Ku ikubitiro, Niyonkuru Florence yahesheje u Rwanda Umudali w’Umuringa mu mikino ya Shampiyona y’Isi yiswe “World Athletics Road Running Championships” yabereye i Copenhagen muri Danemark.
Mu gihe Abanyarwanda bishimiraga iyi ntsinzi, ibendera ry’u Rwanda ryongeye kuzamurwa mu Mujyi wa Udinese mu Butaliyani ubwo Musabyeyezu Adeline yegukanaga Half Marathon y’ibilometero 21 mu cyiciro cy’abagore.
Musabyeyezu yabigezeho nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 14 n’amasegonda abiri. Yakurikiwe n’Umutaliyani Anna Frigerio yasize amasegonda 32 naho ku mwanya wa gatatu hasoreza Umunya-Kenya Nyaboke Nyabochoa wakoresheje isaha, iminota 20 n’amasegonda atanu.
Undi mukinnyi w’Umunyarwanda witwaye neza ni Hakizimana John wegukanye umudali wa Feza muri Marathon ya Buenos Aires muri Argentine, nyuma yo kuba uwa kabiri.
Ku ntera y’ibilometero 42, Hakizimana yakoresheje amasaha abiri, iminota umunani n’amasegonda 39, arushwa amasegonda 16 n’Umunya-Kenya Bethwel Chumba.
Ni mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’undi Munya-Kenya Felix Kiptoo Kirwa wakoresheje amasaha abiri, iminota 10 n’amasegonda 24.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ni umwe mu bashimye umusaruro w’aba bakinnyi b’Abanyarwanda, aho yabigaragaje binyuze mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X.
Yagize ati “Weekend idasanzwe ku Mikino Ngororamubiri y’u Rwanda. Mu mijyi itatu ndetse ku rwego mpuzamahanga, ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe mu ishema n’icyubahiro.”
Yongeyeho ati “Ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje kugaragaza imbaraga n’ubushobozi rugenda rugira ku ruhando mpuzamahanga mu Mikino Ngororamubiri. Ibendera ry’u Rwanda rikomeje kuzamuka.”
A remarkable weekend for Rwanda Athletics.
Across three cities and three international stages, the Rwanda flag 🇷🇼✅ was raised with honour:
🥉 Florence Niyonkuru — Copenhagen, Denmark
Bronze at the World Athletics Road Running Championships in 01:08:08.🥈 John Hakizimana —…
— Nelly Mukazayire (@nmukazayire) September 21, 2026








Ibitekerezo 0