Ni nyuma y’ubutumwa iyi Ambasade yashyize kuri X buvuga ko ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump buhangayikishijwe cyane n’ibyo yise inzitizi zibangamira ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda, ndetse n’ibibazo birebana n’imiyoborere igendera ku mategeko n’uburenganzira bwa muntu, ibibazo by’umutekano, ubwisanzure bw’ibitekerezo n’amashyaka ya politiki, uburenganzira bw’abakozi bwemewe ku rwego mpuzamahanga n’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ibibangamira inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’umutekano w’igihugu na politiki y’ububanyi n’amahanga.

Minisitiri Nduhungirehe yasubije ubu butumwa ayibutsa ko nta bubasha iyo Ambasade iri mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite bwo kugira icyo ivuga ku Rwanda.

Ati “Niba nibuka neza, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa nta bubasha ifite ku Rwanda.”

Raporo nshya y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Rwanda Governance Scorecard (RGS), ku yasohotse ku wa 22 Ukwakira 2026, igaragaza ko icyiciro cy'umutekano cyagize amanota 90,15%, mu gihe icy'imitangire ya serivisi cyagize 68,48%.

Icyiciro cy'uruhare rw'abaturage mu miyoborere no kudaheza cyaje ku mwanya wa kane n'amanota 84,72%, kivuye kuri 86,31%.

Icyiciro cy'uburenganzira bwa politiki n'ubwisanzure bw'abaturage cyaje ku mwanya wa gatanu n'amanota 81,56%, avuye kuri 82,71%.

Mu bipimo bine, uburenganzira n'ubwisanzure bishingiye kuri demokarasi byagize 85,01%, imikorere y'imitwe ya politiki igira 73,50%, kubona amakuru afitiye rubanda akamaro bigira 81,67%, naho iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu n'amasezerano mpuzamahanga y'ibanze rigira 86,06%.

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye Ambasaderi ya Amerika i Kinshasa ko nta bubasha ifite ku Rwanda