Ibi ni kimwe mu bikorwa byo kuzahura umubano hagati y'ibihugu byombi, byashimangiwe n’inama yahuje Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika y'Epfo, Ronald Lamola, i Pretoria ku itariki ya 17 Kamena uyu mwaka.

Aba baminisitiri bemeranyije kongera gutanga Visa ku Banyarwanda bafite pasiporo zisanzwe mu gihe cy'amezi 12.

Ambasaderi Tinyiko yavuze ko “Icyemezo cyo gukuraho ikumirwa [ryo gutanga Visa] cyarafashwe. Rero, igisigaye cyerekeye tekiniki ubu ni ugutunganya uburyo bw'ikoranabuhanga.”

Amabwiriza ya Afurika y'Epfo akumira guha Visa Abanyarwanda bafite pasiporo zisanzwe yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2014, akaba yaragize ingaruka ku bagenzi benshi barimo abanyeshuri n'abacuruzi.

Ambasaderi Tinyiko yavuze ko imyiteguro irimbanyije hamwe n’itunganywa ry’ikoranabuhanga ry'Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka rigamije koroshya no gukuraho itangwa rya Visa hifashishijwe impapuro. Iri koranabuhanga riri kugeragezwa mu bihugu byatoranyijwe. 

Ubu buryo bugamije gufasha abantu gusaba no guhabwa Visa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyitezweho kugabanya gukenera kujya ku biro bya za ambasade. 

Yavuze ko guverinoma ye yizeye ko ubu buryo bw'ikoranabuhanga buzaba bwamaze gutungana mu gihe cy'amezi 12. 

Mu gihe bwakomeza kugira ibibazo, hazashyirwaho ubundi buryo bwatuma Abanyarwanda basaba Visa mu gihe cyemeranyijjweho.

Ambasaderi Tinyiko yagize ati “Ubu buryo nibumara kugera aho tubona ko nta bibazo birimo, ko bukora neza, bazasohora itangazo. Bishobora kuzaba mu Ukuboza, cyangwa bishobora kuzaba muri Kamena.”

Uku koroshya itangwa rya Visa ni kimwe mu bimenyetso by'izahuka ry'umubano w’ibi bihugu byombi. 

Ubwo ba minisitiri bombi bahuraga, bemeranyije no kongera kubyutsa Komisiyo ihuriweho ishinzwe ubutwererane (Joint Commission of Cooperation – JCC), iteganyijwe kuzateranira i Kigali mu mwaka wa 2027.

Imyiteguro yo kongera kubyutsa iyi komisiyo na yo irarimbanyije, aho izaba igizwe n'inzego za guverinoma ndetse n'abahagarariye abacuruzi.

Byitezwe ko iyi komisiyo izaterana bitarenze mu gihembwe cya mbere cy'umwaka utaha, kugira ngo yige ku mikoranire mu nzego zirimo ubuhinzi, ibikorwaremezo, ariko cyane cyane ubutabera n'umutekano, inkingi yakunze kuzamo ibibazo byanabaye intandaro y'iki kibazo cya Visa mu 2014.

Kuri iyi ngingo y'ubutabera, Ambasaderi Tinyiko yagize ati "Twiteze ko inzego z'ubutabera zizaba ziri muri iyi Komisiyo. Urwego rw'Ubutabera rw'u Rwanda ruzahura na bagenzi babo… bashyire ku meza ibibazo byose by'amategeko bifuza kugaragaza, maze inzego zombi zemeranye ku murongo w'ibikorwa (MoU) w'uburyo ibibazo byose bizakemurwa.”

Aha ni ho yakomoje ku kibazo kimaze igihe kirekire cy'abantu bashakishwa n'u Rwanda bahawe ubuhungiro muri Afurika y'Epfo.

Yemeye ko Leta ye izi neza ko u Rwanda rwifuza cyane ko aba bantu bashyikirizwa ubutabera. Yagaragaje ko nubwo Afurika y'Epfo igendera ku masezerano mpuzamahanga agenga impunzi, ibi bitabaha icyuho cyo guhungabanya umutekano w'ibindi bihugu.

Yagize ati “Icyo nshobora kubizeza ni uko, nk'igihugu, dufite umurongo ntakuka w'uko tutazigera twemerera itsinda iryo ari ryo ryose kwisuganya ngo rihungabanye ubutegetsi bw'ikindi gihugu tureba. Tuba tubakurikirana… Twababwiye ko batazigera bisuganyiriza ku butaka bwacu bashaka guhirika ubutegetsi.”

Mu gushimangira ubushake bwa politiki bw'iki gihugu mu kuzahura umubano, Ambasaderi Tinyiko yatangaje ko batangiye kongera umubare w'abakozi bakorera muri Ambasade yabo i Kigali, bava kuri bane bagera kuri batanu, kandi mu mwaka utaha bakazongeramo undi mudipolomate mukuru.

Amb. Tinyiko George Hlungwane wa Afurika y'Epfo yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera gutangira inshingano ze mu Rwanda
Inama iherutse guhuza Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika y'Epfo, Ronald Lamola, yaganiriwemo ingingo nyinshi zigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi
Inama iherutse guhuza Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika y'Epfo, Ronald Lamola, yaganiriwemo ingingo nyinshi zigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi