iry’ibimanuka tujya tubwirwa mu mateka.

Ikidakunze kuvugwa, ni uko mu batumye Joseph Kabila aba uwo ari we kuri ubu, izina Gen (rtd) James Kabarebe rifitemo uruhare runini.

Kabarebe usigaye ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yihariye amateka yo kuba yarabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Yayoboye Ingabo za Congo nyuma yo kuyobora urugamba rwagejeje Laurent-Désiré Kabila ku butegetsi muri Gicurasi 1997, nubwo nyuma y’umwaka Kabila yihindutse Ingabo z’u Rwanda Kabarebe yari ayoboye.

Mu gitabo La traverse cya Patrick de Saint-Exupéry, Kabarebe agaragaza ko Ingabo z’u Rwanda zinjiye muri Congo zifite gahunda yo gusenya inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda zari mu nkengero z’Umujyi wa Goma.

Izo nkambi, abayobozi n’abasirikare ba Leta y’Abatabazi yari isize ikoze Jenoside mu Rwanda, bazikoreshaga bisuganya ngo bagaruke guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaire [RDC y’ubu], yavuniye ibiti mu matwi yanga kumva u Rwanda rwasabaga ko izo nkambi zisenywa, abasirikare n’abasivile bagatandukanywa kandi bagakurwa hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda zinjiye ari batayo enye zigizwe n’abasirikare bagera ku 3000, bayobowe na James Kabarebe. Binjiranye n’inyeshyamba za AFDL zari ziyobowe na Laurent-Désiré Kabila mu mpera za 1996.

Imijyi yo mu Burasirazuba bwa Congo nka Goma na Bukavu yafashwe mu mizo ya mbere, zikomereza mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda zari zaragizwe ibigo by’imyitozo ya gisirikare.

Inkambi zimaze gusenywa impunzi zisaga miliyoni ebyiri zigacyurwa mu Rwanda, Kabarebe n’ingabo ze biyemeje gukomezanya na AFDL kugira ngo batsinsure Interahamwe n’abahoze mu ngabo za Leta bari biyemeje gukomeza gufasha Mobutu na we akazabafasha kugaruka ku butegetsi i Kigali.

Amaso ya AFDL n’Ingabo z’u Rwanda yerekejwe mu Mujyi wa Kisangani, ahaturukaga ibitero simusiga by’Ingabo za Mobutu n’abacanshuro bamufashaga.

Mu gitabo La traverse, James Kabarebe yabwiye Saint Exupery ko inkambi Tingi Tingi yabagamo impunzi z’Abanyarwanda n’Interahamwe imaze gusenywa, yahise yizera ko na Kisangani iri hafi.

Mu gihe ingabo Kabarebe yari ayoboye ziteguraga kwinjira i Kisangani, yabanje kujya i Goma kureba Laurent-Désiré Kabila wari uyoboye AFDL. Aha ni ho amateka ya Joseph Kabila mu gisirikare na Politiki yatangiriye.

Ati “Sinashoboraga kwinjira muri Kisangani ntari kumwe n’Umunye-Congo, byabaye ngombwa ko nsubira i Goma”.

Icyari kijyanye Kabarebe kwari ugusaba Laurent-Désiré Kabila kumuha umuhungu we Joseph Kabila kugira ngo binjirane mu Mujyi wa Kisangani.

Kabarebe avuga ko bitari gushoboka ko Ingabo z’u Rwanda zinjira i Kisangani zonyine kuko Abanye-Congo bashakaga kubona bene wabo.

Ati “Naramubwiye [Laurent-Désiré Kabila] nti: Muzehe, ndashaka umuhungu wawe Joseph. Nari nzi Joseph kuko yari yarabaye mu nzu yanjye i Kigali umwaka wose.”

Laurent-Désiré Kabila yabajije Kabarebe icyo ashakira umuhungu we, dore ko icyo gihe atari yakabaye umusirikare.

Kabila kandi yari afite ubwoba bw’uko umuhungu we ashobora kwicwa kuko nta na rimwe yari yakagiye urugamba.

Kabarebe yaramusubije ati “Nzamwigisha, nzamuha imyenda ya gisirikare n’imbunda kuko ndamukeneye”.

