Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyago bijyana n’ishoramari bishobora kuboneka aho ari ho hose ku Isi, bityo kuba igihugu kiri mu nzira y’iterambere bitagakwiye kuba impamvu ituma umushinga mwiza kandi ushobora kubyara inyungu ubura igishoro.

Perezida Kagame yabigaragaje kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2026 muri Antigua and Barbuda, ahari kubera Inama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth, CHOGM.

CHOGM 2026 iteraniye i St John’s kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Ugushyingo, yibanda ku kwihutisha ubufatanye n’ishoramari biganisha ku iterambere rihuriweho. 

Perezida Kagame yavuze ko ishoramari rikenewe kugira ngo ibihugu bibashe gutera imbere, urubyiruko rubone imirimo, rugire ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kugira uruhare mu bukungu.

Yagaragaje ko kimwe mu bibazo bikomeye kigomba kubanza gukemurwa ari uburyo abashoramari bafata ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Ati “Igikwiye guhinduka kandi cyazana itandukaniro rikomeye ni imyumvire. Hari imyumvire imaze igihe ivuga ko iyo ushoye imari mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere, ibyago biba byinshi kurusha mu bihugu bikize.”

Perezida Kagame yavuze ko iyi myumvire idakwiye gukomeza gufatwa nk’ukuri, kuko ishoramari iryo ari ryo ryose rishobora guhura n’ibibazo, haba mu gihugu gikize cyangwa mu kiri mu nzira y’iterambere.

Ati “Ntabwo ari ukuri. Ibyago biba biri hose ku ishoramari iryo ari ryo ryose ushaka gukora.”

Yavuze ko igikwiye gushyirwamo imbaraga ari ugushaka uburyo ibi byago byagabanywa, harimo guhuriza hamwe ubushobozi, kongera ubufatanye no gushyiraho uburyo butuma imishinga myiza ibona igishoro gikenewe.

Perezida Kagame yagaragaje ko Commonwealth ishobora kugira uruhare rukomeye mu gufasha guhindura iyi myumvire no guhuza ibihugu, abashoramari n’ibigo by’imari, kugira ngo imishinga ifite ubushobozi bwo kubyara inyungu itabura igishoro bitewe gusa n’aho iherereye.

Iyi ngingo iri mu zibanzweho muri CHOGM 2026, aho Commonwealth yatangije urubuga rw’ishoramari rurimo imishinga irenga 60 yatanzwe n’ibihugu 20, ifite agaciro kagera kuri miliyari 30$. Iri mu nzego zirimo ingufu, ubwikorezi, ubuhinzi, inganda n’ubukungu bubungabunga ibidukikije.

Igihugu gito ntibivuze isoko rito

Perezida Kagame yabajijwe icyo yahindura mu gihe rwiyemezamirimo wo mu gihugu gito cya Commonwealth afite umushinga ushobora kubyara inyungu, ariko abashoramari bakawutinya kubera ubuso bw’igihugu, amanota yacyo mu bijyanye n’ubushobozi bwo kwishyura imyenda cyangwa ingorane mu kubona igishoro.

Yavuze ko ikintu cya mbere ari ukumvisha abantu ko niba umushinga ushoboka kandi ushobora kubyara inyungu, ibindi bibazo bigendanye na wo bishobora gushakirwa ibisubizo.

Yagaragaje ko Guverinoma n’abikorera bakwiye gukorana mu gushyiraho uburyo bufasha ba rwiyemezamirimo kubona ibikoresho, amafaranga n’ibindi bikenewe kugira ngo imishinga yabo ikure.

Ati “Niba umushinga uwo ari wo wose, hatitawe ku bunini bwawo, ushoboka kandi bigaragara ko ushobora kubyara inyungu, ibindi bibazo byo gukemura biba byoroshye.”

Perezida Kagame yavuze ko aha ari ho hakenerwa ubufatanye bwa Leta n’abikorera, hagashyirwaho uburyo bwo kuziba icyuho gituma imishinga ishobora kuzana impinduka itabasha kubona igishoro.

Kwishyira hamwe bituma isoko ryaguka

Perezida Kagame yanagaragaje ko imbogamizi y’ubuto bw’igihugu ishobora kugabanywa no kwagura amasoko binyuze mu kwishyira hamwe kw’ibihugu.

Yatanze urugero rw’ishyirwa hamwe ry’amasoko mu karere u Rwanda ruherereyemo, avuga ko bituma umushinga uri mu gihugu gito udafatwa nk’ugenewe isoko rito ry’icyo gihugu gusa, ahubwo ukareberwa mu isoko rinini rirenga imbibi zacyo.

Ati “Ntabwo uba ukiri umushinga muto uri mu gihugu gito, ahubwo uba umushinga ushoboka uri mu isoko rigenda ryaguka rirenga aho uherereye.”

Yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho, hakenewe politiki iboneye n’inzego zikomeye kandi zikora neza, ashimangira ko ibyo ari inshingano za buri Guverinoma.

Perezida Kagame yavuze ko ari yo mpamvu u Rwanda rushyira imbaraga ku miyoborere, kubaka inzego zikomeye no gushyiraho uburyo Leta n’abikorera bakorana, kugira ngo ishoramari ryorohe kandi ribashe kubyara imirimo n’iterambere.

CHOGM y’uyu mwaka yibanda cyane ku buryo ibihugu bya Commonwealth byakoresha ubushobozi bwabyo mu kongera ishoramari, ubucuruzi, guhanga udushya no gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije ibihugu bito n’ibikiri mu nzira y’iterambere.

Perezida Paul Kagame yavuze ko nta hantu ibibazo by'ishoramari bitaba kandi ko ntaho bitakemukira