Iri kubikora mu gihe u Rwanda ruvuga ko icyo Kinshasa ikwiye gukora atari ugushaka indi nzira, ahubwo ari ugushyira mu bikorwa ibyo yamaze kwemera mu masezerano ya Washington.
Minisitiri wa RDC ushinzwe ukwihuza kw’akarere, Floribert Anzuluni na Sumbu Sita, Intumwa Nkuru ya Perezida Félix Tshisekedi, bari mu rugendo ruteganyijwe kubageza mu bihugu bigera ku 10.
Ku wa 29 Nzeri 2026 babanje i Lomé muri Togo, aho bahuye na Perezida Faure Gnassingbé ushinzwe ubuhuza ku kibazo cya RDC, bukeye bwaho berekeza muri Angola, bakirwa na Perezida João Lourenço.
Intego y’uru rugendo, nk’uko amakuru ya RFI abigaragaza, ni ukwereka abakuru b’ibihugu aho RDC igeze mu gukemura ikibazo cya FDLR n’intambwe iteganya gukurikizaho.
Icyakora, uru rugendo rutangiye mu gihe hagati y’u Rwanda na RDC hari ikibazo gikomeye kitari icyo kumenya niba FDLR igomba kwamburwa intwaro, ahubwo ari uburyo ibyo bigomba gukorwamo.
RDC ifite indi gahunda
Gahunda RDC iri kwamamaza iteganya ko abarwanyi ba FDLR bashyira intwaro hasi ku bushake, bakajyanwa mu bigo byabugenewe mbere yo gusubizwa mu Rwanda cyangwa gushakirwa ahandi bajya.
RDC ivuga ko ku wa 29 Kanama hari n’indi mitwe itatu yari yemeye kwinjira muri iyo gahunda.
Ni gahunda Congo iri kugaragaza nk’intambwe ifatika mu gukemura ikibazo kimaze imyaka myinshi.
U Rwanda rubona iyi gahunda ukundi kuko rushimangira ko ibihubu byombi byamaze kumvikana ku buryo FDLR igomba kwamburwa ubushobozi, kandi ko RDC idashobora gushyiraho ubundi buryo bwihariye ngo busimbure ibyo yari yaremeye.
Mu nyandiko Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze ku wa 23 Nzeri 2026, yavuze ko gahunda nshya Congo iri kuvugana na FDLR “itari mu buryo bwemeranyijweho” mu masezerano ya Washington.
Ni na cyo kibazo kiri inyuma y’uru rugendo rwa dipolomasi rwa RDC.
Mu masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington, impande zombi zemeye gushyira mu bikorwa gahunda yari yarateguwe yo kwambura ubushobozi FDLR no gukuraho ingamba z’umutekano u Rwanda rwari rwarashyizeho.
Iyo gahunda izwi nka CONOPS yari yarumvikanyweho ku wa 31 Ukwakira 2024, nyuma iza gushyirwa mu masezerano ya Washington DC.
Hanashyizweho uburyo impande zombi zigomba gukurikiranira hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, ubwo ayo masezerano yasinywaga, yavuze ko kimwe mu bintu bya mbere byagombaga gukorwa ari ugushyira mu bikorwa gahunda yo kwambura ubushobozi FDLR, bikajyana no gukuraho ingamba z’umutekano u Rwanda rwafashe.
U Rwanda ruvuga ko guhamagarira FDLR kwitanga ku bushake bidashobora gufatwa nk’igisubizo cy’ikibazo, cyane cyane mu gihe u Rwanda rukomeje kuvuga ko bamwe mu bayigize bakorana n’Ingabo za Congo n’imitwe ya Wazalendo.
Mu Cyemezo 2773 cyo muri Gashyantare 2025, Akanama k’Umutekano ka Loni kanenze inkunga yatanzwe n’inzego za gisirikare za RDC ku mitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko FDLR, gasaba ko ihagarikwa ndetse hagashyirwa mu bikorwa byihuse gahunda yo kuyambura ubushobozi.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aheruka kugirana n’abanyamakuru, yavuze ko yakomeje kugaragaza FDLR nk’ikibazo nyamukuru cy’umutekano u Rwanda ruvuga ko rufite mu Burasirazuba bwa Congo.
Ati “Ikibazo cy’u Rwanda iteka ni FDLR iri muri Congo. Nshobora kubisubiramo inshuro ijana.”
Yongeyeho ko niba hari ababona ko u Rwanda rukoresha FDLR nk’urwitwazo, icyo kibazo gikwiye gukemurwa burundu, nyuma hakarebwa niba impungenge zarwo zigikomeza.






Ibitekerezo 0