Hashize iminsi 10 inama ya Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodge yemeje ko akomeza kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka, nyuma y’uko abayitabiriye batumvikanye ku mukandida cyangwa ku kujya mu matora.

Mu kiganiro Paris Match yasohoye ku wa 26 Ugushyingo 2026, Mushikiwabo yabajijwe icyahinduka kugira ngo OIF itazongera kujya mu gihirahiro nk’icyabaye i Phnom Penh, asubiza ko ashaka kubanza kumva icyo abakuru b’ibihugu bifuza.

Yagize ati “Ngiye rero kugisha inama abakuru b’ibihugu bidatinze, mbabaze neza icyo bifuza.”

Mu mezi 12, ibihugu na za guverinoma bigize OIF bizamushyikiriza ingingo byifuza ko zihindurwa mu mabwiriza agenga amatora yatangiye gukurikizwa mu 2022. 

Ayo mabwiriza ashyira imbere kumvikana ku mukandida. Iyo ubwumvikane bubuze, hateganywa gutora mu ibanga, uwabonye amajwi menshi akaba ari we utsinda.

Mushikiwabo yavuze ko i Phnom Penh abari bahagarariye Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bamubwiye ko gutora byashoboraga gucamo Afurika ibice. 

Yanenze igitekerezo cy’uko ibihugu bya Afurika bigomba kubanza guhuriza ku mukandida umwe, ashimangira ko amatora ari yo akwiye gutanga igisubizo igihe ibitekerezo bitandukanye.

Ati “Igitekerezo cy’uko Abanyafurika bagomba kubanza kumvikana hagati yabo ni icyo mu kindi gihe, icyo mu myaka ya 1950. Bashobora kugira ibitekerezo bitandukanye. Amaherezo, amatora ni yo akemura impaka.”

Ashaka ko Francophonie igira ijambo mu bwenge buhangano

Mushikiwabo yasabye ibihugu bikoresha Igifaransa kugira uruhare mu guteza imbere ubwenge buhangano (AI) no mu kugena amahame abugenga. yavuze ko bikwiye kumvikanisha ijwi ryabyo mu rwego rugenda ruhindura uko abantu biga, bakora n’uko babona amakuru.

Yagize ati “Ubwenge buhangano ntibuzatugeraho ubwabwo. Tugomba kugira uruhare muri urwo rwego, tukumvikanisha ijwi ryacu.”

Mushikiwabo yavuze ko kuva mu nama ya Francophonie yabereye i Djerba muri Tunisie mu 2022, OIF ikora ibishoboka kugira ngo inyandiko n’ibindi bikubiye mu Gifaransa biboneke, bigerweho kandi bikoreshwe mu ikoranabuhanga. Yavuze ko hakenewe gutera indi ntambwe kugira ngo ibihugu bikoresha Igifaransa bigire uruhare mu guhanga iryo koranabuhanga.

Ati “Tugomba gukora ibirenzeho kure. Bitabaye ibyo, dushobora guharira ibihugu bikomeye, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa, umwanya wo kuduhitiramo ikoranabuhanga dukoresha, ibirikubiyemo n’uburyo rikora.”

Imwe mu nzira OIF yatangiye ni uguhugura urubyiruko mu myuga ijyanye n’ikoranabuhanga. Mushikiwabo yavuze ko mu myaka itatu ishize uyu wabaye umushinga w’ibanze w’umuryango, cyane cyane muri Afurika, ubumenyi urubyiruko ruhabwa bukaba bushobora kurufasha guhanga ibisubizo bishingiye ku bibazo rubona aho rutuye.

I Phnom Penh, ibihugu na za guverinoma bigize Francophonie byasabye ko umuryango wongera uruhare rwawo mu biganiro mpuzamahanga bigena imikoreshereze y’ikoranabuhanga. Byashimangiye ko AI igomba gutezwa imbere hubahirizwa amahame y’ubutabera kandi inyungu z’abantu zikagenderwaho mu byemezo bifatwa.

Iri tangazo ryagaragaje kandi akamaro ko gukusanya no kunoza amakuru aturuka mu bihugu bikoresha Igifaransa. Ayo makuru ashobora gufasha mu kubaka uburyo bw’ubwenge buhangano bugaragaza imico n’indimi bitandukanye. OIF yanashishikarijwe gukomeza kugira uruhare mu biganiro mpuzamahanga kuri iyi ngingo, birimo ibizabera mu nama y’ubwenge buhangano iteganyijwe i Genève mu 2027.

Louise Mushikiwabo yavuze ko ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano rikwiye gutezwa imbere muri OIF