Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, yashyikirije Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jormat Tokayv, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ambasade y’u Rwanda muri Turikiya yatangaje ko Amb. Charles Kayonga yatanze izo mpapuro kuri uyu wa 11 Nzeri 2024, mu biro bya Perezida wa Kazakhstan bizwi nka Akorda Residence muri Astana.
Kayonga wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya asimbuye Fidelis Mironko mu 2023.
Amb. Kayonga ahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Turikiya, Kazakhstan, Lebanon na Azerbaijan
Umubano w’u Rwanda na Kazakhstan washinze iminsi ubwo rwagenaga umuntu ugomba kuruhagararira muri icyo gihugu mu 2016.
Ibiganiro hagati y’ibihugu byombi birakomeje, kandi amasezerano menshi y’ubufatanye ndetse n’imyanzuro y’ubwumvikane birimo kuganirwaho ku rwego rwa Ambasade ndetse no mu nzego z’ubuyobozi bukuru bwa minisiteri, hagamijwe gushyiraho inzego z’amategeko zizamura ubufatanye n’imikoranire mu bikorwa bitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!