Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na France 24, ubwo yabazwaga ku biganiro u Rwanda ruri kugirana n’u Budage, Autriche, Denmark, u Buholandi n’u Bugereki, ku gushyira mu Rwanda ry’ikigo cyakwakira abimukira bimwe ubuhungiro muri ibi bihugu.
Abajijwe ku mafaranga ashobora kuzahabwa u Rwanda muri iyi gahunda n’impamvu umubare wayo utaratangazwa, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko icyo atari cyo kibazo cy’ibanze.
Yagize ati “Iki kibazo ntabwo ari icy’amafaranga. Ni ikibazo cyo guha amahirwe ya kabiri abimukira. U Rwanda ni igihugu cyanyuze mu mateka akomeye cyane, igihugu cyagize impunzi zahungiye mu bihugu by’abaturanyi mu myaka yashize. U Rwanda rero rwumva cyane ikibazo cy’abimukira.”
Yakomeje ati “Dushaka guha amahirwe ya kabiri abimukira bimwe ubuhungiro mu Burayi, bazaza mu Rwanda. Tuzaganira n’ibihugu bakomokamo ku bashaka gusubira iwabo, cyangwa tuganire n’ibihugu bya gatatu ku bashaka kujya ahandi. Abazashaka kuguma mu Rwanda na bo, hari imishinga y’ubukungu izabafasha kwinjira mu buzima bw’igihugu cyacu.”
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko amafaranga azashyirwa muri iyi gahunda azakoreshwa cyane mu gufasha abo bimukira kwinjira mu buzima busanzwe, aho gufatwa nk’ikiguzi u Rwanda ruhabwa kugira ngo rubakire.
Ati “Amafaranga avugwa ni ayo kugira ngo aba bimukira bashobore kwinjizwa neza mu buzima bw’igihugu cyacu. Kuri ubu ntabwo ikibazo ari umubare w’amafaranga. Ikibazo ni gahunda ubwayo n’amahirwe ya kabiri ahabwa aba bimukira. Iby’amafaranga ni ikintu cy’inyongera.”
Ku miryango mpuzamahanga nka Amnesty International yanenze iyi gahunda, ivuga ko aba bimukira bashobora kuzahura n’ibibazo, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rumaze igihe runengwa n’imiryango imwe, ariko ko rushaka kwerekana ko rushobora gutanga igisubizo ku kibazo cy’abimukira.
Ati “Hashize igihe hari kunengwa u Rwanda mu buryo buba busa n’ubuteguwe kandi bukabije, nyamara u Rwanda ni igihugu gitanga ibisubizo. Dushaka gutanga igisubizo ku kibazo kitari icy’u Rwanda. Hazakomeza kubaho kunengwa n’iyi miryango, ariko akenshi ibyo ivuga ntibishingira ku kuri kugaragara.”
Gahunda iri kuganirwaho iteganya ko abimukira bazoherezwa mu Rwanda baba ari abamaze kwimwa burundu ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi kandi nta zindi nzira z’amategeko zisigaye zo kujuririra icyemezo cyo kuhava.
Kuri Minisitiri Nduhungirehe, iyi gahunda ikwiye kureberwa mu rwego rwo gushakira ibisubizo ikibazo cy’abimukira, aho kwibanda ku mafaranga u Rwanda rushobora kuzahabwa.





Ibitekerezo 0