Nubwo Eisenkot ari we wahawe amahirwe ya mbere yo gushyiraho Guverinoma, urugendo rwo gusimbura Netanyahu ruracyagoye kubera ubwumvikane buke hagati y’amashyaka amurwanya. Ni we Minisitiri w’intebe umaze igihe kirekire kurusha abandi ayobora Israel.

Ku wa 8 Ugushyingo, Perezida Isaac Herzog yahaye Eisenkot, uyobora ishyaka Yashar, inshingano zo gushyiraho Guverinoma, nyuma y’uko abadepite 67 bamushyigikiye, mu gihe 46 bashyigikiye Netanyahu, abandi barindwi ntibagira uwo bashyigikira.

Netanyahu ashobora kuva ku butegetsi nyuma y'uko ishyaka rye ritsinzwe amatora

Kuki Eisenkot atahise aba Minisitiri w’Intebe?

Muri Israel, Perezida ntashyiraho Minisitiri w’Intebe ashingiye gusa ku mubare w’intebe ishyaka rye ryatsindiye ahubwo aha amahirwe umunyapolitiki abona ko ashobora guhuza amashyaka akagira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, igizwe n’abadepite 120.

Eisenkot yahawe iminsi 28 yo gushyiraho Guverinoma, ishobora kongerwaho indi 14. Iyo ananiwe, Perezida ashobora guha ayo mahirwe undi munyapolitiki, harimo na Netanyahu.

Imibare igaragaza iki?

Mu matora aheruka, amashyaka yari ashyigikiye Netanyahu yabonye imyanya 53 mu Nteko, avuye kuri 68 yari afite mbere.

Amashyaka arwanya Netanyahu yo yabonye imyanya 67, ariko si yose yiteguye gukorana muri Guverinoma imwe.

Ihuriro ry’amashyaka ane Eisenkot ashingiyeho rifite abadepite 48 gusa, mu gihe abandi 19 bakomoka mu mashyaka abiri yiganjemo Abarabu.

Ibi bivuze ko Eisenkot akeneye ubufatanye bw’andi mashyaka kugira ngo agire ubwiganze bw’abadepite nibura 61.

Hari ariko n’ubundi buryo burimo ko ashobora gushyiraho Guverinoma idafite ubwiganze busesuye, igihe mu itora ryo kuyemeza, abadepite bayishyigikiye babaye benshi kurusha abayirwanya.

Kuki amashyaka y’Abarabu ari yo ashobora kugena uzayobora Israel?

Amashyaka abiri yiganjemo Abarabu, Ra’am rifite abadepite umunani na Joint List rifite 11, yatangaje ko yifuza ko Netanyahu ava ku butegetsi.

Aya mashyaka ashobora gushyigikira Guverinoma ya Eisenkot mu Nteko, nubwo yaba atayirimo. Ikibazo ni uko bamwe mu banyapolitiki bafatanyije na Eisenkot badashaka ko Guverinoma yabo ishingira ku nkunga y’amashyaka y’Abarabu.

Avigdor Lieberman, uyobora Yisrael Beytenu, ashyigikiye ko hajyaho Guverinoma ifite nibura abadepite 61, ariko itarimo amashyaka y’Abarabu.

Yifuza ahubwo ko Eisenkot yegera amashyaka y’Abayahudi b'abanyamadini akomeye, nubwo hari ikibazo cy’uko abagabo bo muri ayo matsinda bakomeza gusaba gusonerwa kujya mu gisirikare.

Eisenkot we yiyamamaje asezeranya gukuraho ubwo busonerwe, bityo ubwumvikane bushobora kumusaba kwisubiraho kuri rimwe mu masezerano akomeye yatanze mu kwiyamamaza.

Gadi Eisenkot ni we wahawe gushinga Guverinoma

Netanyahu aracyafite amahirwe?

Nubwo yatakaje ubwiganze mu Nteko, Netanyahu ntarakurwa ku butegetsi.

Yasabye ko hajyaho Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu ihuriyemo amashyaka yemera Israel nk’igihugu cy’Abayahudi.

Yanamaganye icyifuzo cy’uko Eisenkot yashyigikirwa n’amashyaka y’Abarabu, avuga ko Guverinoma nk’iyo yaba idafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano birimo Gaza, Liban na Iran.

Eisenkot yakomeje kwanga gukorera muri Guverinoma iyobowe na Netanyahu, ariko ishyaka rye ntiryakuyemo burundu amahirwe yo gukorana na Likud.

Kugeza ubu, Netanyahu arakomeza kuyobora nka Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho kugeza igihe Guverinoma nshya izarahirira.