Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje imyitwarire mibi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nama iherutse kubera i Luanda muri Angola, aho telefone ya Perezida Tshisekedi yatumye ibyari byemejwe byose bihagarara.
Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, asubiza ibyatangajwe na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner mu kanama k’umutekano ka Loni.
Kayikwamba yabwiye akanama k’umutekano ka Loni ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ngo kuko rwasabye ko FDLR irandurwa ariko rwo rukanga ibyo rusabwa n’uko hashyirwaho inzego z’ubutabera mu karere zikurikirana icyo kibazo.
Muri izo nshingano Kayikwamba avuga u Rwanda rwanze, ngo harimo kuvana ingabo zarwo muri Congo no gusaba M23 gusubira inyuma ikava mu bice yafashe.
Mu butumwa Nduhungirehe yanyujije kuri X, yavuze ko ibyatangajwe na Minisitiri Kayikambwa ari ibinyoma.
Yavuze ko mu nama iheruka kubera i Luanda tariki 14 Nzeri ikitabirwa n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda, RDC na Angola n’inzobere mu bya gisirikare, Minisitiri Kayikambwa ngo ni we wabyishe byose.
Ati “Kubera igitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu mu byumweru bitatu bishize, Madamu Wagner ari kwisobanura agerageza guhisha icyo we yakoze ubwo yitambikaga mu nama y’abaminisitiri iherutse i Luanda.”
Yavuze ko ingingo zaganiriweho i Luanda, zari ukwemeranya kuri gahunda yo guhashya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe nk’uko byari byemejwe n’inzobere mu by’umutekano zo muri Angola, mu Rwanda na RDC mu nama yabereye i Rubavu tariki 30 Kanama 2024.
Ati “Mu gihe twari tugiye mu nama yoroshye i Luanda [….] Minisitiri Kayikwamba nyuma y’amabwiriza yahawe na Perezida kuri telefone, yahise yanga burundu kwemeza iyo gahunda imbere ya bagenzi be na bamwe mu nzobere.”
Nduhungirehe yavuze ko iyo gahunda yagombaga kwemezwa, yari yagizwemo uruhare n’abarimo Gen Maj Christian Ndaywel ushinzwe iperereza rya gisirikare muri RDC.
Ati “Uwo musirikare yongeye kugaragaza ko yemeranya n’iyo gahunda imbere y’abaminisitiri batatu mu nama yabereye i Luanda mbere yo gutabwa mu nama na Minisitiri we imbere ya bagenzi be.”
Tariki 30 Nzeri n’iya 1 Ukwakira, hagombaga kuba indi nama yo kugaragaza uburyo ya gahunda yo guhashya FDLR izashyirwa mu bikorwa mu buryo budasubirwaho.
Iyo nama nayo Minisitiri Kayikwamba yanze kuyemeza, bituma ibyateganywaga byose bisa n’ibihagaze.
Nduhungirehe yavuze ko muri iyo nama nta hantu na hamwe higeze haganirwa iby’uruhare rw’u Rwanda ashinja ko rwanze ibyo rusabwa n’ibijyanye n’ubutabera kuri icyo kibazo kireba akarere.
Yavuze ko iyo myitwarire Congo yagaragaje igamije kunaniza ibiganiro bya Luanda byari byitezweho kuba umwe mu miti y’umutekano muke mu karere.
Ati “Niba Guverinoma ya RDC ishaka kwitambika ibijyanye no kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, nibura ibikore mu cyubahiro.”
Kuri uyu wa Mbere Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Linda Thomas Greenfield, yasabye Congo kubahiriza ibyemeranyijwe mu masezerano ya Luanda, niba ishaka ko umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu uboneka.
J'ai écouté cette intervention de la Ministre Thérèse Kayikwamba Wagner avec le sourire, car ma collègue congolaise ne dit pas la vérité sur les véritables raisons du blocage du processus de Luanda. Faisant face à la pression des États-Unis et d'autres partenaires depuis plus de… https://t.co/m0ktdJcR6v
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) October 8, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!