Icyo gihe u Rwanda ntirwahisemo guceceka cyangwa kwemera ibyo rwabonaga nk’ibirego bya politiki byari byambitswe umwambaro w’ubutabera. Rwaciye umubano n’u Bufaransa, rwirukana abadipolomate babwo, rutangiza urugamba rw’amategeko n’urwa dipolomasi, rushyiraho inzego z’iperereza, kugeza ubwo ubucamanza bw’u Bufaransa ubwabwo bwaje kwemeza ko nta bimenyetso bihagije byo gukurikirana abo Bruguière yari yarashinje.
Ku wa 24 Ugushyingo 2006, habaye kimwe mu bikorwa bikomeye mu mateka y’ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guca umubano w’ububanyi n’amahanga n’u Bufaransa, igihugu cyari gisanzwe gifite uruhare rukomeye mu mateka ya politiki n’umutekano by’u Rwanda.
Uwari Ambasaderi w’u Bufaransa i Kigali, Dominique Decherf, yahawe amasaha 24 yo kuba yavuye mu gihugu, mu gihe abandi badipolomate b’Abafaransa bahawe amasaha 72. U Rwanda na rwo rwahamagaje ambasaderi warwo i Paris.
Icyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe, nyuma y’uko umucamanza Jean-Louis Bruguière ashyizeho impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi abayobozi icyenda b’u Rwanda, abashinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994.
Uwo mucamanza yanavuze ko Perezida Paul Kagame yagombaga gukurikiranwa n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, kuko ubudahangarwa yari afite nk’Umukuru w’Igihugu bwamubuzaga kumukurikirana mu nkiko z’u Bufaransa.
Mu bayobozi icyenda bari bashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi harimo James Kabarebe, Charles Kayonga, Kayumba Nyamwasa, Rose Kabuye, Jack Nziza, Sam Kaka, Jacob Tumwine, Franck Nziza na Eric Hakizimana.
Mu gihe u Bufaransa bwavugaga ko bwubahiriza ubwigenge bw’ubucamanza bwabwo, u Rwanda rwo rwashimangiraga ko ikirego cya Bruguière cyari igikorwa cya politiki kigamije gutesha agaciro ubuyobozi bwarwo no kuyobya ibiganiro ku ruhare rw’abayobozi b’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
U Rwanda rwamaganye ibirego bya Bruguière
Ku wa 21 Ugushyingo 2006, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Charles Murigande, yamaganye ibyari bikubiye mu iperereza rya Bruguière, abifata nk’ibinyoma bigamije gusebya u Rwanda.
Mu magambo yatangajwe na Le Monde ku wa 23 Ugushyingo 2006, Murigande yavuze ko icyo gikorwa cyari ugukomeza intambara u Bufaransa bwari bwaragabye ku Rwanda.
Ati “Ni ugukomeza intambara u Bufaransa bwadushoyeho.”
Murigande yasobanuye ko ibirego byari bigamije gufasha abayobozi b’u Bufaransa kwikuraho umutwaro w’amateka ya Jenoside no gucecekesha u Rwanda ku byo rwashinjaga bamwe mu bayobozi b’Abafaransa.
Mu kiganiro yagiranye na Radio France Internationale (RFI) ku wa 21 Ugushyingo 2006, Dr Charles Murigande, yamaganye ibikubiye muri dosiye ya Bruguière, avuga ko ari “amatiku” n’“ibinyoma bisebanya”.
Yakomeje ati “Ni ugukomeza intambara u Bufaransa bwadushoyeho.”
Minisitiri w’Ubutabera, Tharcisse Karugarama, na we yamaganye ibyo birego, avuga ko bidafite ishingiro kandi ko byari bifite intego za politiki aho kuba iz’ubutabera.
Yavuze ko nta mpamvu yo gukomeza kugirana umubano n’igihugu cyageragezaga guhungabanya inzego za Guverinoma y’u Rwanda.
Nyuma y’icyemezo cyo guca umubano, u Rwanda rwahagaritse ibikorwa by’inzego zimwe z’u Bufaransa, zirimo ishuri ry’Abafaransa rya École Internationale Française Antoine de Saint-Exupéry ryakoreraga i Kigali.
Ku wa 23 Ugushyingo 2006, abantu bagera ku bihumbi 10 bari bigaragambirije i Kigali bamagana ibirego bya Bruguière.
U Rwanda rwatangiye urugamba rw’ibimenyetso
Muri Mutarama 2007, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye inyandiko y’impapuro 44, isubiza ingingo ku yindi ibyari bikubiye mu iperereza rya Bruguière.
Kimwe mu bibazo u Rwanda rwagaragaje ni uko Bruguière atigeze agera mu Rwanda ngo akorere iperereza aho indege yaguye, cyangwa ngo abaze abayobozi yari yarashyizeho impapuro zo guta muri yombi.
