Yasobanuye uko RDC yateguje kuva mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) mu gihe Mushikiwabo yari kuba yongeye gutorwa, igitutu ngo u Bufaransa bwashyize ku bihugu byari bimushyigikiye, n’uko Perezida Kagame yifashishije abayobozi batatu b’ibihugu bya Afurika mu gushaka igisubizo cyatumye amatora asubikwa.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Amb. Nduhungirehe yagarutse ku byabereye inyuma y’imiryango yari ifunze mu Nama ya 20 ya Francophonie, yabereye i Phnom Penh muri Cambodge ku wa 15–16 Ugushyingo 2026.

Ni inama yarangiye nta Munyamabanga Mukuru mushya wa OIF utowe, ahubwo hemezwa ko Louise Mushikiwabo akomeza kuyobora mu gihe cy’amezi 12, kugira ngo haboneke umwanya wo kuvugurura amategeko agenga amatora.

Nduhungirehe yavuze ko kugera kuri uwo mwanzuro bitari byoroshye, kuko habanje kubaho impaka zikomeye hagati y’ibihugu byifuzaga ko amatora akorwa n’ibyashakaga kuyaburizamo.

Ati “Mbere y’inama mwakurikiranye ko hari impaka hagati y’ibihugu bigize Francophonie. Bimwe byashakaga ko amatora ataba uko byagenda kose, ibindi bigashaka ko amategeko yubahirizwa.”

“Abashakaga ko amatora ataba bari bayobowe n’u Bufaransa na RDC, kuko bari barabonye ko Louise Mushikiwabo ari we mukandida mwiza, ushoboye kurusha abandi, kandi wari ufite amahirwe yo gutsinda. Ni yo mpamvu bashakaga ko amatora ataba.”

RDC yateguje kuva muri Francophonie, u Bufaransa ngo bwemera icyo gitutu

Nduhungirehe yavuze ko mbere y’inama ya Cambodge, habaye ingendo za dipolomasi hagati ya Paris na Kinshasa, zirimo urwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa wahuye na Perezida Tshisekedi.

Nyuma yaho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC na we yagiye i Paris, agirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa.

Ati “Icyabaye ni uko nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa i Kinshasa, aho yahuriye na Perezida Tshisekedi, na nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC i Paris, abayobozi ba Congo babwiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa ko RDC izava muri Francophonie Louise Mushikiwabo niyongera gutorwa.”

Nduhungirehe yagaragaje ko ibyo ari nko gushyira umuryango ku gitutu, kandi ko yatunguwe n’uburyo u Bufaransa bwabyitwayemo.

Ati “Ibyo ni ugukoresha iterabwoba kugira ngo ugere ku byo ushaka, kandi nta muntu n’umwe ukwiye kubyemera. Ariko ikibazo ni uko u Bufaransa bwemeye icyo gitutu, bugatangira gusaba Louise Mushikiwabo gukuramo kandidatire ye, ndetse bugatangira kwamamaza umukandida wo muri Romania, Dacian Cioloș.”

Yavuze ko ibyo bitagarukiye mu biganiro hagati y’abayobozi ba RDC n’u Bufaransa, ahubwo byanakurikiwe n’ibikorwa bya dipolomasi mu bihugu bitandukanye.

Ati “Bagiye mu mirwa mikuru y’ibihugu bitandukanye, batangira gukwirakwiza amakuru atari yo, cyane cyane mu bihugu byari bidushyigikiye, babibwira ko u Rwanda rugiye gukuramo kandidatire ya Louise Mushikiwabo cyangwa ko rwamaze kuyikuramo, kandi ibyo byari ibinyoma.”

Yongeyeho ati “Birumvikana ko intego yari iyo guca intege ibihugu byari bidushyigikiye.”

Perezida Macron yakangishije ibihugu bimwe bya Afurika ko azabihagarikira inkunga nibidashyigikira gahunda ze

Macron yandikiye Kagame na Tshisekedi, abaha igihe ntarengwa

Kimwe mu bintu Nduhungirehe yagarutseho ni ibaruwa Perezida Emmanuel Macron yandikiye Perezida Kagame mbere y’inama ya Francophonie.

Yavuze ko iyo baruwa yakiriwe mu ijoro ryo ku wa 12 Ugushyingo 2026, ikaba yari ikubiyemo icyifuzo u Rwanda rutashoboraga kwemera.

Ati “Mu ijoro ryo ku wa 12 Ugushyingo, Perezida wa Repubulika yakiriye ibaruwa tutashoboraga kwemera, yanditswe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.”

Nduhungirehe yasobanuye ko iyo baruwa yahaga Perezida Kagame na Tshisekedi igihe ntarengwa cyo kumvikana, bitaba ibyo abakandida b’ibihugu byombi bagakurwamo.

