IGIHE

Abacengezi bishe urubozo ababeshyewe guha Inkotanyi amakuru: Ubuhamya bwa Mujawayezu wahoze muri FDLR

0 7-10-2026 - saa 08:02, Idukunda Kayihura Emma Sabine

Caporal (Rtd) Past. Mujawayezu Laurence washimutiwe n’Abacengezi mu Karere ka Ngororero afite imyaka 13 avuga ukuntu mu 1997 batera u Rwanda bakoze ibikorwa bya kinyamaswa birimo no kwica urubozo abarimo Abatutsi n’abandi babeshyerwaga guha Inkotanyi amakuru.

Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, kigaruka ku rugendo rwe nyuma yo gushimutwa n’Abacengezi mu 1997, ibyo we na bagenzi be bakoreshejwe mu Rwanda na nyuma yo kujyanwa mu mutwe wa FDLR, n’uko amaze gutaha mu Rwanda mu 2003 yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kwifashisha imbuga nkoranyambaga agashishikariza abandi gutaha, ibyanatumye aba mu begukanye igikombe cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu akimara gushimutwa, yabonesheje amaso ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byaranze Abacengezi.

Ati ‘‘Bamwe babacaga amaboko, bavugaga ko bagiye kubambika isengeri [...], tugiye kubona tubona babaciye amaboko yombi barayakata, kubaca amaboko ngo ni ko kwambara isengeri. Ibyo byabereye ku Musozi wa Gikangu hariya mu Murenge wa Muhororo. Noneho bazana abandi bagabo n’abagore, baravuga ngo baha abasirikare b’Inkotanyi amakuru y’abantu bagiye babacumbikira, bakabaha n’ibiryo.’’

‘‘Bafashemo bamwe barabica, abandi babatobora ku minwa batoboza icyuma bashyiramo ingufuri, imfunguzo bazihambana n’abo bishe [...], ngo abandi bajye bareberaho, ngo umuntu wese uzajya uha Inkotanyi amakuru ngo ni ko azajya aba.’’

Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu agishimutwa, we n’abandi bakobwa bari mu kigero cye bakoreshwaga ibikorwa birimo koherezwa gusahura mu baturage kugira ngo Abacengezi babone ibyo barya ndetse bakabibatekesha, bakanabikoreza ibyo biryo bishyushye bakabijyana mu bitero. Muri urwo rugendo ni nako bagendaga basambanywa n’abo bacengezi.

Ati ‘‘Aho twari turi ni ko bwije, bumaze kwira nta kuduha kuri bya biryo twaje kwikoreye barabaga ihene baje bashoreye bakotsa tureba bakarya, barangije nijoro batangira kudusambanya.’’

Amayeri Abacengezi bakoresheje mu kohereza abana ngo batate Inkotanyi

Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu yavuze ku mayeri Abacengezi bakoreshaga mu gutata amakuru ku bigo bya gisirikare by’Inkotanyi, aho bashimutaga abana bato bakabagurira ‘Billes’ ngo bagende bakina ku buryo nta wabakeka, ariko bakabikora bareba byinshi kuri ibyo bigo nk’aho imiryango yabyo iherereye, kuganiriza abasirikare n’ibindi, ayo makuru bakayashyira Abacengezi.

Ati ‘‘Iyo bajyaga gutera, utwana duto tw’udukobwa n’uduhungu tw’imyaka 13 kuzamura ukagera kuri 15, babahaga urumogi ubundi bakabatuma, babaguriraga ikintu bita ‘Billes’ ubundi bakaziha abana b’abahungu bati ‘Mugende mukina ‘Billes’ muhura n’utundi twana mubaha ‘utu-billes’ babakurikira, mutera ‘utu-billes’, bakagenda ikigo cya gisirikare bakakizenguruka barimo kureba ibyo bababwiye.’’

‘‘Imbunda zihari, babara ‘ibiveba’ bihubatse, byose byose bakagarukana amakuru, na bo babahaye urumogi bakagaruka babivuga byose. Bakazatera ya ‘position’ bazi neza uko imeze, aho irembo risohoka mu kigo riri, byose byose babizi. Abana b’abakobwa rero na bo ni ibyo babagamo bakabatuma, ubundi bakabatuma kuganiriza abasirikare.’’

Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu yavuze ko hari abantu benshi bishwe n’Abacengezi, iyo babatumaga kujya gushaka amakuru ku Nkotanyi bakazana atari yo. Abacengezi bamaze guhashywa n’Inkotanyi, uyu mugore wari ukiri muto ari mu bakobwa bambukanwe n’Abacengezi, babajyana mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu ageze muri RDC yajyanwe muri batayo yayoborwaga na Gen Maj (Rtd) Paul Rwarakabije ubu watashye mu Rwanda, icyo gihe wari ufite ipeti rya Colonel.

