IGIHE

Amakorosi abayobozi benshi mu Rwanda bakunze gukobokeramo, bamwe akabahitana

0 28-10-2024 - saa 13:26, Muhumuza Alex

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ibitekerezo by’umwanditsi Muhumuza Alex, ku bibazo bikunze kugonga abayobozi mu nzego zitandukanye, bakisanga baguye mu makosa

U Rwanda ni kimwe mu bihugu aho buri wese aba afite amahirwe yo kujya mu myanya y’ubuyobozi by’umwihariko urubyiruko n’abagore kuko bahawe amahirwe nyuma yuko amateka yari yarabahejeje inyuma.

Ni kenshi dukunze kubona urupapuro rw’umuhondo rusohokaho amazina y’abo tuzi ndetse tukabyishimira. Ariko nanone akenshi aba bajyaho kuko hari abandi bavuyeho ndetse ugasanga batamazemo kabiri. Amakorosi bakunze gukatamo nabi akabagusha niyo tugiye kugarukaho uyu munsi. Nubona hari ayo tutagarutseho ntudutere ibuye kuko siko tuyavuga yose ahubwo turavuga amwe muriyo bakunze kugwamo.

Kumva ko uje nk’ikimanuka

Iyo uhawe inshingano ni icyizere uba ugiriwe nyuma y’uko ababishinzwe basesenguye bagasanga hari ibyo wujuje byatuma ukora neza akazi baguhaye. Ntabwo guhabwa inshingano bivuga ko uri ukivejuru kirusha abantu bose ubwenge n’imikorere. Hari ingero nyinshi z’abayobozi bahabwa inshingano umunsi wa mbere binjiye mu bigo bahawe, bakinjiramo basuzugura abo bahasanze bose.

Yewe hari ubwo abaguhaye inshingano bakwicaza bakakwereka amakosa agomba gukosorwa aho ugiye ndetse n’abayakoze. Ibi kubyitwaza ukagenda wereka abo muzakorana ko ari injiji ahubwo wowe uzanye ibitangaza kandi ko watumwe no “hejuru” ndetse ugahita usuzugura ibyo usanze byakorwaga ugahita ubikuraho nta no kubanza kubisobanukirwa, ni rimwe mu makorosi bidatinda kabiri akakubirindura.

Perezida Paul Kagame ku itariki 14 Kamena 2024 ubwo yakiraga indahiro z’abagize Guverinoma yagize ati “Kwiremereza, kubona ko ari wowe ndetse bikavamo kuba utavugana n’undi ngo mwuzuzanye, uwo muco mbona ko ukwiriye gucika burundu bitari ukugabanyuka gusa, kuko biratudindiza”.

Abakohereje ntibakwihanganira kukubona unaniranwa n’umubare munini w’abakozi kandi banakurusha amakuru y’akazi ujemo. Kimwe mu byo abagutumye baba bagutegerejeho ni ugukorana neza n’abashoboye n’abadashoboye, abashobotse n’abadashobotse.

Abanyarwanda baravuga ngo kwisanga si ugusanza ibyo usanze.

Gusuzugura abatekinisiye

Buri kigo usanga gifite abakozi mu nzego zitandukanye bize ibintu runaka ari nabyo bakoramo, abo nibo bakunze kwita “abatekinisiye”. Hari abayobozi bahabwa inshingano maze kubera ya mpamvu twavuze hejuru yo kumva aje nk’ikimanuka, agatangira kubasuzugura, batanga inama akajugunya mu ngarani, ugasanga we arakora ibyo atekereje kuko yumva nta cyizere abafitiye.

Hari n’abo usanga bahita bashaka abatekinisiye babo hanze badakoreshwa n’ikigo mu buryo buzwi. Kuko abatekinisiye b’ikigo aribo baba bazi ahari imisoto n’uburyo bakorana nayo, usanga kenshi umuyobozi mushya agorwa no kwerekana umusaruro kuko aba adakorana n’abazi neza sisitemu nshya (kuri we) ajemo.

Hari n’ubwo usanga gusuzugura aba batekinisiye bigusha ibigo mu bihombo. Ibi kandi ntibitandukana cyane no gusuzugura inzego zindi yakabaye akorana nazo neza. Biragoye ko wakora neza mu gihe wananiwe gukorana n’abantu bafite amakuru y’akazi wahawe. Abayobozi benshi bakunze kugwa muri iri korosi.

