Ariko uburyo ubutegetsi bwa RDC buri kubikoramo buhabanye cyane n’amahame ya dipolomasi, ibituma abasesenguzi babufata nk’ubukomeje kwiha amenyo y'abasetsi nyuma yo gutahura intege nke umukandida wabwo, Juliana Amato Lumumba, afite.
Leta ya RDC ijya gutanga Juliana nk’umukandida yari ifite icyizere, ishingiye ku kuba ari umukobwa wa Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari y’Abanye-Congo ariko amakuru agezweho agaragaza ko Mushikiwabo na Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Roumanie ari bo bahabwa amahirwe.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yagiranye na RFI kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2026, yabajijwe niba Kinshasa yakwemera umukandida wumvikamyweho n’abanyamuryango ba OIF, utari Mushikiwabo cyangwa Juliana.
Muyaya yasubije ati “Ikibazo ntigikwiye byanze bikunze kugarukira ku bantu. Tuvuga indangagaciro, tuvuga amahame […] twe nka RDC, icyo tuzareba ni uko indangagaciro twagaragaje ziranga umuntu uzatorwa n’abakuru b’ibihugu.”
Yanabajijwe by’umwihariko niba umukandida utari Umunyafurika, nk’uwo muri Roumanie, ashobora kuyobora OIF, asubiza ko nta kibazo kirimo igihe yaba afite indangagaciro RDC ivuga ko ishyigikiye.
Iyi mvugo ihura n’amakuru avuga ko RDC itakwirengagiza gushyigikira Cioloș mu gihe Juliana yaba abuze ibihugu bihagije bimushyigikira, intego nyamukuru ikaba kubuza Mushikiwabo manda ya gatatu.
Hari n’amakuru avuga ko Kinshasa yagiranye ibiganiro na Roumanie na Mauritanie ku buryo bwo gushaka umukandida byahuriraho; ibyazatuma Mushikiwabo agorwa n’aya matora.
RDC yatanze kandidatire ya Juliana ivuga ko ashobora kuvugurura OIF no kurushaho kuyegereza abaturage. Ariko kuba ubu isa n’iyiteguye gushyigikira Cioloș bishobora gusobanurwa nk’ikimenyetso cy’uko intego yayo ari ukuburizamo intsinzi ya Mushikiwabo.
Ibi bigaragara mu mvugo ya Muyaya wavuze ko kongera gutorwa kwa Mushikiwabo “kutajyana n’indangagaciro” za RDC zirimo demokarasi, imiyoborere myiza, ubusugire bw’ibihugu n’ubufatanye.
Muyaya yabivuze muri aya magambo, ati “Kuri twe, kongera gutorwa kwa Mushikiwabo ntibyaba bihuye n’indangagaciro zacu, ari na zo OIF yubakiyeho: ubufatanye hagati y’ibihugu, kubahiriza ubusugire bwabyo, demokarasi n’imiyoborere myiza.”
Ariko Kinshasa ubwayo ikomeje kotswa igitutu kubera gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi nka Prince Epenge, kubuza abayobozi b’ihuriro C64 guhura na Joseph Kabila n’umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.
Mu kwikura mu isoni, Muyaya yavuze ko ibyo bikorwa bigomba kureberwa mu rwego rw’umutekano w’igihugu, kuko RDC iri mu ntambara.
Ati “Turi mu bihe igihugu cyacu kibangamiwe, kandi igice cy’ubutaka bw’igihugu cyarigaruriwe. Tugomba gukorera hamwe kugira ngo turinde ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu cyacu ndetse tunahagarike iyi ntambara.”
Ku wa 10 Ugushyingo, Muyaya yaganiriye n’umuyoboro Global Africa Tele Sud, agaragaza ko Leta ya RDC itekereza ko OIF idakwiye gukomeza kuyoborwa na Mushikiwabo.
Muyaya kandi yavuze ko RDC imaze igihe itekereza kuva muri OIF, bityo ko itegereje ibizava mu matora kugira ngo izafate umwanzuro ukwiye.
Ati "Birumvikana ko igitekerezo RDC imaranye igihe ari uko ishobora kuva muri Francophonie. Ariko twese, icyo tugomba kubanza kureba mbere ya byose ni kandidatire yacu.”
Amatora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026 i Phnom Penh muri Cambodge. Abakandida bane ni Mushikiwabo, Lumumba, Cioloș na Coumba Ba wo muri Mauritanie.






Ibitekerezo 0