{Mukankusi Grace bakunze kwita Icyizere, bamwitirira indirimbo ye “Icyizere” ari na yo yatumye amenyekana cyane irimo ubutumwa bujyanye no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, azarongorwa mu kwezi k’Ukwakira na Ntirandekura Emmanuel bari bamaranye imyaka igera kuri itanu bakundana.}

Ubu bukwe buzaba ku itariki 20 Ukwakira 2012, gusaba no gukwa bizabera hafi y’urusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ku Gisimenti, gusezerana imbere y’Imana bibere kimihurura muri CELPAR (Communauté des Eglise Libre Pantecotiste Africaine du Rwanda) saa munani aho bazava bajya kwiyakirira muri Sports view Hotel.

Nyuma y’iyi mihango abageni bazajya mu rugo rushya i Kabuga.

Aganira na IGIHE, Grace yavuze ko uyu musore bamenyanye mu mwaka wa 2007 bitewe n’uko Ntirandekura yakoreraga hafi y’iwabo wa Grace.

Ubusanzwe Grace, uretse ubuhanzi ni umushinjacyaha mu Rukiko rwa Nzige mu karere ka Rwamagana.

Amashuri yisumbuye yayatangiriye mu kigo cya Mutagatifu Aloyizo i Rwamagana, ayarangingiriza i Kiramuruzi hanyuma yiga amategeko muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).