IGIHE

Abofisiye bakuru ba FDLR bakomeje imfuruka za FARDC

0 26-08-2026 - saa 09:13, Jean de Dieu Tuyizere

Mu mateka y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikibazo gikomeye cyazambije umubano wabyo ni umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR), Interahamwe ndetse no mu butegetsi bwa Habyarimana Juvénal bahungiye mu yitwaga Zaïre.

Abashinze FDLR yabanje kwitwa ALiR ntibagiye muri Zaïre nk’impunzi, ahubwo bagiyeyo nk’igisirikare gifite imiterere isa neza n’iya Ex-FAR, aho bari bafite umugambi wo gusubira mu Rwanda buva, bakisubiza ubutegetsi.

Kugira ngo abagize FDLR bagere ku mugambi wabo, bakoranye n’ubutegetsi bwa RDC uko bwagiye busimburana, bakorana n’ingabo zabwo umunsi ku wundi ndetse banasezerana ko bazifatanya mu rugamba rwo gufata ubutegetsi bw’u Rwanda.

Augustin Nshimiyimana wari uzwi nka Colonel Bora Manassé muri FDLR yabwiye IGIHE nyuma y’urugamba rwa RPA rwo kubohora u Rwanda, hari Ex-FAR n’Interahamwe bahungiye mu burasirazuba bwa Zaïre, barahaguma, mu gihe we n’abandi bambutse Uruzi rwa Congo.

Col Bora yavuze ko bakimara kwambuka uru ruzi, binjiye mu ngabo za Congo zitwaga FAC, nyuma bamwe bavamo basubira mu burasirazuba bw’iki gihugu ariko ko n’uyu munsi harimo abasigayemo kandi bakomeye.

Ati "Muri izo ngendo twakoraga, benshi binjiye mu gisirikare cya FARDC. Uyu munsi abenshi bakomeyemo. Noneho iburasirazuba, mu 2004 habaye kwinjiza abarwanyi mu gisirikare, yari imitwe yitwaje intwaro yinjiye mu gisirikare cya Leta igihe hari amasezerano ya Sun City muri Afurika y’Epfo. N’ubundi hari abasirikare ba ALiR binjiye muri FARDC."

Bora watashye mu Rwanda, yasobanuye ko mu basirikare ba ALiR binjiye muri FARDC n’ubu bakiyirimo harimo Rucyahana Jean Baptiste uzwi nka Colonel Jules Mulumba muri Wazalendo na Premier Sergeant Annaclet Nsengiyumva wabaye Colonel, ubu ukorera mu rwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya RDC.

Kuri Col Nsengiyumva, Bora yagize ati "Ubu ni Colonel, aba muri Demiap, we tunamusiga i Kamina yasigaranye n’abasirikare ama-platoon abiri, yinjizwa mu gisirikare."

Col Bora yavuze ko Mbangu Mbangu yari afite ipeti rya Caporal muri ALiR, ariko ko ubu muri FARDC afite ipeti rya Colonel, akaba ayoboye Rejima mu Ntara ya Ituri.

Yasobanuye ko ‘Karati’ wari Caporal muri ALiR, ubu afite ipeti rya Lieutenant Colonel mu ngabo za RDC, akaba ayobora batayo iri i Misisi muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ati “Nakubwira n’abandi bari muri za rejima, Tejima ya 201 y’umu Colonel witwa Mambwene w’Umukongomani, harimo abitwa ba Major Karokota, Capt Karekezi, Capt Libya; twiyitaga ayandi mazina. Turaziranye, twarabanye, ni benshi.”

Col Bora yavuze ko mu 1994 ubwo bahungiraga mu nkambi mu burasirazuba bwa Zaïre, bahajyanye ingengabitekerezo ya Jenoside, baryanisha Abanye-Congo, bashyigikira uruhande rumwe mu gihe cy’intambara ya MAGRIVI.

Yasobanuye ko Ex-FAR n’Interahamwe byahaye imyitozo n’intwaro Abanye-Congo bari bahanganye n’Abatembo n’Abanyanga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru; bigamije kugira ngo byungukire muri aka kavuyo.

Ati “Babonye imbunda ari uko duhunze, turi kubaha imbunda twahunganye. Abo rero bitwa aba-combattants uyu munsi ni bo bakomeye muri FARDC. Naguha urugero nka Général de Brigade witwa Mugabo Hassan, ni twe twamwigishije. Hari Gen Maj witwa Mayanga, Gen de Brig witwa Davide, yanabaye mwarimu wanjye aho bita i Janja.”

Col Bora yavuze ko aba bantu bari muri FARDC bameze nka ba Ambasaderi ba FDLR, ibishimangira ko kuvangura impande zombi cyangwa kurwanya uyu mutwe w’iterabwoba bigoye cyane.

Ati “None uzarasa FDLR ni nde? Ari muri FARDC irimo, ari muri Wazalendo irimo. None FDLR bazayivana he ko bose bamaze kwivanga, n’intambara yo kurasa FDLR bahuza ibikorwa kuko ibyinshi biba biyobowe na FDLR, urumva bazayirasa gute?”

Yavuze ko ahari Leta ya RDC ishyizweho igitutu n’umuryango mpuzamahanga, yakwemera kuvangura ingabo zayo na FDLR, igasenya uyu mutwe w’iterabwoba.

Yavuze ko ahari Leta ya RDC ishyizweho igitutu n’umuryango mpuzamahanga, yakwemera kuvangura ingabo zayo na FDLR, igasenya uyu mutwe w’iterabwoba.

FARDC na FDLR bimaze imyaka myinshi bikorana, byarivanze
Colonel Bora Manassé yagaragaje ko muri FARDC harimo abofisiye bakuru bahoze muri ALiR n'abatojwe na FDLR
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza