Hashize iminsi Perezida wa RDC avuze ko Mushikiwabo natorerwa gukomeza kuba Umunyamabanga wa OIF, azakura igihugu cye muri uyu muryango. Ni mu gihe RDC aricyo gihugu cya mbere ku Isi gifite abaturage benshi bavuga Igifaransa bityo kwikura muri uyu muryango bikaba byaba ari ikibazo gikomeye.
Jeune Afrique yatangaje ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yaba yasabye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame gukuramo kandidatire ya Louise Mushikiwabo kugira ngo RDC itivana muri uyu muryango.
Minisitiri Nduhungirehe yabajijwe na IGIHE niba koko ibi ari ukuri, yagize ati “Icyo navuga gusa ni uko Louise Mushikiwabo ari mu bahatana.”
Iyi nkundura yo gushaka kwikura muri OIF kuri RDC ni igikorwa gikomeje guteza umwuka utari mwiza i Phnom Penh ahateganyijwe amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Bivugwa ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, utegerejwe muri Cambodge kuri uyu wa Gatandatu yoherereje mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ubutumwa amusaba gukuramo kandidatire ya Mushikiwabo ku bw’inyungu za OIF.
Muri ubu butumwa bivugwa ko bwohererejwe Perezida w’u Rwanda mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Ugushyingo, Macron yumvikanisha ko ba Perezida Félix Tshisekedi na Mohamed Ould Ghazouani na bo baba baremeye gukuramo kandidatire za Juliana Amato Lumumba wa RDC na Coumba Ba watanzwe na Mauritania.
Muri make Perezida w’u Bufaransa yasobanuye ko ikigamijwe ari uguha umwanya uwo yita umukandida wumvikanwaho, Dacian Cioloș, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Roumanie.
Bivugwa ko Perezida Macron yaba yanasabye ko itangazo ryo gukuramo kandidatire ya Louise Mushikiwabo ryasohoka mbere y’Inama y’Abaminisitiri igomba kubera mu Murwa Mukuru wa Cambodge ku wa 14 Ugushyingo.
Amatora ateganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo. Bitandukanye n’andi matora yabanje, ku nshuro ya mbere, ay’uyu mwaka azaba buri gihugu gitora umukandida, kimuha ijwi rimwe, aho kuba umukandida wumvikanyweho na bose nk’uko byari bimaze igihe bikorwa.
Ku wa 13 Ugushyingo, Mushikiwabo yongeye gushimangira ko yifuza ko amatora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo aba, yirinda gutekereza ku byo gukuramo kandidatire ye yo kongera gutorerwa uwo mwanya.
Umujyanama wa mbere wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Adelin Royer, ku wa 13 Ugushyingo 2026, ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru kuri dosiye y'Umunyarwanda Safari Madjaliwa uzatangira kuburanishwa i Paris mu cyumweru gitaha, yavuze ko u Bufaransa n’abandi banyamuryango bazakora ibishoboka ngo RDC itava muri OIF.
Ati “Birumvikana ko RDC iramutse ivuye muri OIF byaba ari ibintu bibi cyane, kuko ari kimwe mu bihugu bikomeye bya Francophonie. Tuzagerageza twese kubyirinda. Ariko kugeza ubu nta ruhande twafashe. Tuzareba ibizaba ku wa Mbere, ubwo hazaba amatora cyangwa igenwa ry’Umunyamabanga Mukuru.”
Mushikiwabo aherutse kuvuga ko yatungurwa cyane RDC iramutse ivuye muri OIF. Ati “Natungurwa cyane. RDC ni igihugu gikomeye ku buryo kidakwiye kwitwara nk’icyivumbura.”






Ibitekerezo 0