Jeune Afrique yanditse ko itsinda ryarimo u Rwanda ryanze ko habaho ubwumvikane busesuye ku mukandida.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Nduhungirehe yavuze ko atari byo kugaragaza ko impande ebyiri zitavugaga rumwe muri iyo nama yabereye i Phnom Penh, rumwe rwarwanyaga itora naho urundi rukarwanya ubwumvikane busesuye mu guhitamo Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Yagize ati “Hari koko itsinda ryarwanyaga itora (u Bufaransa, RDC n’ibihugu bibishyigikiye), ariko itsinda rya kabiri ryari riyobowe n’u Rwanda ntiryarwanyaga ubwumvikane busesuye.”

Nduhungirehe yasobanuye ko icyo itsinda u Rwanda rwari rurimo ryaharaniye ari ukubahiriza amategeko agenga inzego za Francophonie uko yakabaye.

Ati “Iri tsinda ahubwo ryashyigikiraga iyubahirizwa ridakuka ry’amategeko ahuriweho agenga inzego za Francophonie, yemejwe n’Abakuru b’Ibihugu i Djerba mu Ugushyingo 2022.”

Yagaragaje ko ayo mategeko ateganya uburyo bubiri bwo gutora Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango. Ubwa mbere ni ukumuhitamo binyuze mu bwumvikane busesuye, ariko iyo butabonetse hagakoreshwa itora, hagatsinda ugize ubwiganze busanzwe bw’amajwi.

Ati “Aya mategeko ateganya ko Umunyamabanga Mukuru atorwa binyuze mu bwumvikane busesuye, bwabura hagakoreshwa itora rifatirwamo icyemezo ku bwiganze busanzwe bw’amajwi.”

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko gushyigikira gukurikiza ubwo buryo buteganywa n’amategeko bitagomba gufatwa nko kurwanya ubwumvikane busesuye.

Ati “Iri tsinda rya kabiri, u Rwanda rwari rurimo, rero ntiryarwanyaga ubwumvikane busesuye.”

Iyi nama yarangiye ibyo gutora Umunyamabanga Mukuru binaniranye, Louise Mushikiwabo yongererwa manda y’umwaka umwe izarangira ku wa 31 Ukuboza 2027, hakazaba amatora azagena uzamusimbura.