Mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu, umunyamakuru yibukije Mukabunani ko Ntaganda yigeze kuvuga ati “Tura tugabane, niwanga bimeneke. FPR irakina ‘Sinabyaye’. Nibiba ngombwa, tuzakama n’imbogo”, amubaza niba aya magambo adasa n’ay’amashyaka rutwitsi yigeze kuba mu Rwanda.
Mukabunani yagize ati “Urumva ayo magambo ni yo ahembera urwango, ni yo ahembera amacakubiri, ugasanga abantu baramutse bakurikiye nk’uwo nguwo, barayoba byanze bikunze.”
Yakomeje asobanura ko abarwanashyaka ba PS Imberakuri bateranye, bafata icyemezo cyo gukura Ntaganda ku buyobozi bukuru bw’iri shyaka, nyuma yo kuvuga aya magambo.
Ati “Ntabwo byari gukunda kuko abantu bari bafashe undi murongo mushyashya. Nta n’ubwo ishyaka twari twarishinze turi muri uwo murongo yari atangiye kujyamo. Abarwanashyaka ni bo bamukuyeho kubera ko babonaga atangiye gutandukira ibyo twiyemeje.”
PS Imberakuri yashinzwe mu 2008, Ntaganda ayibera Perezida, Mukabunani ayibera Visi Perezida kugeza mu 2010 ubwo iri shyaka ryacikagamo ibice bibiri.
Igice cy’iri shyaka kiyoborwa na Mukabunani cyahawe uruhushya rucyemerera gukorera mu Rwanda byemewe n’amategeko. Icya Ntaganda cyo kiracyakora mu buryo butemewe.






Ibitekerezo 0