{Umunya-Jamaica Usain Bolt yongeye kwegukana umudari wa zahabu mu mikino Olempike iri kubera i Londres mu Bwongereza nyuma yo kwanikira bagenzi be barushanwaga mu isiganwa ryo ku maguru ku burebure bwa metero 100, aho yabashije gukoresha amasegonda 9,63.}
Usain Bolt akoze amateka yo kuba abaye uwa kabiri ubashije gutsinda yikurikiranye mu mikino olempike mu gusiganwa kuri metero 100, nyuma y’umunyamerika Carl Lewis. Umunya-Jamaica wundi Yohan Blake, wabaye uwa mbere mu gusiganwa kuri izi metero umwaka ushize, yaje ku mwanya wa kabiri nyuma yo gukoresha amasegonda 9,75, uyu akaba yaje imbere gato y’Umunyamerika Justin Gatlin wakoresheje amasegonda 9,79.
Bolt yabashije gukoresha igihe kingana n’amasegonda 9,63 bityo igihe yakoresheje kikaba cyahise kiza ku mwanya wa kabiri mu mateka yo gusiganwa kuri metero ijana ku isi, aho yabuze ibice bitanu by’amasegonda ngo arenze igihe cy’amasegonda 9,58 yakoresheje aca agahigo ku rwego rw’isi na n’ubu akihariye.
Uyu musore w’inkorokoro kuko afite metero 1,95 akaba apima ibiro 95, isiganwa kuri metero 100 rigeze hagati yahise atangira kwanikira bagenzi be. Umuvuduko we wahise utuma afata intera ifatika kuri bagenzi be. Aganira na BBC, Bolt yagize ati “Sinigeze ntangirana imbaraga nk’uko nsanzwe mbigenza. Umutoza wanjye mbere y’iri siganwa yambwiye ati: ntiwite cyane ku kuntu uribuza gutsimbura isiganwa ritangiye kuko aho ukunze kwitwara neza ari ku mpera.”
Yakomeje agira ati: “Abantu bashobora kuvuga ibyo bishakiye, iyo amarushanwa nk’aya akomeye abaye mba mpibereye”, aha akaba yasubizaga abari bamaze iminsi bamuvugaho amagambo atandukanye y’uko yaba Atari amerewe neza byatuma atsinda.

Bolt abaye ikirangirire
Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko umaze kwegukana imidari ine yo mu mikino olempike (ibiri kuri metero 100, n’ibiri kuri metero 4×100), nyuma yo kwegukana intsinzi kuri uyu mugoroba wo ku Cyumweru yahise azengurukana na mugenzi we bakorana imyitozo Yohan Blake. Abantu barenga ibihumbi 80 bari buzuye stade iri kuberamo iyi mikino bahise batangira kuvugira icyarimwe izina ry’uyu munya-Jamaica uzwi cyane kurenza abandi kuri ubu ku isi, mu gihe nawe ubwe buri wese yakomezaga kumubonaho ibyishimo byari byamusaze kuko yari amaze kugera kucyo yivugiye ko cyamuzanye i Londres : Kuba ikirangirire.




Ibitekerezo 0