Mu kiganiro na IGIHE, Mpakaniye yagaragaje ko hari benshi nka we bakiri mu mashyamba ya RDC kubera ibinyoma bya FDLR, amakuru bahabwa n'abasigaranye imitungo yabo ndetse n'ubuhanuzi bw'uko igihugu bazagihabwa n'Imana.

Ati “Impamvu bamwe batava mu mashyamba, bakazatahira kurya umunyu no kwambara bote harimo ibinyoma bya FDLR by’ubuhanuzi bw’uko u Rwanda ari igihugu cyarazwe Abahutu, ndetse bazagihabwa n’Imana, amakuru atavuga ukuri atangwa n’abasigaye mu mitungo y’abari mu mashyamba kuko bamwe usanga baranayigurishije.”

Mpakaniye watashye mu Rwanda mu 2019, akanyuzwa mu kigo cya Mutobo kinyuzwamo abahoze ari abasirikari mu mwaka ushize, yavukiye mu Karere ka Karongi mu 1974, mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Mataba. 

Uyu mugabo wabaye muri FDLR ari umu ofisiye, yakozemo imirimo itandukanye irimo gushingwa ibikoresho, mu 2008-2011 ayobora umutwe wihariye warindaga Gen Mudacumura wari ukiri umuyobozi w’uyu mutwe. 

Mpakaniye wafashwe n’ingabo za RDC mu 2019, avuga ko mu mwaka wa 2000 ubwo yari Komanda wa Kompanyi muri batayo Berlin, ari mu bagabye igitero muri Cyanzarwe i Rubavu mu gitero bise ‘Oracle du Seigneur’ ndetse bamara amezi atandatu mu birunga.

Ati “Ni kimwe mu bitero byadushegeshe. Twatakaje ingabo nyinshi, abandi barafatwa barimo n’umuyobozi bitaga Bemera Habimana, abandi barakomereka. N’ibindi byinshi twagiye tugaba binyuze muri CRAP nko mu Kinigi dukoresheje Pariki y’Ibirunga cyangwa ishyamba rya Nyungwe. Twarazaga, Ingabo z’u Rwanda zikadukubita inshuro, tugasubira ku butaka bwa Congo.”

Ahamya mu mpamvu nyinshi zagiye zituma batsindwa urugamba harimo no kuba nta mpamvu bari bafite ifatika barwanira. 

FDLR yubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside

Mpakaniye yagaragaje ko aho agereye mu Rwanda, yabashije gutumaho umugore n’abana, na bo bakaba baratashye ndetse uyu munsi bari kumwe, nyuma yo gusanga ibyo yabwirwaga ku Rwanda byose ari ibinyoma.

Ati “FDLR yubatse ingengabitekerezo ikomeye, kuko ifite abahanuzi bagiye banyuzamo ubutumwa bwo guhanura uko igihugu kizafatwa, itubwira ko iyo utashye wicwa noneho byakubitiraho kutagira amakuru ahagije, kuko iyo bamenye ko ugiye gutaha barakwica. No kuvuga ko Imana yatanze igihugu, ko Abatutsi bakirimo ari abanyamahanga kandi Imana igiye kukibambura ikakibasubiza, nanjye nari muri abo bari mu buyobe.”

Yavuze ko abantu basigaye mu mitungo yabo mu Rwanda bababeshyaga ko baciriwe imanza n’Inkiko Gacaca, bityo ko nibataha bazafungwa, bakabibabwira kuko babaga bashakaga kugumana iyo mitungo cyangwa se barayigurishije.

Akomeza avuga ko u Rwanda rwamwakiriye rwirengagije uko yagiye afata intwaro akarutera, ahera aho ashimira ubuyobozi bw’igihugu bwahisemo kubakira ku bumwe n’ubudaheranwa, akanasaba bagenzi be bahoranye mu mashyamba ya RDC gutaha bagafatanya kubaka igihugu. 

Ati “Abanyumva bakiri mu mashyamba bumve ko igihugu kibategeye ibiganza, ibiganza by’umubyeyi birambuye, bitandukanye n’ibinyoma n’utureshyabana babaha, bafunguke amaso baze dufatanye kubaka u Rwanda.”

Muri FDLR bigishwa ko Umututsi ari umunyamahanga kandi ko u Rwanda rwarazwe Abahutu

FDLR ikura ubushobozi henshi

Mpakaniye yagaragaje ibice birenga bitanu FDLR ivanamo ubushobozi ari na byo bituma bamwe muri bayigize badataha.

