BPR-Banner
ILPD
  • Kinyarwanda
  • English
  • French
IGEHE Logo
Akagera-Banner
  • Ahabanza
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuzima
  • Ubukerarugendo
  • Ubutabera
  • Ikoranabuhanga
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Amakuru
  • Diaspora
  • Abantu

Iyandikishe mu bohererezwa amakuru yacu

Amakuru agezweho ahita akugeraho

Dukurikire

Amakuru

  • Amakuru
  • Ubukungu
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Ubuzima
  • Ikoranabuhanga
  • Amashusho

IGIHE

  • Abo turi bo
  • Twandikire

Tugane

  • Kwamamaza
  • Gutanga amakuru
  • Amatangazo

Bana natwe aho uri hose

Application ya IGIHE wayisanga

  • Download on theApp Store
  • GET IT ONGoogle Play

© 2026 IGIHE.com. All rights reserved

  • Amategeko agenga imikoreshereze
  • Amategeko ajyanye n'amakuru bwite
Louise Mushikiwabo yongerewe umwaka umwe ku buyobozi bwa OIF
Politiki
IGIHE
ByIGIHEKu wa 16 Ugushyingo 2026 saa 09:33
Sangiza
  • Facebook
  • X
  • LinkedIn
  • WhatsApp
Inama ya 20 ya Francophonie i Phnom Penh yasize ikibazo cy’uwagombaga kuyobora OIF gikemuwe by’agateganyo, nyuma y’uko abakuru b’ibihugu na za guverinoma bananiwe kugera ku bwumvikane ku mukandida umwe, bemeza ko Louise Mushikiwabo akomeza kuyobora uyu muryango by’agateganyo mu gihe cy’amezi 12.
Louise Mushikiwabo yongerewe umwaka umwe ku buyobozi bwa OIF
Incamake
  • Abakuru b’ibihugu bananiwe kumvikana ku hazaza h’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa
  • Hari impande ebyiri, rumwe rushaka ko haba amatora n’urundi rushaka ko haba ubwumvikane ku mukandida
  • Byemejwe ko Louise Mushikiwabo agomba gukomeza kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe
  • Nyuma y’umwaka, hazaba amatora bundi bushya y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF
15:06Politiki
Umwanzuro wafashwe ibihugu bizamuye ikiganza; inama yatinzeho isaha: Incamake y’ibyabaye

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) bafashe icyemezo cyo kongerera Louise Mushikiwabo umwaka umwe ku buyobozi bw’uyu muryango, nyuma yo kunanirwa kumvikana ku buryo bwo gutora Umunyamabanga Mukuru mushya.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mu nama ya 20 ya Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodge, aho ibihugu 53 bifite ubunyamuryango busesuye byemeje, binyuze mu gutora bazamuye ibiganza, ko Mushikiwabo akomeza kuyobora OIF mu gihe cy’umwaka umwe.

Iki cyemezo kijyana n’uko Mushikiwabo atazongera kwiyamamariza kuyobora uyu muryango, nyuma y’icyo gihe cy’inzibacyuho.

Iyi nama yaranzwe n’ukutumvikana gukomeye hagati y’ibihugu byashyigikiraga ko habaho amatora n’ibyifuzaga ko Umunyamabanga Mukuru atoranywa binyuze mu bwumvikane.

U Rwanda rwari rushyigikiye ko habaho amatora, nk’uko byari byemejwe mu nama ya Francophonie yo mu 2022, mu gihe ibindi bihugu byifuzaga ko hakomeza gukoreshwa uburyo bw’ubwumvikane bwari busanzweho.

Abakandida bane bari bahataniye uyu mwanya ni Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, Juliana Amato Lumumba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Ba wa Mauritanie na Dacian Cioloș wa Romania.

Amakuru avuga ko nta mukandida washoboraga kwizera kubona nibura kimwe cya kabiri cy’amajwi, ibintu byashoboraga gutuma hatorwa Umunyamabanga Mukuru udafite ubufasha buhagije bw’ibihugu bigize uyu muryango.

Mu gihe haburaga igisubizo, intumwa z’ibihugu zahuriye mu nama yihariye yari igamije gushaka ubwumvikane. Iyi nama yatangiye itinzeho isaha irenga, ariko na yo ntiyabashije gukemura ikibazo.

Byarangiye hafashwe icyemezo cyo kwimurira amatora mu mwaka utaha, Mushikiwabo agahabwa inshingano zo gukomeza kuyobora OIF muri icyo gihe.

Mushikiwabo yanenze igitutu cyashyizwe ku matora

Mu ijambo risoza inama, Mushikiwabo yanenze ibyo yise igitutu n’ukwivanga mu mikorere y’umuryango.

Yavuze ko inama yabereye i Phnom Penh yaranzwe n’amakimbirane atari akwiye kubaho, ashinja kimwe mu bihugu bigize OIF gushaka guhindura ku munota wa nyuma uburyo bw’amatora bwari bwarumvikanyweho n’abanyamuryango bose.

Ayo magambo yari agamije kunenga u Bufaransa, nubwo Mushikiwabo atabuvuze mu izina.

Mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira uwa 13 Ugushyingo, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yari yoherereje ubutumwa Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi, abasaba gukuramo kandidatire za Mushikiwabo na Juliana Lumumba.

Mushikiwabo yavuze ko icyo gikorwa ari ukwivanga mu bibazo bitareba u Bufaransa.

Ku ruhande rw’u Bufaransa, Ibiro bya Perezida Macron byavuze ko iyi nama yagenze neza, kuko habonetse ubwumvikane bwafashije kwirinda ko RDC yafata icyemezo cyo kuva muri OIF.

Sangiza abandi
15:01Politiki
Mushikiwabo yashimiye Abanyarwanda bamubaye hafi

Ubutumwa bwatambukijwe n’Umuvugizi we, Oria K. Vande weghe, bugira buti “Abachou! Umuchou mukuru arantumye nk’Umuvugizi we, ngo kuva Phnom Penh arabashimira cyane ko mwamushyigikiye bitarabaho! Abatuye aka karirimbo”

Iyo ndirimbo yatuye abanyarwanda, ni injyana yumvikanisha indirimbo yamenyekanye mu 2024 yitwa Azabatsinda Kagame.

Abachou! Umuchou mukuru arantumye ntumuvugizi we. Ngo kuva Phnom Penh arabashimira cyaneeee ko mwamushyigikiye bitarabaho! Abatuye aka karirimbo ❤️ @LMushikiwabo#Umuchou#Rwandapic.twitter.com/q5Ia4Wdfew

— Oria K. Vande weghe (@OriaKije) November 16, 2026
Sangiza abandi
13:14Politiki
Senateri Uwizeyimana ati “Hatsinzwe Macron”

Senateri Uwizeyimana Evode we abona ko hatsinzwe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wasabye u Rwanda gukuramo kandidatire ya Mushikiwabo ariko rukabyanga.

Ati “Hatsinzwe Macron. U Bufaransa ni bwo bwazanye akajagari muri iki kibazo. U Bufaransa bwashyizweho igitutu na RDC, bwemera icyo gitutu bushyirwaho na Congo, bujya gusaba ibihugu kuvanamo abakandida babyo. Muri iki kibazo, Macron yitwaye nk’intumwa ya Congo, isaba ko hakorwa ibyo Congo ishaka.”

Ku rundi ruhande, Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko u Rwanda rwatsinze, kuko rwasigasiraga ihame ryarwo ryo kwanga agasuzuguro.

Ati “Icya mbere, intsinzi y’u Rwanda ishingiye mu kwanga agasuzuguro. Twanze agasuzuguro kuva u Rwanda rwatangira kuyoborwa na Perezida Kagame. Yakoresheje inshuro nyinshi ijambo ryo kwihesha agaciro no kwanga agasuzuguro.”

Sangiza abandi
13:03Politiki
Gusubika amatora ni intsinzi ku Rwanda

Umusesenguzi mu bibera mu karere, Me Gasomineri Jean Baptiste, yatangarije RBA ko gusubika aya matora ari intsinzi ku Rwanda nyuma yo kwanga ubusabe bw’u Bufaransa bwashakaga ko hakorwa ibinyuranyije n’amategeko.