Laurent-Désiré Kabila yageze aho ava ku izima, yemera ko Joseph Kabila ajyana na Kabarebe ku rugamba i Kisangani.

Ati “Tuhageze abacanshuro [bafashaga Leta ya Zaire] batugabyeho ibitero. Joseph yagize ubwoba ariko ndamurinda. Twihishe munsi y’igiti kinini, hejuru yacu indege ituzenguruka.”

Icyo gitero cy’abacanshuro kimaze kunanirwa, Kabarebe n’ingabo ze bagose agace ka Bafwaboli kari hafi ya Kisangani kuko ari ho hari ibirindiro by’ingabo zirinze uwo mujyi.

Igitero bahagabye Kabarebe avuga ko cyateye ubwoba ingabo za Leta, abacanshuro n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda EX-FAR bari bariyemeje gufasha Mobutu, akazabasubiza ku butegetsi i Kigali.

Abo basirikare batangiye kubangira amaguru ingata, abandi bata intwaro zikomeye barahunga ku buryo Kabarebe n’ingabo yari ayoboye, binjiye mu mujyi wa Kisangani abantu basa n’abashizemo.

Bivugwa ko ubwo AFDL yageraga muri Kisangani, abasirikare ba Mobutu banze kurwana, abagera ku 3000 bishyize mu maboko ya AFDL.

Kabarebe (ibumoso) hamwe na Kabila (hagati) wari ukiri umusirikare muto

Kabarebe wari ufite imyaka 38 na Joseph Kabila wari ufite imyaka 26, binjiranye mu Mujyi wa Kisangani. Byari kuwa Gatandatu tariki 15 Werurwe 1997.

Ati “Twabanje kuganira kuko abaturage bari badutegereje, buri wese yashakaga kumenya igikurikiyeho. Joseph ni we wagombaga kubasubiza kuko yari umwana wa Muzehe.”

Kabarebe yabanje gutegura Kabila, amutegurira ibibazo n’uko abisubiza ubundi ajya guhura n’itangazamakuru, mu kiganiro cya mbere cyamaze amasaha atatu.

Kabarebe ati “Njye nasigaye mu kindi cyumba, nta muntu wigeze ambona”.

Byasabye icyumweru ngo Laurent Desire Kabila agere i Kisangani, aho yahuriye n’abaturage muri Stade akababaza ibyo bashaka, na bo bati “dukomeze i Kinshasa”.

Mbere yo guhunga kw’Ingabo za Mobutu, zasize zisahuye Umujyi wa Kisangani, zinagirira nabi abaturage ari na byo byatumye Laurent-Désiré Kabila ahagera nk’umucunguzi.

Gufata uyu mujyi byahise biha imbaraga Ingabo z’u Rwanda n’abarwanyi ba Kabila, dore ko Kisangani ari umujyi w’ubukungu ufatwa nk’amarembo ya Kinshasa ukaba uwa gatatu ukomeye mu gihugu.

Uyu mujyi kandi wari ibirindiro by’Ingabo za Zaire (FAZ) mu gihe cy’urugamba, ari na ho hategurirwaga ibitero bikomeye byo guhashya AFDL mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ifatwa rya Kisangani ryavanye Mobutu ku izima, yemera ibiganiro na AFDL. Uyu mujyi kandi ifatwa ryawo ryatumye Mobutu yirukana Kengo wa Dondo wari Minisitiri w’Intebe.

Ibiganiro ntacyo byatanze kuko nyuma y’amezi abiri muri Gicurasi 1997, ingabo za AFDL zifashijwe n’u Rwanda zafashe umujyi wa Kinshasa, bishyira iherezo ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko bwari bumaze imyaka isaga 30.

Laurent-Désiré Kabila amaze gufata ubutegetsi, umuhungu we Joseph Kabila yakomeje igisirikare kugeza mu 2001 ubwo yasimburaga se amaze kwicwa.

Ubwo Joseph Kabila yajyaga ku butegetsi mu 2001, yari avuye ku buyobozi bw’ingabo zirwanira ku butaka afite ipeti rya Général de Brigade.

Joseph Kabila ubwo yagirwaga Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka za RDC
Byabanje gutonda Laurent-Désiré Kabila kwemera ko umuhungu we ajyana na Kabarebe ku rugamba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza