Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Akarere k’Ibiyaga bigari katangiye amateka mashya y’ubumwe, ubufatanye n’iterambere nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amasezerano yashyiriweho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025, impande zombi ziyemeza gushyira iherezo ku mwuka mubi umaze iminsi uzirangwamo, kandi zigafatanya mu guteza imbere ubukungu.
Perezida Donald Trump wakiriye ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC mu biro bye, yavuze ko uyu munsi wari utegerejwe igihe kirekire.
Ati “Intambara yamaze imyaka myinshi, bavuga imyaka 30 mu Karere k’Ibiyaga Bigari …uyu munsi intambara igeze ku iherezo n’akarere kose gatangiye paji nshya y’icyizere, ubumwe n’amahirwe n’amahoro. Hari hashize igihe dutegereje…hari uwavuze ngo ni yo ntambara ikomeye yabayeho nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, birababaje ariko tugiye kuyirangiza.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba impande zombi zisinye amasezerano y’amahoro byaturutse mu muhate wa Amerika bityo isabwa gukomeza kuziherekeza ngo ibyo ziyemeje bizashobore gushyirwa mu bikorwa.
Ati “Uyu ni umunsi w’amateka kuko ni umunsi wasinyweho amasezerano y’amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda ashyira iherezo ku makimbirane amaze imyaka 30. Habayeho abahuza benshi mu bihe byahise ariko nta byatanze umusaruro, ariko ndatekereza ko kubera imiyoborere yawe, umuhate ariko n’uburyo bwo kuzamura iterambere ry’ubukungu mu karere bizanatuma u Rwanda na RDC bikorana kuko aka ni akarere gakize, binyuze mu bucuruzi nyambukiranya mipaka, amabuye y’agaciro n’umutungo kamere, rero kuba Amerika iri kumwe n’u Rwanda na RDC twizeye ko tuzagera ku mahoro.”
Yavuze ko Amerika ikwiye gukomeza kuba hafi impande zombi kuko habayeho gusinya, igikurikiyeho ari ishyirwa mu bikorwa ry’ibyashyizweho umukono.
Ati “Kugira ngo ubu bufatanye mu bukungu bugerweho, Amerika ikeneye gukomeza guherekeza impande zombi kugira ngo hashyirwe mu bikorwa ibyo twasinye kuko mu bihe byashize twasinye amasezerano menshi atarubahirijwe ariko twizeye ko hamwe n’ubuyobozi bwawe, n’ubuyobozi bwa Amerika tuzagera kuri iyi ntego.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!