 Ati ‘FDLR ivana ubushobozi mu bice bibiri by’ingenzi, birimo icy’inkunga y’imisanzu ya diaspora yayo n’ikindi gice bahabwa na Leta ya Congo. Ifite komite yagiye ishyiraho hirya no hino mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika, u Burayi, Amerika n’ahandi hagamijwe gukusanya inkunga no gushaka inshuti zikorana n’abari mu burasirazuba bwa RDC.”

Akomeza agaragaza ko ikindi gice gikomeye mu byo FDLR ivanamo ubushobozi kirimo ibikorwa by’ubucuruzi yagiye ishyira mu bice bitandukanye, bimwe bikorwa mu ibanga.

Aragaza kandi ko hari ikindi gice FDLR, aho ijya gusahura inka z’abo mu bwoko bw’Abatutsi, gusoresha imodoka no kwigarurira imwe mu mitungo y’Abanye-Congo baba baramaze kumeneshwa bakava mu byabo.

Mpakaniye ahamya ko kuva ku Kiyaga cya Tanganyika kugeza ku mupaka wa Uganda, FDLR ikoreramo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro y’amoko atandukanye.

Ati “Mai Mai na FDLR ni bo bagenzura ahari ibirombe by’amabuye y’agaciro, ku buryo umuntu wese ugiye gukoreramo akazi aba agomba gutanga Amadorali atanu, waba uri umucuruzi ugatanga Amadorali 20 ya buri kwezi, buri kirombe gitanga amagarama arenga 40 y’amabuye y’agaciro acukurwamo buri kwezi, ku buryo babasha kwinjiza arenga miliyoni 20$ abukomotsemo.”

Akomeza agaragaza ko FDLR ikorera ibikorwa by’ubuhinzi mu bice igenzura. Mu gihe yari akiri muri uyu mutwe, byakorerwaga muri Kazaroho, Kishishe, Kirama na Binza, aho hegitari imwe yakodeshwaga Amadolari 80 kandi uyu mutwe ukaba wari ufite hegitari zirenga ibihumbi 14 ukoreraho ubuhinzi.

Mpanakiye yavuze ko FDLR yashoboraga gukura ibihumbi 640 by’Amadolari mu buhinzi ku mwaka kandi ko hari n’izindi hegitari ibihumbi 2 yagurushije Abanye-Congo ku Madolari ari hagati ya 300 na 380 ku mwaka, kandi ko mu gihe cy’isarura hari ayo yahabwaga.

Yahishuye ko ubuhinzi bw’urumogi bukorerwa muri Pariki ya Virunga, Ikobo muri Walikale na Isharire bwinjirizaga FDLR arenga miliyoni 5$ ku mwaka, asobanura ko mu gihe yari akiri muri uyu mutwe ubu buhinzi bwakorerwaga kuri hegitari zirenga ibihumbi 3.

Mu gutwika amakara no gucuruza imbaho, Mpakaniye yahishuye ko kuva FDLR yagera muri Pinga no mu gace ka Ihula, habazwaga imbaho hagatwikirwa n’amakara, aho yabicuruzaga mu Mujyi wa Goma na Bukavu, bikayinjiriza arenga miliyoni 4$ ku mwaka.

Yanagaragaje ko FDLR ikora ubuhigi bw’inzovu, ikagurisha amahembe yazo n’inyama zazo, ku buryo ibikorwa byose yakoraga mu gihe yari akiyirimo byayinjirizaga arenga miliyoni 25$ ku mwaka, hatabariwemo ajya mu mifuka y’abayobozi bayo, imisanzu n’inkunga za Leta ya RDC.

Ati “Amabuye y’agaciro n’urumogi, hakoreshwa Ikiyaga cya Tanganyika, bikoherezwa hirya no hino ku Isi cyangwa bigakorwa hifashishijwe abakozi ba MONUSCO b’Abakongomani, ku buryo babigurira FDLR hagakoreshwa inzira y’ikirere.”

Mpakaniye yagaragaje ko aya mafaranga yose ari umutungo w’abasirikare bakuru, kuko intica ntikize ihabwa abasirikare bato mu rwego rwo kubahuma amaso, kugira ngo bakomeze kubabera ingabo ibakingira, babone abo bagumana mu mashyamba.

Lt Col Mpakaniye yavuze ko hari amafaranga FDLR yifashisha mu icengezamatwara no kureshya urubyiruko rwo mu bice by’u Rwanda bihana imbibi na RDC nka Rubavu, Rutsiro na Nyabibu, rubeshywa ko rugiye kujya rutwika amakara ariko nyuma rukisanga mu gisirikare.

FDLR ibeshejweho n'amabuye y'agaciro, ubucuruzi bw'amakara, imbaho, urumogi, gusoresha n'inkunga ziva muri Leta ya RDC no mu mahanga