Pariki y’Akagera yashinzwe mu 1934, ifite ubuso bwa kilometero kare 1.122, ikaba ibarizwamo inyamaswa zirenga 11.300, harimo intare 60, inzovu 142, imbogo 4.000, twiga 115, ingwe ziri hagati ya 80 na 100 n’inkura 145.
Harimo kandi amoko y’ibinyugunyugu 179, imparage 2.000, impara 1.500 n’impyisi ziri hagati ya 120 na 150. Harimo imvubu ziri hagati ya 1.500 na 1.800, inyemera 1000 n’indonyi zirenga 1000.
Ni parike ifite amoko y’inyoni agera kuri 500. Ni yo pariki ifite amoko y’inyoni menshi mu Rwanda kuko Parike ya Nyungwe ifite 300, Gishwati n’iy’Ibirunga zikabarirwa munsi y’uwo mubare.
Imvubu igira amenyo manini kandi akomeyeIntare ifatwa nk'umwami w'ishyambaInzovu zirimo kwambuka umuhanda, umwana wazo na we ari inyumaMuri Pariki inyamaswa zose zirisanzura, zaba iziguruka, izo mu mazi cyangwa ku butakaInzovu igira ubushobozi bukomeye bwo kwibukaImbogo utayizi wagira ngo ni inka iteye ukundiImbogo zizihiwe, zirimo gusiganwa zinyura mu kidendeziHari aho usanga imbogo zakoranye ari nyinshiIzi nyoni benshi bazizi nka MurabafiImpyisi zikunze kugaragara cyane ku mugorobaImvubu ni inyamaswa yihagazeho mu mazi, nubwo ijya ikuka ikajya imusoziInkura igira ingufu nyinshi, n'ihembe ku zuru ikoresha mu kurwanaIri hembe ry'Inkura ryihagazehoIngona ni inyamaswa ikunda kuba yihishe ariko icyo ifashe ntijya irekuraInkorongo ni inyamaswa idakunda kuboneka, aho bibarwa ko muri pariki hasigayemo izitarenga ijanaIngwe ni inyamaswa ziba muri Pariki y'Igihugu y'Akagera ariko zidakunze kuboneka, kereka mu masaha y'ijoroInzovu zikunze kugenda ziri hamwePariki y'Igihugu y'Akagera igizwe n'imirambi, imisozi migufi n'ibiyagaImbogo zikunze kurisha mu kivunge, cyane cyane mu kibayaPariki y’Akagera igizwe n’ibiyaga 10. Birimo Ihema yakuye izina ku Babiligi bahashinze amahema ubwo bashakishaga isoko ya NilMuri Pariki y'Igihugu y'Akagera hanaboneka amoko anyuranye y'inyoni n'ibisiga, ibi bizwi nka Marabou storkInzovu zari zabonye ibyatsi bitoshye, zabiteraniyeIyi nyamaswa izwi nk'Agasumbashyamba, irisha mu biti hejuruInzovu ni inyamaswa yubahwa cyane muri ParikiIyi nyoni nkuru izwi nka African darterAba ni abana ba African darter, bategereje amahaho ya nyinaIsatura bamwe bazita ingurube z'ishyamba nazo ziboneka muri Pariki y'AkageraInyoni n'ibisiga iyo bihaze bijya mu myiyerekoInzovu iyo uyisanze mu nzira ni ukuyireka ikabanza guhigama, nta we uyikangaIzi nyamaswa zikunze kwibasirwa na ngenzi zazo zitunzwe n'inyamaImbogo bamwe bazi nka 'Rwarikamavubi' zikunze kugira amahaneImbogo zikunze kugendera hamwe nk'igihe zirishaImparage ziboneka cyane muri Pariki y'AkageraImpyisi zikunze kugenda hafi y'inyamaswa z'inkazi, zica ibisimba byinshi byo kuryaIsha ziboneka muri Pariki y'Igihugu y'Akagera ku bwinshiMuri Pariki y'Akagera haboneka Ibitera, cyane cyane mu gice umuntu yinjiriramo muri parikiImparage yari ihaze ubwatsi irimo kota akazubaIsatura ni inyamaswa ifatwa nk’idatekereza cyaneIzi ushobora gukeka ko ari za hene twororaImvubu ziba zizihiwe n'amazi zituyemo, ndetse zishobora no kuba imusoziIgitera cyicaye kireba umwana wacyoImparage ni inyamaswa zizwiho kugira uruhu rwizaIngwe ntabwo umuntu yayegera uko yiboneye, nubwo kuyibona ubwabyo biba bitoroshyeIngwe ni inyamaswa itinywa cyane mu zo mu ishyambaImvubu yari yavuye mu mazi ijya kurisha ku gasoziImbogo zishaje zikunze kugenda zonyineGasumbashyamba iba yirira amababi y'ibitiIki gisiga hari benshi bakimenye nka MurobyiIki gisiga cyitwa Lizard BizzardIngwe ni inyamaswa idakunze kubonekaIyi ni imwe mu nyoni ziba mu Akagera, izwi nka Black-headed Gonolek
Ibitekerezo 0