Mu kiganiro yagiranye n’Abanye-Congo baba mu Burusiya ku wa 30 Ukwakira 2026, Tshisekedi yavuze ko abarwanyi ba FDLR bashaje, ikibazo cyabo kikaba gikoreshwa nk’“urwitwazo” n’u Rwanda.
Yavuze ko ku busabe bwa Amerika, RDC yatangiye gukusanyiriza i Kitona abarwanyi ba FDLR, bategereje kujyanwa mu bihugu byabakira cyangwa gutaha mu Rwanda ku bushake.
Amagambo ya Tshisekedi aje yisukiranya ku yandi nk’aya amaze igihe avugwa n’abayobozi ba Congo, birengagiza nkana uburyo uyu mutwe ukora.
Raporo zitandukanye za Loni zigaragaza ibitero bitandukanye FDLR yagabye mu Rwanda guhera mu myaka ya 2012 no hagati muri 2013. Ku wa 27 Ugushyingo 2012, abarwanyi bayo bagera ku 160 bambutse banyuze Gasizi, batera ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda i Kabuhanga na Muti, mu Karere ka Rubavu.
Ku wa 2 Ukuboza, abandi bagera kuri 80 binjiye hafi y’ikirunga cya Bisoke, batera ibirindiro hafi ya Kinigi, bica umukozi warindaga pariki.
Mu Ukwakira 2019, igitero cyagabwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze cyahitanye abaturage 14. Inzego z’u Rwanda zagihuje na RUD-Urunana, umutwe wishibutse kuri FDLR.
Abayobozi bashaje ntibivuze ko umutwe udashaka abasimbura
Imvugo y’uko abayobozi ba FDLR bashaje ntisiba mu mitwe ya Leta ya Tshisekedi mu kumvikanisha ko nta kibazo na kimwe batera u Rwanda. U Rwanda rugaragaza ko ikibangamye gikomeye ari ingengabitekerezo y’urwango abashaje bakomeje gukwiza mu bato.
Abo bato ni bo bakomeje kwinjira muri uyu mutwe nyuma y’incengezamatwara rikorwa n’abakuru.
Raporo ya Loni yo mu 2024 yavuze ko abarwanyi ba FDLR-FOCA bari hagati ya 1.000 na 1.500. Yanagaragaje ko mu mpera za Mutarama 2024 hinjiye abarwanyi bashya 600, biganjemo Abanye-Congo batojwe i Mihanja muri Masisi, kugira ngo basimbure abari baguye mu mirwano.
Raporo ya Loni yo muri Nyakanga 2025 yagaragaje ko FDLR n’imitwe ya Wazalendo bongereye ibikorwa byo gushaka abarwanyi, barimo abana, mu duce bagenzuraga no mu nkambi z’abakuwe mu byabo. Ibi bigaragaza ko gusaza kw’abashinze umutwe bitavuze ko abarwanyi bawo bose bashaje.
Tshisekedi yanze guhara FDLR
Mu gihe Tshisekedi yumvikanisha ko FDLR ari urwitwazo rw’u Rwanda, ku rundi ruhande akomeje gukora ibishoboka byose ashyigikira uyu mutwe. Ubuhamya bunyuranye bwagiye bugaragaza ko abarwanyi bawo aribo baba bari imbere ahantu hose ku rugamba.
Raporo ya loni ikomeza igaragaza ko FARDC yahaga FDLR-FOCA ibikoresho bya gisirikare n’amafaranga, iyitura uruhare rwayo mu kurwanya M23. Zagaragaje Fidel Sebagenzi nk’umuhuza wa FDLR-FOCA, VDP n’ubuyobozi bwa gisirikare bwa Kivu y’Amajyaruguru.
Iyo raporo inavuga ko amabwiriza yo guhagarika imikoranire na FDLR yatanzwe n’Umugaba Mukuru wa FARDC ku wa 21 Ugushyingo 2023 mu buryo bwa nyirarureshwa, ariko ubufatanye bugakomeza ku rugamba.
Ibi bigaragazwa n’inama yabereye i Goma ku wa 31 Ukuboza 2024, yahuje abayobozi b’imitwe n’ab’igisirikare kugira ngo bashimangire ubufatanye. Impuguke za Loni zavuze ko nyuma yayo guverinoma yohereje amafaranga n’ibikoresho muri iyo mitwe.
Kuva icyo gihe n’ubu FDLR yakomeje kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi wa FARDC, ndetse ko ibikoresho yahawe byongereye ubushobozi bwayo bwa gisirikare.
Raporo yo muri Nzeri 2025 igaragaza ko Leta ya Congo yatangaga amadolari 300.000 buri kwezi agenewe abarwanyi ba Wazalendo bakorana na FDLR, anyujijwe ku biro bya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.
Ibya Kitona byaje bite?
Ikibazo gikomeye mu byo Tshisekedi yatangaje ni uko abarwanyi b’umutwe wa FDLR bari gukusanyirizwa ahitwa Kitona mbere y’uko boherezwa mu bihugu bitandukanye.
Ibi ubwabyo bihabanye n’amasezerano ya Washington yasinyiwe muri Amerika kuko agena inzira zigomba gukurikizwa mu gusenya uyu mutwe wa FDLR.
Gahunda y’ibikorwa bya gisirikare iyashamikiyeho, CONOPS, iteganya ko guhashya FDLR n’imitwe yayishibutseho, bigomba gukorwa yamburwa ubushobozi bwayo bwo guhungabanya umutekano.
Ikubiyemo gusesengura uburemere bw’ikibazo cy’umutekano giterwa na FDLR, kumenya aho abarwanyi n’ibikoresho byabo biherereye, guhanahana amakuru ku mitwe yayishibutseho no gukangurira abaturage gahunda igiye gukorwa.
Ibi bigomba gukurikirwa n’ibikorwa byo guhashya FDLR n’imitwe yayishibutseho.
Ku rundi ruhande, hari ihurizo rikomeye ryo kumenya abarwanyi ba FDLR abo aribo bitewe n’uburyo bivanze na Wazalendo na FARDC. Raporo ya Loni yagaragaje uburyo abarwanyi ba FDLR bivangaga n’imitwe ya Wazalendo, bakavuga ko FDLR itakibaho. Impuguke zanumvise umuyobozi wayo ategeka umurwanyi wafashwe w’imyaka 17 guhakana ko ari uwa FDLR.
Ivuga ko nyuma y’itangazo rya FARDC ryo ku wa 10 Ukwakira 2025 risaba FDLR kurambika intwaro, bamwe mu basirikare n’abategetsi bayijeje ko ubufatanye buzakomeza, kubera uruhare rwayo mu mirwano.
Mu isesengura ryo ku wa 6 Kanama 2026, Critical Threats Project yagaragaje ko gahunda yo kwambura FDLR intwaro igoranye bitewe n’uko Kinshasa ikomeza kuyishingikirizaho mu mirwano, abarwanyi bayo bakanyanyagira mu mitwe n’inzego zitandukanye.
Ku wa 17 Kanama 2026, ibihugu n’imiryango bigize itsinda mpuzamahanga rishinzwe gukurikirana ibibazo by’Ibiyaga Bigari byasabye RDC gahunda ifatika, ingengabihe n’ubufatanye na MONUSCO. Byashimangiye ko gukomeza gusangira ibirindiro cyangwa ibikorwa bya gisirikare na FDLR binyuranyije n’ibyemejwe mu masezerano ya Washington.






Ibitekerezo 0