Ku wa Mbere abayobozi mu nzego z’ubutabera batangaje ko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza, Lord Burnett n’abandi bacamanza babiri bakuru bazasuzuma niba kohereza abimukira byemewe n’amategeko, mu rukiko rw’ubujurire ku wa Kane.
Abacamanza batatu bumvise ubujurire bwamagana icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyafashwe mu Ukuboza cyameza iyoherezwa ry’abimukira mu Rwanda.
Mu gihe abacamanza baba bashyigikiye Guverinoma kuri uyu wa Kane, indege za mbere zizatangira kugeza abo bimukira mu Rwanda muri Nzeri nk’uko inkuru yanditswe na The Telegraph ibivuga.
Ibyo ngo byashoboka ari uko Urukiko rw’Ubujurire n’Urukiko rw’Ikirenga byaba byatesheje agaciro icyifuzo icyo ari cyo cyose gitambamira uwo mugambi mu rwego rw’amategeko.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ba baminisitiri bakomeje kugira icyizere cyo gutsinda urugamba rwerekeye amategeko yazitiye iyoherezwa ry’abimukira bigatuma indege yagombaga gutwara aba mbere ihagarikwa mu mpeshyi y’umwaka ushize.
Iyo ndege yahagaritswe habura amasaha make ngo itangire urugendo nyuma y’aho Urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, rufashe umwanzuro w’uko iryo yoherezwa ryahagarara.
Icyo gihe Minisitiri wari ushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yatangaje ko bitunguranye kuba uru rukiko rwarinjiye muri iki kibazo mu gihe inkiko zo mu Bwongereza zari zatanze uburenganzira ko abo bantu bashobora koherezwa mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Suella Braverman, mu mushinga w’itegeko rigenga iby’abinjira n’abasohoka mu buryo butemewe n’amategeko barashaka ko ingingo ya 39 iteshwa agaciro kuko ntaho ihuriye n’urukiko rwa EU rushinzwe uburenganzira bwa muntu.
Suella Braverman yamaganye abanenga amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, avuga ko ahubwo bizaba ari ‘umugisha ku bimukira’ koherezwa mu Rwanda.
Ni nyuma y’uruzinduko yakoreye mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka rwari rugamije ibiganiro ku masezerano ari hagati y’ibihugu byombi mu gufasha impunzi.
Ati “Abo mu ishyaka ry’abakozi bavuga ku kintu batabanje gutekereza kandi bakabikora mu buryo bubogama. Ni ubwirasi buteye isoni no kunenga kudafite ishingiro kugamije gusenya ubufatanye bwacu”.
Yavuze ko nyuma yo gusura u Rwanda yasanze bizaba ari ‘umugisha ku bimukira kubohereza muri iki gihugu’
Ati “Nahuye n’impunzi zo mu bihugu byinshi zishima cyane ubufasha u Rwanda rwazihaye. Amahirwe yo kwiga, umutekano, aho kuba n’ibindi biha aba bantu b’abanyantege nke icyizere cy’ahazaza heza”.
Abashyigikiye icyemezo cy’urukiko gihagarika iyoherezwa ry’abimukira mu Rwanda barimo Ishami ry’Umurayngo w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, abanyamategeko, imiryango y’abagiraneza n’amatsinda y’abasaba ubuhungiro.






Ibitekerezo 0