Ati “Yahaga Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi igihe ntarengwa kugeza ku wa 14 Ugushyingo, kugira ngo bashake ubwumvikane hagati yabo. Mu gihe batabugeraho, abakuru b’ibihugu bombi bagombaga gukuramo abakandida babo.”

“Ibyo ntitwashoboraga kubyemera. Byari ya Francophonie ya kera, kandi ni yo mpamvu twe nk’u Rwanda twemera ko Francophonie itagomba kuba ya Françafrique ya kera.”

Françafrique ni imvugo ikoreshwa mu gusobanura imibanire u Bufaransa bwagiye bugirana n’ibihugu bya Afurika, cyane cyane ibyo bwakolonije, aho bushinjwa kuba bwarakomeje kugira uruhare rukomeye mu byemezo byabyo bya politiki n’ubukungu.

Nduhungirehe yavuze ko imikorere nk’iyo idakwiye kuba muri Francophonie y’iki gihe.

Ati “Francophonie ni umuryango mpuzamahanga ugizwe n’ibihugu na za guverinoma birenga 90, birimo 53 bifite uburenganzira busesuye. Nta gihugu na kimwe, uko cyaba gikomeye kose, gikwiye gutegeka uko amatora agomba gukorwa cyangwa guhatira abandi kwemera umukandida wacyo.”

Yagaragaje ko ibaruwa Macron yanditse itari ikwiye, ndetse ashimangira ko igihugu kimwe kidashobora kwigira umuyobozi w’ibindi byose.

Ati “Umukuru w’igihugu ntakwiye kwandikira undi mukuru w’igihugu muri ubwo buryo. Francophonie si Françafrique. U Bufaransa ntibukwiye guhatira ibindi bihugu kwemera ibyo bushaka.”

Nduhungirehe: Abatwigisha demokarasi ni bo bashakaga kubuza abantu gutora

Nduhungirehe yavuze ko ikibazo cy’amatora cyongeye kubyutsa impaka zikomeye mu nama y’umwiherero yahuje abakuru b’ibihugu i Phnom Penh.

Yasobanuye ko amategeko ya Francophonie ateganya ko Umunyamabanga Mukuru atorwa ku bwumvikane, ariko ubwo bwumvikane butabonetse hakabaho amatora.

Nyamara ngo mu biganiro byabereye muri Cambodge, u Bufaransa, RDC n’ibihugu byari bibishyigikiye byanze ko amatora akorwa, bivuga ko ashobora gutuma umuryango ucikamo ibice.

Ati “Mu nama y’umwiherero yabereye i Phnom Penh, icyo kibazo cyongeye kugaruka. U Bufaransa, RDC n’ababishyigikiye banze ko habaho amatora, bavuga ko byateza amacakubiri mu muryango. Ibyo biragoye kubyumva, kuko ibihugu bihora bitwigisha demokarasi n’amatora ari byo byashakaga kubuza amatora kuba.”

Yavuze ko impaka zakomeje nta cyemezo gifashwe, ari bwo hatangiye gushakwa indi nzira yatuma ibihugu bigera ku bwumvikane.

Abayobozi batatu Perezida Kagame yaganiriye na bo, n’uko igitekerezo cy’imyaka ibiri cyahindutse umwaka umwe

Nduhungirehe yahishuye ko icyifuzo cyo kongerera Louise Mushikiwabo umwaka umwe kitari cyo u Rwanda rwabanje gutanga. Yavuze ko Perezida Kagame yabanje gutanga igitekerezo cyo kongerera Mushikiwabo imyaka ibiri, akazageza ku Nama ya Francophonie itaha izabera i Ottawa muri Canada mu 2028.

Muri iyo myaka ibiri, Mushikiwabo yari kuba afite inshingano zo kuvugurura amategeko agenga amatora y’Umunyamabanga Mukuru.

U Rwanda rwari kandi rwiyemeje ko nyuma y’iyo myaka rutazongera gutanga umukandida kuri uwo mwanya.

Nduhungirehe ati “Kubera ko izo mpaka zakomeje, Perezida Kagame yatanze igitekerezo cy’ubwumvikane. Yavuganye na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Faure Gnassingbé wo muri Togo na Perezida Romuald Wadagni wa Bénin.”

Yasobanuye igitekerezo cyari cyatanzwe n’u Rwanda agira ati “Twari twatanze icyifuzo cy’uko manda ya Louise Mushikiwabo yongerwa indi myaka ibiri, kugeza ku nama itaha izabera i Ottawa muri Canada. Nyuma yaho, u Rwanda ntirwari kongera gutanga umukandida, yaba Louise Mushikiwabo cyangwa undi Munyarwanda uwo ari we wese.”

