IGIHE

Abarimo Dr. Pierre Damien Habumuremyi bahawe imirimo mishya: Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri

0 9-11-2024 - saa 22:01, Ferdinand Maniraguha

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatandatu, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Dr. Pierre Damien Habumuremyi, Amb. Zaina Nyiramatama, Amb. Dieudonne Sebashongore, bagizwe abagize Inama y’Inararibonye mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yigeze kuba Minisitiri w’Intebe, aba n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe impeta n’imidari by’Ishimwe (CHENO).

Amb. Zaina Nyiramatama yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu birimo Maroc, aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Ishinzwe abana n’indi mirimo, mu gihe Amb. Dieudonne Sebashongore yahoze ari ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Inama y’Abaminisitiri kandi yashyizeho abagize Inama y’Ubuyobozi y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) iyobowe na Israel Bimpe.

Ni nyuma y’amavugurura amaze iminsi akorwa muri RBA aho hashyizweho abayobozi bashya, basimbura abaherutse guhagarikwa mu mirimo.

Abandi bashyizwe mu nama y’Ubuyobozi ya RBA barimo Madamu Viviane Mukakizima wagizwe Visi Perezida, Madamu Solange Ayanone, Michael Butera Mgasa, Kivu Ruhorahoza, David Toovey na Madamu Anitha D. Umuhire bagizwe abagize Inama y’Ubuyobozi.

Abandi bashyizwe mu myanya kuri uyu wa Gatandatu harimo Dr. Claudine Uwera, Umujyanama wihariye (Senior Strategic Advisor) mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Madamu Maeva Seka Haguma, Deputy Principal Private Secretary mu biro bya Perezida wa Repubulika, Michelle Umurungi ashinzwe ishoramari (Chief Investment Officer) mu rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda.

Ibyemezo byose by’Inama y’Abaminisitiri

Dr. Habumuremyi yagizwe ugize Inama y'Inararibonye mu Rubuga Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda.
Amb. Dieudonne Sebashongore Umwe mu bagize Inama y'Inararibonye mu Rubuga Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda.
Amb. Zaina Nyiramatama umwe mu bagize Inama y'Inararibonye mu Rubuga Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda
Israel Bimpe yagizwe Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi y’Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA)
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza