Iyi gahunda yatangarijwe i Vienna muri Autriche, ku wa 16 Ugushyingo 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Mu bayobozi b’i Burayi bitabiriye iki kiganiro harimo Chancelier wa Autriche, Christian Stocker, Minisitiri w’Intebe wa Danemark, Mette Frederiksen, n’abaminisitiri bo mu bihugu bitanu biri muri ubu bufatanye.

Nubwo impande zombi zamaze kumvikana ku mahame y’ubu bufatanye, ibiganiro ku masezerano arambuye n’uburyo azashyirwa mu bikorwa biracyakomeje.

1. Ibihugu bitanu ni byo byegereye u Rwanda

Ibihugu biri muri iyi gahunda ni Autriche, u Budage, u Bugereki, Danemark n’u Buholandi.

Amakuru yihariye IGIHE yamenye agaragaza ko ari ibi bihugu byegereye u Rwanda birusaba kwakira abimukira batagifite uburenganzira bwo kubibamo.

Chancelier wa Autriche, Christian Stocker, yavuze ko iki cyemezo ari intambwe ikomeye mu guhindura uburyo ibihugu by’u Burayi bikemura ibibazo by’abimukira.

Ati “Nishimiye ko uyu munsi dushoboye gutangaza impinduka zikomeye mu buryo bwo gucunga ibibazo by’abimukira, zizatuma ibihugu bitanu by’u Burayi bishyiraho ikigo cya mbere gihuriweho cyo kwakira abimukira mu Rwanda mu 2027.”

Ku ruhande rwa Danemark, Minisitiri w’Intebe Mette Frederiksen yavuze ko iki cyemezo ari intambwe igana ku gushyiraho uburyo bushya bwo gucunga abimukira.

2. Amasezerano arambuye ntararangira, abimukira ba mbere bitezwe mu 2027

Nubwo ubufatanye bwatangajwe, u Rwanda n’ibihugu bitanu by’u Burayi biracyafite ibiganiro byo kunoza amasezerano arambuye azagenga ishyirwa mu bikorwa ryabwo.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Autriche, Gerhard Karner, yavuze ko ibiganiro bifatika n’u Rwanda byatangiye, hagamijwe kugera ku masezerano yatuma abimukira ba mbere boherezwa mu 2027.

Amakuru IGIHE yamenye agaragaza ko mu biganiro byabanje havuzwe ko abimukira ba mbere bashobora kugera mu Rwanda mu 2027. Ni mu gihe amasezerano ya nyuma ashobora kwemezwa mu ntangiriro za 2027. 

Nubwo iyi gahunda ihuriweho n’ibihugu bitanu, biteganyijwe ko buri gihugu kizagirana n’u Rwanda amasezerano yihariye, hashingiwe ku miterere yacyo n’ibyo impande zombi zizaba zumvikanyeho.

3. Ntabwo abimukira bose bazemererwa koherezwa mu Rwanda

Iyi gahunda izareba abantu batagifite uburenganzira bwo gukomeza kuba mu bihugu bitanu by’u Burayi, bamaze gufatirwa ibyemezo bya burundu byo kubyirukanwamo.

Abo bantu bagomba kuba bararangije inzira zose z’amategeko zo gusaba ubuhungiro cyangwa ubundi burenganzira bwo kuhaguma.

Hazibandwa ku bantu badashobora gusubizwa mu bihugu bakomokamo mu gihe cya vuba, bitewe n’uko ibyo bihugu bitaborohereza gutaha cyangwa bo ubwabo ntibafatanye mu bikorwa byo kubacyura.

Amakuru IGIHE yamenye agaragaza ko u Rwanda rwifuza ko iyi gahunda yakira gusa abantu bafite imyaka 18 kuzamura.

Inyandiko y’ibihugu biri muri ubu bufatanye yo isobanura ko abana batari kumwe n’ababarera batazemererwa koherezwa muri iki kigo, mu gihe ibisabwa ku bandi bana bikiri mu bizasobanurwa mu buryo burambuye.

Minisitiri w'Umutekano, Dr Vincent Biruta, ni we wari uhagarariye u Rwanda mu biganiro byatangarijwemo ubu bufatanye

4. U Rwanda ruzihitiramo abimukira ruzakira

Amakuru aturuka ku bantu bafite ubumenyi ku biganiro biri kuba agaragaza ko u Rwanda ruzagira uburenganzira bwo guhitamo abimukira rwakira, rushingiye ku mateka yabo n’andi makuru aberekeyeho.

U Rwanda rwiteguye kwakira abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye, igihe bujuje ibisabwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira (IOM) ryashimangiye ko buri gihugu gifite uburenganzira bwo kugena abemererwa kwinjira no kuguma ku butaka bwacyo, ariko kikubahiriza inshingano gifite mu mategeko mpuzamahanga.

Amakuru IGIHE ifite agaragaza ko abimukira bazoherezwa mu Rwanda bazagengwa n’amategeko yarwo, kandi ko inzego z’igihugu ari zo zizaba zifite inshingano zo gushyira gahunda mu bikorwa.

5. Abimukira bazahabwa amahitamo atatu

Minisitiri Biruta yasobanuye ko ubu bufatanye bugamije guha amahirwe ya kabiri abantu batagifite uburenganzira bwo kuba mu bihugu by’i Burayi.

Abazakirwa mu Rwanda bazaba bafite amahitamo atatu: kuhatura no kwinjira mu buzima busanzwe bw’Abanyarwanda, gusubira ku bushake mu bihugu bakomokamo cyangwa kwimukira mu kindi gihugu bafite uburenganzira bwo guturamo.

Ati “Abazakirwa mu Rwanda bazahabwa amahirwe yo guhitamo gusubira ku bushake mu bihugu bakomokamo, kwinjira mu buzima bw’Abanyarwanda cyangwa kwimukira mu kindi gihugu bafite uburenganzira bwo guturamo, bitewe n’icyo buri wese yifuza.”

Abazahitamo gusubira mu bihugu bakomokamo bazahabwa ubufasha bwo gutaha, mu gihe abazifuza kuguma mu Rwanda bazafashwa kwinjira mu buzima busanzwe bw’igihugu.

6. Abimukira ntibazashyirwa mu nkambi

Kimwe mu by’ingenzi Minisitiri Biruta yashimangiye ni uko abimukira bazagera mu Rwanda batazashyirwa mu nkambi cyangwa mu duce twihariye dutandukanyijwe n’abandi baturage.

Ati “Ntiduteganya gushyira abo bantu mu duce twihariye cyangwa mu nkambi. Ahubwo bazabana n’abandi baturage mu buzima busanzwe.”

Inyandiko y’ibihugu biri muri ubu bufatanye igaragaza ko abimukira bazabanza kwakirirwa mu kigo cy’agateganyo, kidafunze, aho bazahabwa ibyangombwa by’ibanze mbere yo kwimukira mu baturage.

Biteganyijwe ko bazahabwa ibyangombwa bibemerera gutura mu Rwanda, amahugurwa y’imyuga n’ubufasha bwo kubona akazi.

Bazaba bafite kandi uburenganzira bwo kuva mu Rwanda ku bushake, igihe bashaka gusubira mu bihugu bakomokamo cyangwa kujya mu bindi bihugu bemerewe guturamo.

7. U Rwanda ntirugamije inyungu y’amafaranga

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rutagamije kubona amafaranga cyangwa kwishyurwa kubera ko rwemeye kugira uruhare muri iyi gahunda.

Ati “Ntabwo tugamije kubona amafaranga cyangwa guhembwa kugira ngo tugire uruhare muri ubu bufatanye. Ahubwo turashaka igisubizo kirambye ku kibazo cyugarije Isi cy’abimukira.”

Ibihugu bitanu by’u Burayi ni byo bizatanga amafaranga azakenerwa mu kwimura abimukira, kubacumbikira no kubafasha gutangira ubuzima bushya mu Rwanda.

Ayo mafaranga azakoreshwa kandi mu gushyira mu bikorwa imishinga igamije imibereho myiza y’abimukira n’iterambere ry’abaturage bo mu duce bazakirirwamo.

Biruta yasobanuye ko hazategurwa gahunda z’amahugurwa n’imishinga yo guhanga imirimo, izagirira akamaro abimukira n’Abanyarwanda.

Ati “Tuzategura kandi imishinga yo guhanga imirimo kuri abo bantu. Ibyo byose bizagirira akamaro n’Abanyarwanda.”

Ingano y’amafaranga azakoreshwa muri iyi gahunda ntiratangazwa, kuko ibiganiro ku ishyirwa mu bikorwa ryayo bigikomeje.

8. Gahunda izatangirana n’umubare muto w’abimukira

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizatangirana n’umubare muto w’abimukira, mbere y’uko cyagurwa bitewe n’ubushobozi bwo kubakira no kubitaho.

Amakuru yatangajwe nyuma y’ikiganiro cy’i Vienna agaragaza ko ku nshuro ya mbere hashobora kwakira nibura 100 icyarimwe.

Iyi gahunda igamije kandi guca intege abinjiza abantu mu bihugu by’u Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane ababambutsa mu nzira ziteje akaga.

Minisitiri ushinzwe Abimukira muri Danemark, Morten Bødskov, yavuze ko iki cyemezo ari intambwe ikomeye mu gushyiraho uburyo bushya bwo gucunga abimukira.

9. Hazashyirwaho uburyo bwigenga bwo gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abimukira

Inyandiko yashyizwe ahagaragara n’ibihugu biri muri ubu bufatanye igaragaza ko hazashyirwaho urwego rwigenga ruzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Ibihugu bitanu by’u Burayi byiyemeje kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu, harimo ihame ribuza gusubiza umuntu ahantu ashobora gukorerwa iyicarubozo, gutotezwa cyangwa gufatwa mu buryo bwa kinyamaswa.

Ibyo bivuze ko nta muntu ugomba koherezwa mu Rwanda niba hari impamvu zifatika zigaragaza ko ashobora guhura n’ibikorwa bibangamira uburenganzira bwe bw’ibanze.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) riri gutanga inama zijyanye n’uko iyi gahunda yakubahiriza amategeko mpuzamahanga.

10. IOM yemeye gufasha u Rwanda, ariko ishyiraho ibisabwa

Ku wa 16 Ugushyingo 2026, Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM) wasohoye itangazo rigaragaza ko u Rwanda rwawusabye ubufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

IOM yatangaje ko nyuma yo gusuzuma ubwo busabe, yemeye ku ihame gutanga ubufasha, igihe cyose hazubahirizwa inshingano zayo n’amahame mpuzamahanga.

Ubufasha bwayo buzatangira gusa abimukira bamaze kugera mu Rwanda.

Buzibanda ku kubafasha kubona serivisi z’ibanze, zirimo ubuvuzi, kwita ku buzima bwo mu mutwe, ubujyanama, gusuzuma niba bakeneye uburinzi bwihariye no kubahuza n’inzego zabafasha.

Ku bazahitamo gutura mu Rwanda, IOM ishobora no kubafasha kubona amakuru n’ubufasha biborohereza kwinjira ku isoko ry’umurimo.

U Rwanda rusanzwe rufite ubunararibonye mu gufatanya na UNHCR n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro bavanywe muri Libya, binyuze muri gahunda ya Emergency Transit Mechanism (ETM), yatangijwe mu 2019.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’ibihugu biri muri ubu bufatanye igaragaza ko kuva mu 2019, u Rwanda rwakiriye impunzi n’abasaba ubuhungiro 3.274 bavanywe muri Libya, muri bo 2.685 bakaba barimuriwe mu bindi bihugu.

Minisitiri Biruta yavuze ko uburambe u Rwanda rufite mu gukorana n’imiryango mpuzamahanga bugaragaza ubushobozi bwarwo bwo gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo by’abimukira.