Imyaka ibaye itatu umwuka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) umeze nabi, biturutse ku kubyutsa imirwano k’umutwe wa M23.
Uwo mwuka mubi watumye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uha inshingano Angola ngo ibe umuhuza, ariko inzira isa n’aho ikiri ndende kuko ni gake ibyemeranyijwe i Luanda bishyirwa mu bikorwa.
Nk’ubu M23 n’igisirikare cya Congo (FARDC) byasabwe gutanga agahenge, ariko kugeza n’ubu imirwano irakomeje muri teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ibiganiro bya Luanda biheruka, byasabye u Rwanda kugabanya ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho, gusa rukabikora ari uko na Congo igaragaje ko yatangiye kurandura umutwe wa FDLR ubangamiye u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yaganiriye na IGIHE, agaragaza bimwe mu bikibangamiye ibiganiro bihuza u Rwanda na RDC, ukuri ku bwirinzi bw’u Rwanda buteye ubwoba Congo, umuti wa byose n’ibindi.
FARDC ikomeje kurenga ku masezerano
Guhera mu cyumweru gishize imirwano irakomeje mu Burasirazuba bwa Congo hagati ya M23 na FARDC n’imitwe bakorana irimo FDLR na Wazalendo.
Buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana, mu gihe ibiganiro bya Luanda guhera muri Kanama 2024, byasabye ko agahenge kaboneka kugira ngo inzira zo gushaka amahoro zishoboke.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko amakuru yizewe ahari, avuga ko imirwano yubuye, yaturutse ku bushotoranyi bwa FARDC, FDLR na Wazalendo.
Ati “Amakuru dufite ku mirwano y’ejobundi, ni uko ari imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR itubahiriza aya masezerano yo guhagarika imirwano igatera ibirindiro bya M23 hanyuma na yo ikabasubiza; ni uko bigenda."
Yakomeje agira ati “Ibyo kandi si bwo bwa mbere bibaye ahubwo bisanzwe biba aho Guverinoma ya Congo yiyemeje gufatanya n’iyi mitwe ikayikoresha mu gutera binyuranyije n’amasezerano y’agahenge hanyuma M23 ikabasubiza. Ni ibintu twagiye tuvuga kenshi ko Guverinoma ya Congo igomba kwiyemeza kugana inzira y’amahoro, ikarekera aho gukomeza gukoresha iyi mitwe.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kubera iyo mpamvu yo kuba FARDC ikomeje gukorana na FDLR, u Rwanda ruzakomeza ingamba zarwo z’ubwirinzi kuko icyatumye zijyaho kitaravaho.
Ati “Perezida wa Congo yagiye agira imvugo zijyanye no guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Muribuka igihe yavugaga ko azafasha urubyiruko rw’u Rwanda kugira ngo bavaneho Guverinoma mu Rwanda. Muribuka avuga ko azatera Kigali akaharasa amasasu; wakongeraho rero ko akorana na FDLR kandi ari umutwe w’abasize bakoze Jenoside bagamije kurwanya no gutera u Rwanda, birumvikana ko igihugu cyacu kigomba gushyiraho izo ngamba z’ubwirinzi”.
Umuti ni ukuganira na M23
Nduhungirehe yavuze ko icyo u Rwanda rukomeza kwibutsa RDC no mu biganiro bya Luanda, ari ukuganira na M23 bagakemura ibibazo byatumye uwo mutwe ufata intwaro.
Ati “Uyu mutwe wa M23 washyizweho n’aba banye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi bamaze imyaka myinshi bahohoterwa, batemererwa uburenganzira bwabo, ndetse n’ubu hakaba hariyo imvugo z’urwango zikoreshwa n’abayobozi ba Congo n’imitwe ifatanya n’ingabo zayo. Icyo ni ikibazo bagomba gukemura bakora ibiganiro bitaziguye hagati ya Guverinoma ya Congo na M23.”
Yakomeje agira ati “Iki kibazo Guverinoma ya Congo nigikemure kuko kiri hagati y’abanye-Congo, kiri hagati ya Guverinoma ya Congo n’Umuryango mugari w’abanye-Congo; bagomba gukemura icyo kibazo.”
Gukomeza kwinangira kwa RDC mu kurandura FDLR, Minisitiri Nduhungirehe yabajijwe niba bitazaca intege u Rwanda, bikaba byakoma mu nkokora ibiganiro.
Ati “Nta bushake bwa politiki bwo kurandura umutwe wa FDLR kuko n’igihe twabaga turi i Luanda cyangwa se impuguke ziriyo zumvikana ku ngamba zo kurandura FDLR, twahabwaga amakuru y’uko bahuye muri Kivu y’Amajyaruguru, barimo babaha intwaro, bakagirana inama za gisirikare. Ejobundi mu kwezi gushize habaye icyo bise ngo ibitero by’ingabo za Congo ngo byo kurandura FDLR ariko byari ibitero bya nyirarureshwa byo kubeshya amahanga.”
Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira i Luanda muri Angola, hateraniye inzobere mu by’umutekano zivuye mu Rwanda, RDC na Angola, ngo zinoze umugambi wo guhashya FDLR.
Iyo gahunda nimara kwemezwa, ni bwo izashyikirizwa abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ku mpande zombi bakayemeza. Nubwo bimeze gutyo, ishyirwa mu bikorwa ryabyo riracyagoranye kuko Leta ya Congo ikivuga ko ikibazo bafite ari u Rwanda na M23, FDLR bakayifata nk’urwitwazo.
Kurikira ikiganiro kirambuye mu mashusho
Video: Rukimbira Divin &Nkusi Christian
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!