Ku wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, wari umunsi wa gatatu w’ibiganiro rusange bya UNGA ntiwaranzwe n’amagambo akomeye gusa.

Hari abayobozi bateye utwatsi uburyo busanzwe bwo kuvugira kuri uru rubuga, uwahisemo kutajya i New York kubera isezerano yari yarahaye abaturage, undi azana igikoresho cya ‘pager’ imbere y’abakuru b’ibihugu, mu gihe hari n’abanyamakuru bahuye n’ikindi kibazo gitandukanye cyane na dipolomasi cy’ubukonje bukabije mu cyumba.

Netanyahu yagiye gufata ijambo, abadipolomate barasohoka

Ubwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yageraga imbere y’Inteko Rusange, abadashyigikiye intambara igihugu cye kirimo muri Gaza, barasohotse.

Abadipolomate benshi bahise basohoka mu cyumba nk’ikimenyetso cyo kwamagana politiki n’ibikorwa bya Israel muri Gaza. Reuters na Associated Press byatangaje ko ari abarenga mirongo, ku buryo imyanya myinshi yari isigaye irimo ubusa.

Perezida w’Inteko Rusange yasabwe inshuro nyinshi gusubiza ituze mu cyumba, mu gihe humvikanaga abavuza induru n’abandi bashyigikiye Netanyahu.

Netanyahu ntiyirengagije ibyari bimaze kuba. Yatangiye ijambo rye abwira abari bamaze gusohoka ko ari “abanyabwoba”, anongeraho ko niba hari abandi bari basigaye bashaka kugenda na bo babikora.

Ku rundi ruhande, abashyigikiye Israel bari basigaye mu cyumba bakomye amashyi ndetse bamwe batera hejuru amagambo y’Igiheburayo asobanura ko “Harakabaho Abanya-Israel.”

Abadipolomate benshi badashyigikiye intambara yo muri Gaza, basohotse ubwo Netanyahu yari agiye kuvuga
Abadipolomate benshi badashyigikiye intambara yo muri Gaza, basohotse ubwo Netanyahu yari agiye kuvuga

Ntiyaje n’amagambo gusa, yazanye na ‘pager’

Netanyahu asanzwe azwiho gukoresha amashusho cyangwa ibikoresho mu mbwirwaruhame ze muri Loni kugira ngo ashimangire ubutumwa bwe.

Kuri iyi nshuro yazanye pager, igikoresho gito cy’itumanaho cyamenyekanye cyane nyuma y’ibitero byibasiye abarwanyi ba Hezbollah muri Liban mu 2024, ubwo ibikoresho nk’ibyo byaturikaga.

Yacyerekanye imbere y’Inteko Rusange ubwo yasobanuraga ibikorwa bya Israel byo guhangana n’imitwe ndetse n’ibihugu ifata nk’abanzi bayo. Yanerekanye igikoresho cya Starlink avuga ko yashakaga kugisigira intumwa za Iran.

Netanyahu yahindukiye, aha ubutumwa Meya wa New York

Netanyahu yakoresheje urubuga rwa Loni kugira ngo asubize mu buryo butaziguye Zohran Mamdani, Meya wa New York, umujyi Loni ikoreramo.

Mamdani amaze igihe anenga bikomeye ibikorwa bya Israel muri Gaza kandi yari yaranavuze ko Netanyahu aramutse ageze muri New York ashaka ko atabwa muri yombi hashingiwe ku mpapuro zo kumufata zatanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, nubwo nyuma yemeye ko ububasha bwa Meya kuri icyo kibazo bufite imipaka.

Netanyahu yamubwiye ati “Wagerageje kumbuza kuza hano. Wagerageje kuncecekesha. Ariko ntushobora kuncecekesha.”

Minisitiri w'Intebe wa Israel yabonye abantu batangiye gusohoka, asaba n'abasigaye mu cyumba bumva bashaka gusohoka, gukurikira abandi
Minisitiri w'Intebe wa Israel yabonye abantu batangiye gusohoka, asaba n'abasigaye mu cyumba bumva bashaka gusohoka, gukurikira abandi

Abbas yatanze imbwirwaruhame atari i New York

Mu gihe Netanyahu yari ahibereye imbonankubone, Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas we yagejeje ijambo rye ku Nteko Rusange yifashishije ikoranabuhanga.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamwimye visa yo kwinjira mu gihugu, bituma ijambo rye rifatwa mbere ari i Ramallah rikerekanwa mu cyumba cy’Inteko Rusange.

Abbas yavuze ko Abanya-Palestine batazemera kwimurwa ku butaka bwabo, asaba amahanga kugira icyo akora ku ntambara yo muri Gaza.

