Babivugiye mu isengesho ryahuje abahagarariye u Rwanda n’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ku wa 10 Ugushyingo 2026, rigamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Depite Trent Kelly yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyihariye, Perezida Kagame ni umuntu wihariye. Akora byinshi bitagirira akamaro u Rwanda gusa, ahubwo Afurika yose. Icyo tugomba gukora ni ugukomera ku nshuti zacu zikomeye hirya no hino ku Isi. Iyo dufite abantu bakora ibintu bikwiye, mu buryo bukwiye kandi bafite umutima ukwiye, tugomba kubashoramo.”

Yakomeje ati “Buri gihe nishimira kuvuga ko u Rwanda ari inshuti, kandi bizakomeza uko.”

Ubutumwa bwa Kelly bwashimangiwe n’ubw’abandi bayobozi bo muri Amerika bitabiriye iki gikorwa, bagaragaje ko umubano n’u Rwanda ukwiye gukomeza kubakwa hashingiwe ku byo igihugu kimaze kugeraho no ku nyungu ibihugu byombi bihuriyeho.

Depite Brett Guthrie uyobora Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ingufu n’Ubucuruzi, yavuze ko gusura u Rwanda byahinduye ishusho yari asanzwe arufiteho.

Yavuze ko mbere yo kurugeramo yari afite ishusho y’igihugu yakuye ahanini muri filime, ariko agezeyo akibonera imikorere y’inzego, umurava w’abaturage n’iyubahirizwa ry’amategeko, asanga iki gihugu gikomeye.

Ati “Kugerayo ukibonera uko ibintu biri kuri gahunda, abantu bakora, amategeko yubahirizwa… ibyo byose dushaka ku mufatanyabikorwa aho ari ho hose ku Isi, nabonye bihari.”

Yanavuze ko iyo umuntu amubwiye ko ashaka kureba amahirwe ari muri Afurika, amugira inama yo kujya mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimiye abagize Inteko ya Amerika bakomeje gushyigikira umubano w’ibihugu byombi, agaragaza uruhare rw’Inteko z’ibihugu byombi mu guteza imbere inyungu bihuriyeho.

Yagize ati “Ku bagize Inteko bari kumwe natwe muri iki gitondo, turabashimira ubuyobozi bwanyu, ubucuti n’ubwitange mukomeje kugaragaza mu gushimangira umubano w’ibihugu byacu byombi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko Amerika yakomeje kuba umwe mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka kugeza ku guteza imbere ihangwa ry’udushya.

Ati “Dushimiye byimazeyo abafatanyabikorwa bacu hano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagize uruhare mu kongera kubaka igihugu cyacu n’abaturage bacu.”

Iki gikorwa cyagaragaje ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza umubano ushingiye ku bufatanye, amahirwe ahuriweho no guteza imbere inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Abahagarariye u Rwanda n'Inteko ya Amerika bahuriye mu isengesho mu gitondo cyo ku wa 10 Ugushyingo
Dr. Usta Kaitesi na Ambasaderi Mathilde Mukantabana bari bahagarariye u Rwanda muri iki gikorwa cyo gushimangira ubufatanye
Depite Trent Kelly yavuze ko u Rwanda ari igihugu Amerika ikwiye gukomeza gukorana na cyo kuko gikorera mu nyungu z'abaturage bacyo na Afurika yose
Ambasaderi Mukantabana yashimiye abadepite bo muri Amerika ubwitange bakomeje kugaragaza kugira ngo umubano ukomeze ugende neza
Dr. Usta Kaitesi yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gufasha u Rwanda kongera kwiyubaka
Perezida w'umuryango w'Abanyarwanda baba muri Amerika, Herbert Mugume, aganira na Depite Trent Kelly