Ahubwo iperereza rye ryari ryubakiye ahanini ku buhamya bw’abantu bari barahunze u Rwanda, bamwe mu bahoze mu ngabo za APR n’abandi bari bafitanye isano n’ubutegetsi bwatsinzwe mu 1994.
Mu bo yari yarabajije harimo Théoneste Bagosora, waje guhamywa ibyaha bya Jenoside, ndetse na Jean Kambanda, wari Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma yakoze Jenoside.
Bamwe mu batangabuhamya bari barakoreshejwe muri iryo perereza baje kwisubiraho cyangwa kwamagana uburyo amagambo yabo yari yarakoreshejwe.
Emmanuel Ruzigana yandikiye Bruguière ibaruwa ku wa 30 Ugushyingo 2006 ahakana amagambo yari yaramwitiriye. Deus Kagiraneza na we yamwandikiye mu Ukuboza uwo mwaka, yamagana uburyo ubuhamya bwe bwari bwarakoreshejwe.
Abdul Joshua Ruzibiza, wari umwe mu batangabuhamya b’ingenzi ba Bruguière, yaje kwisubiraho mu 2008, aza no kwemera mu 2010 ko atari yariboneye ihanurwa ry’indege.
Ibi byakomeje kuzamura ibibazo ku bwizerwe bw’iperereza ryari ryaratumye u Rwanda n’u Bufaransa bicana umubano.
Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kandi ibikorwa bya Komisiyo Mucyo, yari ishinzwe gukusanya ibimenyetso by’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Raporo yayo yashyizwe ahagaragara muri Kanama 2008, ishinja bamwe mu bayobozi ba politiki n’abasirikare bakuru b’Abafaransa kugira uruhare mu bikorwa byafashije ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside.
Mu 2007, u Rwanda rwanashyizeho Komite y’impuguke iyobowe na Jean Mutsinzi, ishinzwe gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
Raporo yayo yashyizwe ahagaragara muri Mutarama 2010, yanzura ko misile zahanuye indege zari zaraturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyangwa hafi yacyo, ahagenzurwaga n’ingabo za Leta ya Habyarimana.
Ibyo byaje kubona ibibishyigikira mu bushakashatsi bw’impuguke zashyizweho n’ubucamanza bw’u Bufaransa, zasohoye raporo mu 2012, zigaragaza ko ahantu hashoboka cyane ko misile zarasiwe hari i Kanombe cyangwa hafi yaho, aho kuba i Masaka nk’uko Bruguière yari yarabivuze.
Ifatwa rya Rose Kabuye ryafunguye inzira yo gusuzuma dosiye ya Bruguière
Ku wa 9 Ugushyingo 2008, Rose Kabuye, wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imigenzo n’imihango ya Leta muri Perezidansi, yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Frankfurt mu Budage, hashingiwe ku rupapuro rwo kumuta muri yombi rwari rwaratanzwe na Bruguière.
Guverinoma y’u Rwanda yahise yamagana icyo gikorwa, yirukana Ambasaderi w’u Budage i Kigali, Christian Clages, inahamagaza ambasaderi wayo i Berlin, Eugène Gasana.
Kabuye yemeye kujya mu Bufaransa kwisobanura imbere y’ubucamanza.
Ku wa 19 Ugushyingo 2008, yagejejwe i Paris, akurikiranwaho ubufatanyacyaha mu bwicanyi bufitanye isano n’iterabwoba, ariko arekurwa ari ku igenzura ry’ubucamanza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, yagize ati “Ndi hano kugira ngo nisobanure kandi ngaragaze ko ndi umwere.”
Kuba yari atangiye gukurikiranwa byatumye abavoka be, Bernard Maingain na Léon-Lef Forster, babona uburenganzira bwo gusoma no gusesengura dosiye ya Bruguière.
Batangiye kugaragaza intege nke z’ibimenyetso n’ubuhamya bwari bwarakoreshejwe.
Muri Nzeri 2009, umucamanza Marc Trévidic yakuyeho igenzura ry’ubucamanza ryari ryarashyizwe kuri Kabuye.
WikiLeaks yashyize ahagaragara ibiganiro bya Bruguière na Chirac
Mu Ukuboza 2010, inyandiko z’ibanga za Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Paris zasohowe na WikiLeaks zagaragaje ko Bruguière yari yaraganiriye n’abayobozi ba Guverinoma y’u Bufaransa, barimo Perezida Jacques Chirac, ku gihe impapuro zo guta muri yombi abayobozi b’u Rwanda zagombaga gusohokera n’ingaruka zazo.
Iyo nyandiko yo ku wa 26 Mutarama 2007 yavugaga ibyo Bruguière yari yabwiye abadipolomate b’Abanyamerika ku wa 19 Mutarama uwo mwaka.
Aya makuru yatumye hakomeza kwibazwa ku busobanuro bw’u Bufaransa bw’uko icyemezo cya Bruguière cyari icy’ubucamanza bwigenga, kidafite aho gihuriye n’ubuyobozi bwa politiki.
Izo nyandiko zanagaragaje ko Bruguière yiteguraga kuva mu bucamanza akajya muri politiki. Muri Kamena 2007, yiyamamarije kuba umudepite ku rutonde rw’ishyaka UMP, ariko ntiyatsinda.
Nubwo ibyo biganiro bitagaragaza ko Chirac yategetse Bruguière gushyiraho impapuro zo guta muri yombi abayobozi b’u Rwanda, byakomeje guha imbaraga impungenge Kigali yari yaragaragaje ku miterere y’iryo perereza.
U Rwanda rwongeye kugirana umubano n’u Bufaransa, ariko ibibazo ntibyahita birangira
Ku wa 29 Ugushyingo 2009, u Rwanda n’u Bufaransa byongeye gushyiraho umubano w’ububanyi n’amahanga, nyuma y’imyaka itatu wari warahagaze.
Icyo gihe ni na bwo u Rwanda rwinjiye muri Commonwealth.
Ku wa 25 Gashyantare 2010, Perezida Nicolas Sarkozy yasuye u Rwanda, yemera ko u Bufaransa bwakoze amakosa akomeye mu gusuzuma ibyaberaga mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nubwo umubano wari wongeye kubyuka, dosiye ya Bruguière yakomeje guteza amakimbirane.
Mu Ukwakira 2016, nyuma y’uko abacamanza b’Abafaransa bongeye gutangiza ibikorwa by’iperereza kugira ngo bumve Kayumba Nyamwasa, Perezida Paul Kagame yihanangirije u Bufaransa.
Ku wa 10 Ukwakira 2016, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, yashimangiye ko ubucamanza bw’u Rwanda butagengwa n’u Bufaransa cyangwa inyungu zabwo.
Ku wa 29 Ugushyingo 2016, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko bwatangiye iperereza ku ruhare rw’abayobozi 20 b’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu Ukuboza 2017, James Kabarebe, wari Minisitiri w’Ingabo, yanze kwitaba ubutumire bw’abacamanza b’Abafaransa bashakaga kumuhuza n’umutangabuhamya mushya.
U Rwanda rwahamagaje ambasaderi warwo i Paris kugira ngo baganire ku kibazo cyari cyongeye kuzamura umwuka mubi.
Dosiye ya Bruguière yarangiye nta bimenyetso bihagije bibonetse
Ku wa 10 Ukwakira 2018, Ubushinjacyaha bwa Paris bwasabye ko ikurikiranwa ry’abari barashinjwe muri dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana rihagarikwa.
Ku wa 21 Ukuboza 2018, abacamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bemeje ko nta bimenyetso bihagije byari bihari byo gukomeza gukurikirana abashinjwaga.
Mu 2020, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwashimangiye icyo cyemezo. Uwari Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye, yavuze ko dosiye ya Bruguière yari yarabaye uguhonyora ubutabera n’ikinamico ryuzuye.
Ku wa 15 Gashyantare 2022, Urukiko rusesa imanza rw’u Bufaransa rwanze ubujurire bwa nyuma, rwemeza burundu ihagarikwa ry’ikurikiranwa.
Rwagaragaje ko nta bimenyetso bihagije byari bihari byo gukurikirana umuntu uwo ari we wese ku byaha byari byaramushinjijwe.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko ubutekamutwe bwa Bruguière bwari bumaze imyaka 24 bushingiye ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana burangiye burundu.
Abavoka Maingain na Forster na bo bavuze ko iperereza rya Bruguière ryari ryaranzwe no kubogama no kutumva neza amateka y’u Rwanda.
Icyo cyemezo cy’urukiko nticyagaragaje uwahanuye indege ya Habyarimana, ariko cyashyize iherezo ku ikurikiranwa ry'abari barashyiriweho ibirego.
Mu 2021, Komisiyo Duclert yari yarashyizweho na Perezida Emmanuel Macron yari yaragaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye kandi ruremereye mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo itemeje ko bwafatanyije n’abayikoze.
Ku wa 27 Gicurasi 2021, Macron yasuye u Rwanda, avugira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ko aje kwemera uburemere bw’uruhare rw’igihugu cye mu byabaye.
Hashize imyaka 20 Bruguière asohoye impapuro zo guta muri yombi abayobozi b’u Rwanda, dosiye ye yasize amateka y’amakimbirane akomeye hagati ya Kigali na Paris.
U Rwanda rwaciye umubano n’u Bufaransa, rukoresha inzego z’ubutabera n’iz’ubushakashatsi, rugaragaza ibimenyetso bivuguruza ibirego, kugeza ubwo ubucamanza bw’u Bufaransa ubwabwo bwaje guhagarika ikurikiranwa.





Ibitekerezo 0