Abbas ntiyabashije kujya muri Amerika, ijambo rye ryatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga
Abbas ntiyabashije kujya muri Amerika, ijambo rye ryatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga

Perezida wa Colombia yubahirije isezerano ryo kutajya mu mahanga

Hari n’uwafashe icyemezo gitandukanye cyane: Perezida wa Colombia, Abelardo de la Espriella, ntiyagiye muri UNGA na gato.

Yari ubwa mbere agize amahirwe yo kuvugira imbere y’abayobozi b’Isi kuva yagera ku butegetsi, ariko ahitamo kurikoresha atari i New York.

Mu kwiyamamaza yari yasezeranyije abaturage ko naramuka atowe atazamara igihe mu ngendo mpuzamahanga, ahubwo azaguma mu gihugu yibande ku bibazo birimo umutekano, ibyaha byo mu mijyi n’imitwe yitwaje intwaro.

Perezida wa Colombia, Abelardo de la Espriella, ntiyagiye muri Amerika mu kubaha isezerano yahaye abaturage be
Perezida wa Colombia, Abelardo de la Espriella, ntiyagiye muri Amerika mu kubaha isezerano yahaye abaturage be

Perezida wa Bolivia asoza ijambo mu buryo butamenyerewe

Perezida wa Bolivia Rodrigo Paz Pereira na we yatanze imwe mu nteruro zidasanzwe zumvikanye muri iyi nama.

Nyuma yo kuvuga ku bibazo igihugu cye cyanyuzemo, birimo ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli, imyigaragambyo n’impinduka muri guverinoma, yavuze ko Bolivia iri mu nzira yo guhinduka.

Arangije ijambo rye ntiyakoresheje amagambo ya dipolomasi asanzwe yumvikana ku mpera z’imbwirwaruhame.

Yagize ati “Harakabaho igihugu cyacu, damn it! Harakabaho Bolivia.”

Damn it ni ijambo ry’Icyongereza rikoreshwa n’umuntu utunguwe ariko ku kintu atishimiye.

Perezida wa Bolvia yasoje ijambo rye ati " Harakabaho igihugu cyacu, damn it! Harakabaho Bolivia"
Perezida wa Bolvia yasoje ijambo rye ati " Harakabaho igihugu cyacu, damn it! Harakabaho Bolivia"

Mahama wa Ghana yasubije Trump atamuvuze izina

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, na we yakoresheje ijambo rifite igisobanuro cyihariye.

Iminsi ibiri mbere, Perezida wa Amerika Donald Trump yari yavuze ko Amerika ishobora “kurimbura” Iran mu gihe ibibazo hagati y’ibihugu byombi bitakomeza.

Mahama ntiyigeze avuga Trump mu izina, ariko yakoresheje ijambo rimwe Trump yari yakoresheje, avuga ati “Nta muco cyangwa abaturage bakwiye kurimburwa”.

Minisitiri w’Intebe ukiri muto ku Isi

Minisitiri w’Intebe Balendra “Balen” Shah, wahoze ari umuraperi ndetse akaba yaranabaye Meya wa Kathmandu, afite imyaka 36 kandi avugwa nk’umuyobozi w’igihugu ukiri muto kurusha abandi ku Isi muri iki gihe.

Mu ntangiriro yari yafashe icyemezo cyo kutitabira UNGA, igihugu kigahagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Ariko nyuma y’imyuzure ikomeye yibasiye Nepal muri Kanama, yahinduye gahunda, yiyemeza kujya i New York ubwe kugira ngo ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zacyo ku gihugu cye kigeze ku rwego rwo hejuru.

Amagambo yari ashyushye, ariko icyumba cyo muri Loni kirakonja bikabije

Mu gihe abayobozi bari imbere bavuga ku ntambara n’ibibazo bikomeye, hanze y’icyumba kinini cy’Inteko Rusange hari ikibazo cyoroheje ariko cyahindutse agashya k’umunsi: ubukonje.

Mu rwego rwo kugabanya amafaranga akoreshwa, Loni yari yarahinduye uburyo bwo gushyushya no gukonjesha inyubako yayo.

Ku wa Kane, ubushyuhe bwo hanze muri New York bwagabanutse, ariko icyumba cyaberagamo ikiganiro n’abanyamakuru ku burezi ku Isi cyo kirakonja kurushaho.

Associated Press yavuze ko umwe mu banyamakuru bayo yagombaga kujya gushaka umwitero, abandi bafunga amakote, abantu basohoka bakonje intoki.