Iki kibazo cyatumye Ibiro bya Perezida wa Amerika bitangira iperereza ku birego bya Alina Habba Mildon, wahoze ari umunyamategeko bwite wa Trump, ashinja Richard Grenell, wahoze ayobora Kennedy Center, kugira uruhare mu ibura ry’iyo nkunga. Grenell we yahakanye ibyo birego, avuga ko nta shingiro bifite.
Byatangiye bite?
Mu 2025, umushoramari ukomoka muri Turikiya witwa Turhan Mildon, wari usanzwe ari inshuti ya Grenell, yagize uruhare mu gikorwa cy’ubucuruzi cyatumye miliyoni 17,6$ zoherezwa mu kigo cyitwa TX-AT, gikorera muri Leta ya Texas muri Amerika, mu bijyanye n’umutekano n’ubwirinzi.
Nk’uko ikinyamakuru Axios cyabitangaje, Habba avuga ko Grenell yasabye Turhan Mildon ko mu mafaranga miliyoni 17,6$ yari agiye kwishyurwa mu gikorwa cy’ubucuruzi, hashyirwamo miliyoni 5,6$ zagombaga gutangwa nk’inkunga ya Kennedy Center.
Icyo gihe Grenell ni we wari uyoboye Kennedy Center, ikigo cyo muri Amerika giteza imbere ibikorwa by’umuco n’ubuhanzi.
Mildon ngo yatekerezaga ko iyo nkunga yatanzwe, kuko yari yarahawe icyubahiro nk’umwe mu baterankunga bakomeye ba Kennedy Center. Ni muri icyo kigo yanamenyaniyemo na Habba mu 2025, mbere y’uko bashyingiranwa muri Nzeri 2026.
Icyakora, nyuma y’uko umubano we na Grenell ujemo agatotsi kubera ibibazo by’ubucuruzi, haje kuvuka ikibazo cy’iyo nkunga bivugwa ko yari yaratanze.
Inyandiko za Kennedy Center ntizigaragaza ko yakiriye miliyoni 5,6$ zavugwaga. Ahubwo zagaragazaga ko Mildon yari yarasezeranyije gutanga ibihumbi 270$, yaje kwishyura mu Ukwakira 2026.
Byatumye Habba yegera Perezida Trump, amugezaho ibirego bishinja Grenell kugira uruhare mu gutuma ayo mafaranga atagera aho yari agenewe.
Trump yahise asaba umujyanama we mu by’amategeko, Will Scharf, gusuzuma iki kibazo.
Gusa kugeza ubu, ntiharemezwa ko miliyoni 5,6$ zari zaragenewe Kennedy Center cyangwa ko Grenell yaba yarazinyereje.
Amafaranga ya RDC yinjiye ate muri iki kibazo?
Mu gihe Ibiro bya Trump byasuzumaga ibirego bya Habba, haje kuvumburwa amakuru mashya ku nkomoko ya miliyoni 17,6$ zoherejwe muri TX-AT.
Mu ntangiriro, Habba yari yasobanuye ko ayo mafaranga yaturutse ku mugabo we, Turhan Mildon nyamara inyandiko za mbere umunyamategeko wa Mildon yatanze zari zahishe izina ry’uwari wohereje amafaranga.
Amakuru yatangajwe na The New York Times ku wa 17 Ukwakira 2026 agaragaza ko nyuma byamenyekanye ko amafaranga yaturutse kuri konti ya banki ifitanye isano na Guverinoma ya RDC.
Ibi byateje ibindi bibazo ku cyatumye amafaranga yoherezwa muri TX-AT, icyo yari agenewe n'uwatanze amabwiriza yo kuyishyura.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza igikorwa cy’ubucuruzi ayo mafaranga yari agenewe cyangwa impamvu inkunga ya Kennedy Center yaba yarashyizwe muri ubwo bwishyu.
Turhan Mildon, umushoramari wegereye Tshisekedi
Turhan Mildon ni umushoramari ufite ibikorwa bikomeye muri RDC, aho yatangiye gushora imari mu 2021 nyuma yo kumenyana na Perezida Félix Tshisekedi mu gikorwa cyabereye i Istanbul muri Turikiya.
Abinyujije mu kigo cye cya Milvest, yahawe imishinga minini ya Leta, irimo iy’ubwubatsi bwa Kinshasa Financial Center.
Mildon yabwiye The New York Times, abinyujije ku muvugizi we, ko ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi kandi ko afite pasiporo y’abadipolomate ya RDC.
Afite kandi ibikorwa by’ubucuruzi muri Venezuela, aho yari afite inyungu z’ubucuruzi zamuhuzaga na Grenell, wari intumwa yihariye ya Trump muri icyo gihugu.
Grenell yemeye ko yigeze kuba umujyanama wa TX-AT mu 2024, ariko avuga ko mu 2025, ubwo miliyoni 17,6$ zoherezwaga muri icyo kigo, atari agifitanye na cyo imikoranire.
Yahakanye kandi ko yigeze gusaba Mildon kohereza amafaranga mu kindi kigo ayitiriye Kennedy Center.
Iperereza ririmo gukorwa ritegerejweho gusobanura niba koko hari inkunga yari igenewe Kennedy Center itayigezeho, uruhare Grenell yaba yarabigizemo, ndetse n’impamvu miliyoni 17,6$ zaturutse kuri konti ifitanye isano na Leta ya RDC zikoherezwa mu kigo cyo muri Amerika.






Ibitekerezo 0