Yongeyeho ati “Muri iyo myaka ibiri, Louise Mushikiwabo yari kuba ashinzwe gukora amavugurura y’amategeko yari yagarutsweho mu nama y’umwiherero y’abakuru b’ibihugu.”

Icyakora, mu biganiro byakurikiyeho, abayobozi batatu ba Afurika basabye ko igihe cy’imyaka ibiri kigabanywa kikaba umwaka umwe.

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwemeye icyo cyifuzo.

Ati “Mu biganiro twagiranye n’abo bayobozi batatu ba Afurika, badusabye kugabanya imyaka ibiri twari twatanze, igahinduka umwaka umwe, ni ukuvuga amezi 12. Twarabyemeye.”

Yavuze ko nyuma yaho icyifuzo cyashyikirijwe Perezida Tshisekedi, ariko na we akaba yari afite uko yifuzaga ko ibintu bigenda.

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal ni umwe mu bakuru b'ibihugu bya Afurika bagerageje gushaka uko ikibazo cyakemuka bashyigikiye u Rwanda

Tshisekedi yashakaga ko Mushikiwabo ava ku buyobozi, hagashyirwaho undi by’agateganyo

Nduhungirehe yavuze ko Perezida wa RDC atahise yemera icyifuzo cyari cyumvikanyweho n’abayobozi ba Afurika.

Impamvu ngo ni uko Tshisekedi yifuzaga ko manda ya Mushikiwabo irangira, ubuyobozi bwa Francophonie bukaba buhawe by’agateganyo Umuyobozi Ushinzwe Imikorere y’uyu muryango, uzwi nka Administrateur. Uyu ni we muyobozi wa kabiri muri Francophonie. Uyu mwanya uriho Caroline St-Hilaire, Umunya-Canada wawugiyeho mu 2023.

Ati “Icyo cyifuzo cyashyikirijwe Perezida wa RDC, ariko yabanje kugorana kucyemera, kuko we yashakaga igihe gito cy’inzibacyuho, aho Francophonie yari kuba iyobowe n’Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa byayo.”

Yavuze ko nyuma y’ibiganiro, Tshisekedi yaje kwemera icyifuzo cyari cyatanzwe.

Icyemezo cyafashwe cyatumye Mushikiwabo akomeza kuyobora Francophonie mu gihe cy’amezi 12, mu gihe amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya yashyizwe mu 2027.

Mu itangazo ryasohowe nyuma y’inama, OIF yasobanuye ko igitekerezo cyo kongerera Mushikiwabo amezi 12 cyashyikirijwe abakuru b’ibihugu n’ubuyobozi bwa Cambodge bwari buyoboye inama.

Nduhungirehe we yasobanuye ko mbere y’uko icyo cyifuzo gishyikirizwa inama, cyari cyabanje gutangwa n’u Rwanda, kikaganirwaho n’abayobozi ba Sénégal, Togo na Bénin.

U Bufaransa ngo bwakangishije ibihugu guhagarikirwa inkunga

Mu kiganiro na IGIHE, Nduhungirehe yagarutse ku bindi bikorwa yavuze ko byakozwe mu rwego rwo kubuza Mushikiwabo kongera gutorwa.

Yavuze ko mu minsi n’amasaha byabanjirije inama, u Bufaransa bwongereye igitutu ku bihugu byari bimushyigikiye.

Ngo bimwe muri ibyo bihugu byagejejweho ubutumwa bwerekana ko ubufatanye bwabyo n’u Bufaransa mu iterambere bushobora kugira ibibazo mu gihe byakomeza gushyigikira umukandida w’u Rwanda.

Nduhungirehe ntiyatangaje amazina y’ibihugu. Yavuze ko ibyo bikorwa, hamwe n’ibaruwa Macron yandikiye Perezida Kagame, bigaragaza ikibazo gikomeye mu mikorere ya Francophonie.

Ati “Iyo tuvuga ubwumvikane, ntibikwiye kuba bivuze ko hagomba gukorwa ibyo u Bufaransa bushaka. Hagomba kubaho ubwumvikane nyabwo hagati y’ibihugu. Francophonie si iy’u Bufaransa, kandi u Bufaransa ntibushobora guhatira ibihugu bigize uyu muryango kwemera ibitekerezo byabwo.”

Ibintu bitatu bigomba kuvugururwa

Nduhungirehe yasobanuye ko mu nama y’umwiherero y’abakuru b’ibihugu hagaragajwe ibibazo bitatu by’ingenzi byari mu mategeko agenga amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie.

Icya mbere ni umubare wa manda umuntu ashobora gukora kuri uwo mwanya.

Yavuze ko amategeko yari asanzweho atashyiragaho umubare ntarengwa wa manda, ariko ko hari abasabye ko umuntu atarenza manda ebyiri.

Icya kabiri ni ugusimburana ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru hashingiwe ku turere cyangwa imigabane ibihugu biwugize biherereyemo.

Icya gatatu ni uburyo amatora akorwa. Yavuze ko hari abakuru b’ibihugu bifuzaga ko uburyo bwo gutora buhinduka, aho umukandida atakomeza gutorwa gusa kubera ko yarushije abandi amajwi, ahubwo akaba agomba kubona ubwiganze busesuye.

Ati “Amategeko dufite ubu avuga ko Umunyamabanga Mukuru atorwa ku bwiganze busanzwe bw’amajwi. Bisobanuye ko umukandida urushije abandi amajwi ari we utsinda.”

Yakomeje ati “Ariko abakuru b’ibihugu benshi bashyigikiye ko tujya ku bwiganze busesuye, aho umukandida agomba kubona amajwi arenga kimwe cya kabiri. Ibyo byatuma habaho ibyiciro bibiri by’amatora mu gihe mu cyiciro cya mbere nta mukandida wabonye ubwiganze busabwa.”

Aya ni yo mavugurura Mushikiwabo azagira uruhare mu gutegura mu gihe cy’amezi 12 yongerewe ku buyobozi bwa Francophonie.

U Rwanda rwanzuye ko rutazongera gutanga umukandida ku mwanya w'Ubuyobozi bwa OIF

Nduhungirehe ntiyumva impamvu Tshisekedi yashyigikiye umukandida wo muri Romania

Nduhungirehe yanagarutse ku cyemezo cya RDC cyo gushyigikira umukandida wo muri Romania, Dacian Cioloș, mu gihe Afurika yari ifite abakandida batatu.

Yavuze ko Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yateranye i Addis Abeba ku wa 28–29 Nyakanga 2026, yari yarashyigikiye abakandida batatu bo kuri uyu mugabane.

Abo ni Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, Juliana Amato Lumumba wa RDC na Coumba Ba wa Mauritanie.

Nduhungirehe yavuze ko icyo cyemezo cyari kigamije ko ibihugu bya Afurika byumvikana ku mukandida umwe, aho gushyigikira uturuka ku wundi mugabane.

Ati “Icyo cyemezo cyari cyashyigikiye abakandida batatu b’Abanyafurika, kigasaba ibihugu bya Afurika guhitamo umwe muri bo. Birumvikana ko kitari kigamije gushyigikira umukandida uturuka hanze ya Afurika.”

Yavuze ko yatunguwe n’uko Perezida Tshisekedi yashyigikiye umukandida wo muri Romania, ndetse akamwamamaza mu nama y’umwiherero.

Ati “RDC yahisemo kwifatanya n’umukandida wo muri Romania. Ndetse no mu nama y’umwiherero, Perezida wa RDC yakoze ubukangurambaga ashyigikira uwo mukandida, avuga ko ari we mukandida mwiza kuri Afurika. Ibyo byari bigoye kubyumva.”

Nubwo amatora yasubitswe kandi abakuru b’ibihugu bakaba baremeye ko amategeko agenga amatora avugururwa, Nduhungirehe yavuze ko hakiri ikibazo gikomeye kigomba gusubizwa.

Ati “Amategeko agenga amatora, yemejwe i Genève, ntiyubahirijwe, kandi yari yarashyizweho n’abakuru b’ibihugu ubwabo, si undi muntu uwo ari we wese.”

Yavuze ko nubwo Mushikiwabo yahawe inshingano zo kuvugurura ayo mategeko, bidahagije kuyahindura gusa, ahubwo hagomba no kubaho ubushake bwo kuyubahiriza.

Ati “Ubu rero ikibazo ni iki: Louise Mushikiwabo yahawe inshingano zo kuvugurura amategeko kugira ngo hakemurwe ibibazo abakuru b’ibihugu bagaragaje. Ese dufite icyizere ko ayo mategeko azubahirizwa?”

Yatanze urugero rw’ibishobora kuzaba mu matora ateganyijwe mu 2027.

Ati “Urugero, umwaka utaha hashobora kuzaba hari abakandida benshi ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru. Ariko se, u Bufaransa nibwifuza ko umukandida wabwo ari we utsinda, bizagenda bite nibwongera kuvuga ko hagomba kubaho ubwumvikane uko byagenda kose, amatora ntakorwe?”

Nduhungirehe yavuze ko ikibazo cy’ingenzi ibihugu bigize Francophonie bikwiye kwitaho atari uko amategeko ateye, ahubwo ari ubushake bwo kuyashyira mu bikorwa.

Yagaragaje ko ibyabereye muri Cambodge byakagombye kubera isomo ibihugu bigize Francophonie.