Gusa muri FDLR, Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu yabayeho ubuzima butandukanye n’ubw’abakobwa benshi bashimuswe n’uyu mutwe, kuko yagezeyo umwe mu bari aba-colonels muri wo akamukunda akamugira umugore ku gahato, ibyatumye atangira kwitabwaho ariko atemererwa kuva mu rugo, ntanoherezwe mu bindi bikorwa by’uburetwa nko gusahura bikoreshwa benshi mu bashimutwa n’uyu mutwe.

Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu Laurence ahamya ko FDLR ikorana n'ingabo za MONUSCO

Uko FDLR igurisha urumogi ingabo za MONUSCO

Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu amaze kuba umugore wa colonel, byatumye agenda agira amakuru ya FDLR yabaga anazwi n’abayobozi bo hejuru muri uyu mutwe, dore ko na we yahabwaga abasirikare bamurinda.

Bimwe mu byo yibuka ni uko abakobwa benshi bashimutwaga na wo, bakoreshwaga ibikorwa birimo gucuruza urumogi ruhingwa n’uyu mutwe, bakanarucuruza kuri zimwe mu ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO).

Ati ‘‘Abakobwa ni bo bacuruzaga urumogi, bakaba bazi umuntu ukorana na MONUSCO uri kuri MONUSCO, byinshi babiteguraga ndeba. Bagahambira nk’imifuka itanu y’urumogi bakayikorera abakobwa, bakababwira ngo ‘Mushyire uwitwa runaka’. [...], bakaba bafite aho bamushyize bari buhurire, bakamuha urumogi akarujyana. Bamwe baranarwinjizaga bakarugeza muri MONUSCO.’’

‘‘MONUSCO yari ifite ibigunguru, kuko bavagayo tukaganira […] Bakarusuka mu bigunguru, bakongera bagapfuka. Rimwe na rimwe ngo indege ni zo zarujyanaga, ntibabaga bazi iyo barujyanye.’’

Bamwe mu basesenguzi mu bya politiki bagaragaza ko ingabo za MONUSCO zigiye kumara imyaka igera kuri 30 muri iki gihugu, zitifuza ko intambara ihari irangira kugira ngo zihatinde, kubera inyungu zihafite zirimo amabuye y’agaciro n’urumogi zihakura zikajya kubigurisha mu bihugu byazo.

Uko Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu yatashye mu Rwanda

Ku wa 15 Gashyantare 2003, nibwo abarwanyi ba ALiR bari muri Kivu y’Amajyepfo bavuye i Kamina bayobowe na Col Sylvestre Mudacumura, bahuye n’abandi bavuye muri Kivu y’Amajyaruguru (ALiR II) bayobowe na Col Paul Rwarakabije, bahurira ahitwa Kilembwe mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, ngo bahuze umugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda.

Icyo gihe ni bwo Col Paul Rwarakabije n’uwari umugabo wa Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu batashye mu Rwanda. Uyu mugore wari utwite inda nkuru, yatangiye guhigwa n’abarwanyi barimo aba Col Mudacumura, bamushinja ko niba uwari umugabo we yatashye mu Rwanda nta kabuza na we ari icyitso cy’Inkotanyi, bashaka kumwica bamuziza ko we yasigaye ngo ajye atara amakuru yo guha Inkotanyi.

Bahise batera urugo rwabo muri RDC bararusahura baranarutwika, ahishwa n’abaturanyi banamufashije kwishyikiriza MONUC (MONUSCO y’ubu) kugira ngo imufashe gutaha mu Rwanda.

Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu ati ‘‘Muri iyo minsi rero byahinduye isura, bati ‘Noneho ntabwo uri guhigwa n’abasirikare bakurindaga gusa, na Mudacumura yohereje ibatayo yo kuguhiga ngo Rwarakabije na Akim ngo bagusize ngo ujye ushaka amakuru ngo uyoherereze Inkotanyi. Bashyizeho amatangazo hirya no hino ko nibakubona barakwica’.’’

Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu wavuga ko yaciye akenge ari muri FDLR, ari mu bari barashyizwemo ingengabitekerezo ko uwahoze muri FDLR aramutse atashye mu Rwanda yakwicwa n’Inkotanyi, kugira ngo bakomeze gutinya gutaha mu gihugu cyabo.