Kwimana no kudasangira amakuru

Kugira ngo ugire imikorere myiza ni uko abo mukorana baba bafite amakuru, ibi bigabanya urwikekwe no gutuma abakozi bamwe bumva ibiri gukorwa bitabareba kuko badahabwa amakuru. Twagiye twumva Umukuru w’Igihugu abigarukaho, ko hari abayobozi badahana amakuru ku buryo bashobora gukora ibintu bimwe icya rimwe kandi bose batabizi.

Hari n’abayobozi birenga kwimana amakuru hagati yabo ugasanga n’abakozi basanzwe bamwe twise abatekinisiye, batazi bimwe mu bibera mu kigo harimo n’imishinga imwe n’imwe bakabayeho bakoraho.

Zimwe mu mpamvu harimo kuba umuyobozi yiyumva, agasanga yumva atari ngombwa kwiyegereza abandi. Ubundi ugasanga ni agahimano n’urwikekwe ndetse kwimana amakuru bamwe bakabikoresha nk’intwaro. Iri korosi naryo urinyuramo rimwe, ukarinyuramo kabiri ariko ubwa gatatu rirakubirandura maze abo wimye amakuru bose bagahagarara hariya bakaguseka inkwenene.

Gutinya gufata imyanzuro nk’umuyobozi

Bimwe mu biranga umuyobozi ni ugufata imyanzuro. Gusa siko bimeze kuri bamwe kuko hari abahabwa inshingano bagahora bagendera ku magi gufata imyanzuro bikanga, yajya areba aho agomba gusinya agatitira kuko abizi neza ko ibyo asinyiye azabibazwa nibigenda nabi.

Byanga bikunze umuyobozi agomba gushirika ubwoba agafata imyanzuro kandi akayirengera, ibi ni bimwe mu ngaruka zitari nziza z’ubuyobozi. Kuba umuyobozi si ukugenda mu modoka nziza no gukorera mu biro bimeze neza n’abakozi bagushagaye. Imyanzuro ugomba kuyifata ukavuga uti “ndayifashe ikizaba nzanywa umuti” ku mugani w’Abanyarwanda.

Urebye aho igihugu kigeze uyu munsi, ni imyanzuro ikomeye yagiye ifatwa na Perezida Kagame. Muganiriye na we burya yakubwira ko hari imyanzuro yagiye afata akumva imuteye ubwoba. Gutinya gufata umwanzuro bituma ntacyo ugeraho.

Urugero nk’umwanzuro wo gufunga amatorero atujuje ibisabwa wari umwanzuro ushaririye kandi ugoye ugereranyije n’imyizerere n’imitekerereze y’Abanyarwanda ndetse hari n’igihe amahanga yasakuje abatavuga rumwe na leta barabyitwaza.

Icyakora yu munsi abantu benshi bamaze kubona ko aho igihugu cyaganaga hari habi kuko irondo ryari ryarivanze n’ibisambo.

Ubwo yarahizaga abayobozi bashya tariki 19 Ukwakira 2024, Perezida Kagame iki nabwo yagikomojeho.

Yagize ati “Kwicara aho ntufate ibyemezo ntukore kubera ko udashaka gukora ikosa ahubwo kabaye ubwo warikoze kandi riremereye ryo kutagira icyo ukora bijyanye n’inshingano”.

Iri korosi ryo gutinya gufata umwanzuro hari abariguyemo kandi rwose bari bazwi nk’inyangamugayo ndetse n’abanyamurava, ariko iyo udafata imyanzuro ntacyo biba bimaze.

Kutamenya urwego umuntu yinjiyemo

Umunsi usohoka ku rupapuro rw’umuhondo cyangwa se uhawe ibaruwa igushyira mu mwanya, biba bivuze ko hari ibyo ugomba guhita uhindura mu buzima bwawe uhereye iryo joro cyangwa icyo gitondo. Ibyo wavugaga cyangwa wakoraga bikakwitirirwa, ubu bizajya byitirirwa urwego kabone n’iyo waba utari umuyobozi warwo mukuru.

Hari ababyibagirwa ku buryo ureba imvugo n’ibyo bandika ku mbugankoranyambaga zabo ukibaza niba ari umuyobozi cyangwa atakiri we. Yego ni byiza kwisanisha n’abo uyobora ariko nanone hari umurongo utagomba kurenga.

Minisitiri umwe we yigeze no guhaguruka imbere y’abana b’abakobwa ati “Mwa bakobwa mwe uko mundeba aha: Ndi idebe ryanyu”. Kubera uburemere umuntu aba afite muri sosiyete, aba agomba kwigengeserera ibyo kuvuga ngo ijambo uvuze wowe hari ikindi gisobanuro rifite abantu batazi ukabyirengagiza, ahubwo ukibaza uti ‘iri jambo muri sosiyete ngari rivuze iki?’

Kwishyira mu rwego utariho

Mu by’ukuri abayobozi bakuru twavuga ko bahembwa amafaranga menshi ariko nanone bahembwa make! Biterwa n’uyafata uko ashatse kuyabamo. Gusohoka ku rupapuro rw’umuhondo cyangwa ugahabwa urwandiko rugushyira mu kazi ntibigomba kugushyushya umutwe ko wumve ko usezeye ibibazo byose wari ufite! Cyane cyane ko na sosiyete nyarwanda na nyafurika muri rusange idufasha gushyuha umutwe.

Abantu batangira kukwita boss, abandi bakakwita umuyobozi, abandi bakakwita nyakubahwa ndetse bagatangira kukwereka urugero rw’ubuzima ugomba kubamo. Imiryango ukomokamo ndetse n’inshuti zaguherukaga kera bose bumva ko ugiye kubakiza, ubukwe bubaye ni wowe wa mbere batumira ndetse bakakugira umushyitsi mukuru bose bagamije ako gafaranga kawe, mu rusengero iyo bari gusaba inkunga ni wowe bose baba bareba.

Abandi bagushyushya umutwe bakakumvisha ko ugomba kwimukira mu nzu z’abacuruzi bakomeye n’abayobozi babimazemo imyaka mirongo, abandi babakwereka amashuri yishyura akayabo bakakumvisha ko ariho abayobozi bagenzi bawe barerera n’ibindi!

Ibi byose hari ababigwamo maze icyo bitaga amafaranga benshi agahita aba ubusa! Aba bantu ni byiza kubima amatwi ahubwo ukareba umushahara wawe ukawukorera ingengo y’imari, ukabaho ubuzima bijyanye! Ntibivuze ko wenda utakimuka aho wabaga cyangwa ngo uvugurure ibintu bimwe na bimwe birimo kujyana abana mu mashuri meza, ariko byose bigomba kujyana n’ubushobozi bw’ibyo uhembwa.

Iri korosi ryaguyemo abantu benshi birangira bagiye muri za ruswa kubera ko amafaranga amushirana ataranahembwa, igihe umushahara uje agasigara hari imyenda agomba kwishyura. Hari ingero z’abayobozi bijanditse muri banki Lamberi bagwatiriza V8 zabo n’indi mitungo. Abandi bariguyemo kubera guhimba ubutumwa bw’akazi bwa hato na hato budafite akamaro, bagamije kwibonera amafaranga, abandi bajya mu bucuruzi barangarirayo bibagirwa inshingano nyamukuru n’ibindi.

Aya ni amwe mu makorosi abayobozi bakunze kugwamo ariko hari n’andi. Ni byiza gufata umwanya ugatekereza neza ibyo winjiyemo ukareba aho bagenzi bawe baguye yaba abo usimbuye cyangwa n’ahandi.

Ni byiza kandi gufata umwanya abantu bagatega amatwi imbwirwaruhame za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko ibi abigarukaho kenshi. Hari n’ibitabo byinshi bifasha abayobozi gukora akazi kabo neza mu nzego zitandukanye. Muri ibi harimo “Be People Person- Effective Leadership Through Effective Relationship” cya John Maxwell, “The Five Dysfunctions of a Team" cya Patrick Lencioni n’ibindi.

Imwe mu mafoto yafashwe mu muhango wo kurahiza Sena muri Nzeri 2024
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza