IGIHE

U Rwanda mu bihugu 15 bya mbere bifite imiyoborere myiza muri Afurika-Raporo

0 24-10-2024 - saa 14:31, Ferdinand Maniraguha

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 14 muri Afurika muri raporo isesengura imiyoborere myiza izwi nka Ibrahim Index of African Governance (IIAG), rushimirwa imbaraga zashyizwe mu gusigasira umutekano n’ituze rusange ry’abaturage n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Iyi raporo yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, ishingiye ku ngingo z’ingenzi enye kuri buri gihugu mu bihugu 54 bigize umugabane wa Afurika zirimo ibijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko, ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu, uburenganzira bwa muntu kandi budaheza no guteza imbere imibereho myiza n’ubumenyi by’abaturage.

Muri rusange, imiyoborere y’u Rwanda yahawe amanota 58,7%. Ibijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko u Rwanda rwagize amanota 65,9%, ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu bigira amanota 64,1%, uburenganzira bwa kuntu kandi budaheza bugira amanota 42,5% naho guteza imbere imibereho myiza n’ubumenyi by’abaturage bigira 62,3%.

By’umwihariko ku bijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko, u Rwanda rwitwaye neza mu ngingo zijyanye n’umutekano uri mu gihugu, kurwanya ruswa n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Mu by’iterambere ry’ubukungu, u Rwanda rwagize amanota meza mu guteza imbere icyaro, imikorere myiza y’inzego za leta no korohereza ubucuruzi.

Ku ngingo yo guteza imbere imibereho myiza n’ubumenyi by’abaturage (Human Development Index), u Rwanda rwagize amanota meza mu kwita ku bidukikije, guteza imbere ubuvuzi no guteza imbere uburezi.

Ingingo u Rwanda rwagizemo amanota make ni ijyanye no kwita ku burenganzira bwa muntu kandi budaheza, aho amanota yagabanyutse ku bijyanye n’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa cyane cyane mu bijyanye na politiki, uburenganzira bwa muntu mu by’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Icyakora muri iki cyiciro, amanota menshi u Rwanda rwayakuye ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye

Muri rusange mu Karere u Rwanda ruherereyemo, Kenya ni yo iza imbere y’u Rwanda kuko iri ku mwanya wa 10. Ibindi bihugu biza hafi ni Tanzania iza ku mwanya wa 15, Uganda iza ku mwanya wa 26, u Burundi buza ku mwanya wa 43, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iza ku mwanya wa 48.

Igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu miyoborere kuri iyi raporo ni Seychelles, igakurikirwa n’Ibirwa bya Maurice, Cap Vert, Afurika y’Epfo na Botswana.

Mu myanya ya nyuma kuri iyi raporo hariho Eritrea, Somalia na Sudani y’Epfo.

Raporo ya Mo Ibrahim yashyize u Rwanda mu bihugu 15 bya mbere bifite imiyoborere myiza muri Afurika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza