Mu kiganiro n’ikinyamakuru RT cyo mu Burusiya,  Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko hari ibintu byitiranywa mu bibazo biberana n’akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, no muri RDC by’umwihariko.

Yasobanuye ko u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi mu rwego rwo gukumira ibishobora kuruhungabanyiriza umutekano biturutse muri RDC, cyane cyane umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorerayo.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda atari rwo ruri kurwanira mu burasirazuba bwa RDC, kuko iyi ntambara ari iy’Abanye-Congo, aho umutwe wa FRN wahoze ari AFC/M23 uhanganye n’imitwe y’ingabo ishyigikiye Leta ya Kinshasa.

Yavuze ko amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington mu mwaka ushize yashoboraga gukemura burundu amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi, ibiganiro bya Doha bigakemura ibibazo byagaragajwe n’umutwe wa FRN.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ikibazo gikomeje kugaragara ari uko nta bushake bwa politiki Leta ya RDC ifite bwo kubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Washington, aho isabwa gusenya umutwe wa FDLR.

Ati “Ariko ikibazo dukomeje guhura na cyo ni ubushake bwa politiki bwo kubahiriza aya masezerano. Dufite amasezerano ya Washington, tukagira n’amahame shingiro ya Doha ashobora kuzana amahoro arambye mu karere ariko nta bushake bwa politiki buhari.”

Amerika yashinje u Rwanda kudakuraho ingamba z’ubwirinzi, ifatira ibihano ingabo zarwo na bamwe mu bayobozi bazo, sosiyete z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Minisiteri y’Ingabo n'urwego rw’imari rukoreshwa n’abo mu nzego z’umutekano, Zigama CSS.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rubabazwa n’uko aho kureba impande zombi zasinye amasezerano ya Washington, Amerika ikomeje kurwibasira nyamara Leta ya RDC idasenya FDLR.

Ati “Kandi tubabazwa n’uburyo ubuhuza bwa Amerika bukorwamo kubera ko burahengamye, bureba uruhande rumwe ari rwo u Rwanda, kandi ibi ntibyazana amahoro arambye mu karere.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC ari we witabaje Amerika na Qatar kugira ngo bimufashe gukemura ibibazo byo mu gihugu cye, nubwo imyanzuro yafatiwemo yanze kuyubahiriza.

Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kubahiriza ibyo rusabwa kugira ngo amahoro aboneke mu karere, nk’uko amasezerano y’amahoro ya Washington abiteganya.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko ukubogama kwa Amerika kudashobora kuzana amahoro mu karere