Byatumye ubwo yahigwaga mu 2003 ngo yicwe n’abarwanyi b’uyu mutwe, ahitamo gutaha mu Rwanda nk’uwiyahuye ngo wenda azicwe n’Inkotanyi aho kumenera amaraso mu mashyamba ya RDC.

Ati ‘‘Nari nzi ko uwaza mu gihugu yapfa, kuko batubwiraga ko ngo umwanzi w’Umuhutu ari Umututsi, igihugu ari icy’Abatutsi, ngo Abahutu tuzakijyamo Abatutsi barabamazemo. Bakatubwira ko na none ngo nk’umuntu wavuye mu gihugu akajya mu nterahamwe, nasubira mu Rwanda azapfa. Numvaga ko n’ubundi ninza mu Rwanda nzapfa.’’

‘‘Ngikubita amaso Inkotanyi ndavuga nti ‘Baranyica’ kuko twari tuzi ko umuntu uje mu Rwanda apfa. Ariko njye naje mvuga ngo Inkotanyi ni zo zinyica ni ha handi. Njye naje niyahuye.’’

Yari agiye kwicwa n’inzara kubera kwanga ibiryo by’Inkotanyi

Mu 2003 MONUC yafashije Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu, ahabwa indege imugeza i Bukavu, nyuma ashyirwa mu modoka yamugejeje mu Rwanda yinjirizwa i Kamembe mu Kigo cya Gisirikare.

Akibona abasirikare b’u Rwanda, yatekereje ko n’ubundi bimurangiriyeho, kuko muri FDLR babwirwaga ko uzataha mu Rwanda azicwa.

Ati ‘‘Baranyakiriye bakajya banganiriza, bampa amazi ndakaraba nguma aho ariko mfite ubwoba bwinshi. Aho ntabwo nigeze ndya mu kigo cya gisirikare. Nahamaze iminsi ibiri ntararya, bampa n’icyo kunywa nkacyanga. [...] Ikibazo nari mfite ni inzara, mbese umwana [uwo yari atwite] yashakaga guca mu kanwa kubera inzara, ariko nkaryama nkajya ndotaguzwa baza kundasaho.’’

Yakomeje ati ‘‘I Cyangungu mpageze nahakundiye Inkotanyi. Baje kuvumbura ko kutarya ari ubwoba. Noneho baravuga bati ‘Rero, tukuzanira ibiryo tukabijyana muri ‘Mondisi’, kubera ko uba utabiriye. Uhereye uyu munsi kuri iyi saha, turajya dusangira’. Ubwo ku mutima nti ‘Ntacyo, aho muzajya mukoza ikiyiko nanjye ni ho nzajya ngikoza’. Natangiye kurya ubwo.’’

Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu nk’uwahoze ari umurwanyi muri FDLR, muri uwo mwaka yajyanwe mu kigo cya Mutobo kugira ngo ahabwe amasomo yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Nyuma yasubiye iwabo mu Karere ka Ngororero ashyira mu bikorwa ibikubiye mu masomo yigishirijwe i Mutobo arimo ayo kubana neza n’abandi, kwihangira imirimo, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’andi.

Yaje gushakana n’umugabo w’umusirikare muri RDF ariko ubu wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Uyu mugore yaje no guhabwa inshingano zirimo kuba umuyobozi w’umudugudu, ariko akabifatanya no gusenga mu Itorero AEBR aho we n’umugabo we bagiye kwiga amasomo ajyanye n’iyobokamana, bayarangije uyu mugore agirwa Pasiteri muri iryo torero.

Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu kandi yakomeje kugirirwa icyizere aho atuye, ahabwa izindi nshingano zirimo kuyobora koperative ihuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abireze bakemera ibyaha ku ruhare bayigizemo, Ingabo za RDF, abahoze mu ngabo zatsinzwe [EX-FAR], abitandukanyije n’Abacengezi n’abandi baturage basanzwe.

Iyi koperative yaje gukora ipiganwa ku rwego rw’igihugu itsindira igikombe cy’ubumwe n’ubwiyunge, bagishyikirizwa na Madamu Jeannette Kagame. Nyuma Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu yakomeje gukora ibikorwa birimo kwifashisha imbuga nkoranyambaga agatanga ubuhamya bwe, mu gukangurira abasigaye muri FDLR gutaha.

Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu ubu ni we ushinzwe porogaramu zifashirizwamo abagore bavuye mu mitwe yitwaje intwaro muri RDC, basubizwa mu buzima busanzwe mu Karere ka Musanze mu Kigo cya Mutobo.

Cpl (Rtd) Past. Mujawayezu Laurence yavuze ko uwo Abacengezi bakekagaho guha Inkotanyi bamwicaga nabi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza