Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ari muri gahunda yo guhugura umubare munini w’urubyiruko mu bya gisirikare, hagamijwe kuzamura umubare w’abasirikare boherezwa mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni gahunda yitezweho kongera ingano y’amafaranga Perezida Félix Tshisekedi wa RDC aha Ndayishimiye buri kwezi kubera ko abasirikare b’u Burundi bamufasha guhangana n’ihuriro AFC/M23.
IGIHE yamenye amakuru ko Ndayishimiye ateganya gutangiza ibigo bitatu bizajya bitangirwamo imyitozo ya gisirikare ku rubyiruko, by’umwihariko Imbonerakure.
Ni ibigo bizitwa ko biha imyitozo Inkeragutabara (reserve), bizashyirwa i Rukoko muri Komini Bubanza, Intara ya Bujumbura; i Cankuzo muri Komini Cankuzo mu Ntara ya Buhumuza n’i Makamba muri Komini Makamba mu Ntara ya Burunga.
Ibyo bizaba byiyongera ku cya Kigarika giherereye muri Komini Ruyigi n’icya Nyaruhengeri kiri muri Komini Muyinga byombi byatangijwe muri uyu mwaka, mu Ntara ya Buhumuza.
Imbonerakure zirenga 600 ni zo zimaze guhugurirwa muri ibyo bigo bibiri byiswe ko bihugura abazaba Inkeragutabara. Amakuru avuga ko nyuma yo kurangiza imyitozo, zihita zoherezwa kurwana na AFC/M23.
Ni ibintu bituma umubare w’Abarundi bafasha ingabo za RDC wiyongera, kugira ngo Ndayishimiye abone amafaranga ahagije dore ko abarirwa 5000$ kuri buri murwanyi yohereza kuva mu 2023.
Ayo yiyongera ku 2000$ kuri buri musirikare yahawe muri Kanama 2023 ubwo amasezerano mu bya gisirikare hagati ye na Tshisekedi yasinywaga mu ibanga rikomeye ku buryo abasirikare bakuru mu Burundi batamenye icyabaye.
Ku rundi ruhande, umwiryane urakomeje mu gisirikare cy’u Burundi, aho bamwe batoroka abandi bakanga kujya ku rugamba ngo batahasiga ubuzima. Utuma Ndayishimiye yumva ko Imbonerakure ari zo zakora igisirikare neza kuko zo zumvira kandi zacengewe n’ingengabitekerezo y’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.
Icyakora ntiharamenyekana umubare nyirizina w’abo Ndayishimiye ateganya kuzatoza muri iyo gahunda, bagashyirwa muri uwo mutwe witwa Inkeragutabara uzaba wiganjemo urubyiruko.
Iyi gahunda ihura n’amagambo Ndayishimiye yavugiye muri Stade Ingoma mu Ntara ya Gitega tariki ya 26 Kanama 2026, ahamya ko Imbonerakure zose ari abasirikare, abasirikare bakaba abakomando bose.
Mu binezaneza byinshi byakurikiye akararisi k’Imbonerakure, Ndayishimiye yagize ati “Twari dukeneye ko Umurundi wese aba ingabo, none bigaragaye ko mu rubyaro rushyashya mwamaze kuba ingabo.”
Ku wa 22 Nzeri, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu ngabo z’u Burundi (J5), Brig Gen Pascal Bankuwabo, yateranyije inama y’ahoze mu gisirikare 150 baturutse muri Komini Ntahangwa, Mukaza na Mugere zo mu Ntara ya Bujumbura, abashishikariza gusubira mu gisirikare kugira ngo bajye gufasha bagenzi babo muri Kivu y’Amajyepfo.
Kubasubizamo na ko kujyanye na gahunda yo kongera umubare w’aboherezwa muri RDC kuko abasirikare basanzwe mu kazi bakomeje kwigumura, bagatoroka urugamba.
Ni gahunda iri kuba mu gihugu hose ariko abenshi mu bahoze mu gisirikare ntibabyumva neza ndetse banze gusubira mu gisirikare.
Igisirikare cy’u Burundi kimaze imyaka igera muri ine gitutumbamo umwuka mubi, aho abasirikare bakuru babanje gushwana na Ndayishimiye kubera amafaranga ahabwa na Tshisekedi akayarya wenyine, abari ku rugamba bagakomeza guhabwa ayo bagenerwaga batarajyayo.
Abagerageje kugaragaza ko batumva impamvu barwana muri RDC, benshi muri bo barafunzwe, abandi baricwa, mu gihe abatinye gusubirayo bahisemo kujya mu buhungiro mu bihugu bitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!