Ati “Rwanze kubwirizwa ibyo rukora binyuranyije n’amategeko, rukavuga ruti ‘Ntabwo ibyo bintu tubyemeye’. Kuba igihugu nk’u Bufaransa kikubwira ngo ‘Nimukuremo kandidatire’, mukavuga muti ‘Oya’ iyo ni intsinzi ya mbere.”

Uyu musesenguzi yavuze ko impamvu amatora ya OIF atabaye ari uko byagaragaye ko Mushikiwabo yongera gutsinda, ibihugu bifata icyemezo cyo kuyasubika amezi 12.

Sangiza abandi
12:06Politiki
Dacian Cioloș ari kurira ayo kwarika

Dacian Cioloș wari umukandida wa Roumanie ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, yanenze icyemezo cy’abakuru b’ibihugu cyo kudahitamo umuyobozi mushya w’uyu muryango, avuga ko ari umunsi mubi ushobora gusiga ingaruka zikomeye.

Yavuze ko aho gufata icyemezo ku wari kuyobora umuryango, abakuru b’ibihugu bahisemo gushaka igisubizo cy’inzibacyuho, nyamara ngo OIF yasabaga ko ibihugu bishyira ku ruhande ibibitandukanya, bigashaka aho bihuriza.

Ati “Niba dushaka ko Francophonie ikomeza kugira akamaro, icyo tugomba gushyira imbere ni ukubaka icyizere hagati yacu.”

Sangiza abandi
11:26Politiki
RDC yikuye mu kimwaro

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yabanje gushyigikira ko umukandida wa Roumanie ngo abe uwumvikanyweho, nyuma yahinduye imvugo ijya mu mujyo w'amatora nyuma y'amezi 12.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yagize ati “Amezi 12 yo gutegura amatora, nta yindi manda ishoboka ku Rwanda… ubumwe bwa OIF bwasigasiwe.”

Sangiza abandi
11:09Politiki
Mushikiwabo: OIF ntikwiye kuba urubuga rw’ihangana

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, wari ufite akanyamuneza, yashimangiye ko OIF idakwiye kuba urubuga rw'ihangana hagati y'ibihugu biyigize.

Ati "Reka mbabwire, amakimbirane ari hagati ya RDC n’igihugu cyanjye akwiye kugarukira ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ntagezwe ku nkengero za Mekong cyangwa iza Seine. Ibyo nabivuze inshuro nyinshi."

Sangiza abandi
10:54Politiki
U Rwanda rwanyuzwe n’umwanzuro wafashwe

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwanyuzwe n'umwanzuro w'abakuru b'ibihugu na za guverinoma wo kongerera Louise Mushikiwabo umwaka wo gukomeza kuyobora OIF.

Ati “Yego, ndanyuzwe, kuko habonetse ubwumvikane hagati y’ibihugu bigize Francophonie, mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye mu muhezo. Mu biganiro byari byabanje, nta bwumvikane bwari bwabonetse ku nzira yagombaga gukurikizwa, cyane cyane ku kibazo cyo kumenya niba amatora agomba kuba cyangwa ntabe.”

“Abakuru b’ibihugu benshi bari bafite impungenge z’uko habaye amatora, cyane cyane ashingiye ku bwiganze busanzwe bw’amajwi, byashoboraga guhungabanya ubumwe bwa Francophonie.”

Sangiza abandi
10:28Politiki
Uko wakurikira ijambo risoza iyi nama

Abayobozi batandukanye bari mu gikorwa cyo gusoza iyi nama. Kurikira unyuze hano.

Sangiza abandi
10:27Politiki
Mushikiwabo yavuze ku mwuka mubi muri OIF

Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yagarutse ku bibazo n’umwuka mubi byaranze uyu muryango, avuga ko azakoresha imbaraga ze zose mu kuwuvugurura no gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye, zirimo n’izijyanye n’ubwenge buhangano (AI).

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yashimangiye ko igihugu cye kizakomeza kurengera ururimi rw’Igifaransa n’umuco w’abarukoresha, ndetse no mu gihe byaba bisaba guhangana n’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sangiza abandi
10:23Politiki
U Rwanda ntiruzatanga umukandida mu 2028

Amakuru yizewe ni uko nyuma y’uko kumvikana binaniranye, u Rwanda rwafashe umwanzuro ko nyuma y’umwaka umwe Mushikiwabo yahawe, rutazatanga umukandida mu matora ataha.

Sangiza abandi
10:14Politiki
Canada yatoranyijwe kwakira Inama ya Francophonie mu 2028

Byemejwe ko Canada izakira Inama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), izaba mu 2028 mu Mujyi wa Ottawa.

Iki cyemezo gifatiwe mu Nama ya 20 ya Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodge, ku wa 15–16 Ugushyingo 2026, yahuje abayobozi b’ibihugu na za guverinoma bigize uyu muryango.

Canada yari yaragaragaje ubushake bwo kwakira iyi nama kuva mu Ukuboza 2025, mbere y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Anita Anand, ashyikiriza OIF ubusabe bwemewe muri Werurwe 2026.

Canada ni kimwe mu bihugu byashinze Francophonie, ikaba imaze imyaka irenga 50 igira uruhare mu bikorwa by’uyu muryango.

Sangiza abandi
10:07Politiki
Kubera kubura ubwumvikane, amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF yigijwe inyuma ho amezi 12

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), bateraniye i Phnom Penh muri Cambodge, bafashe icyemezo cyo kwigiza inyuma amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango ho amezi 12, nyuma yo kunanirwa kugera ku bwumvikane.

Muri icyo gihe cy’umwaka umwe, Louise Mushikiwabo azakomeza kuyobora OIF.

Sangiza abandi
09:53Politiki
AMAKURU MASHYA

Nyuma y’uko abakuru b’ibihugu bananiwe gufata umwanzuro ku muyobozi mushya wa OIF, Mushikiwabo Louise yongerewe manda mu gihe cy’umwaka umwe, kugira ngo hashakwe uburyo buboneye bwo gukemura ubwumvikane buke bwagaragaye. Nyuma y'umwaka, hazaba amatora bundi bushya.

Mu minota mike iri imbere, hateganyijwe itangazo risobanura mu buryo burambuye ikigiye gukurikiraho.

Sangiza abandi
09:43Politiki

Amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF akomeje kugorana. Kugeza ubu, ibihugu byananiwe gufata umwanzuro, aho hari impande ebyiri, rumwe rushaka ko haba amatora n’urundi rushaka ko ataba ahubwo habaho ubwumvikane ku mukandida.

OIF iherutse kuvugurura amategeko, igena ko igikwiriye gushyirwa imbere ari amatora, aho buri gihugu kigira ijwi rimwe bitandukanye n’uko byari bisanzwe aho ubwumvikane aribwo bwakoraga, kandi bikagirwamo uruhare rukomeye n’ibihugu bikomeye nka Canada n’u Bufaransa bisanzwe bitanga amafaranga menshi muri uyu muryango.

Canada hamwe n’izindi ntara ziyishamikiyeho zitanga miliyoni 19,4€ mu gihe u Bufaransa butanga miliyoni 19,3€. 

Sangiza abandi
09:43Politiki

Ku rundi ruhande, nyuma y’iminota mike Emmanuel Macron asohotse, amakuru IGIHE yabonye ni uko impande zose zari zananiwe kumvikana, ku buryo ingingo yo gukurikiza amategeko y’uyu muryango yagoranye.

Hari impande ebyiri, rumwe rushaka ko habaho ubwumvikane n’urundi rushaka ko habaho amatora.

Sangiza abandi
09:38Politiki
Macron yasohotse mu cyumba cyaberagamo amatora

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasohotse mu cyumba cyari kiri kuberamo ibiganiro by’abakuru b’ibihugu mu muhezo. Yabajijwe uko byari bimeze, maze abwira Africa 24 ko yagejeje ibitekerezo bye ku bandi, ariko “nta cyizere na gito cyo gutsinda”.

Macron yavuye ahaberaga inama yerekeza mu Ntara ya Siem Reap, aho yagiye kwifatanya n’Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni, mu kuyobora umuhango wo gutaha urusengero rwa West Mebon.

Sangiza abandi

Ibitekerezo 0

0 / 1000
Imeri yawe ntigaragara ku rubuga. Ikoreshwa mu kugenzura gusa.
Loading comments...
Komeza udukurikire
Facebook
Youtube
TikTok
WhatsApp
X (Twitter)
Instagram