Sophie Nzayisenga, Umunyarwandakazi wanditse izina mu gucuranga inanga gakondo, yatangaje ko muri iyi minsi afite gahunda yo gukora ibitaramo muri Amerika n’ u Burayi, ari kumwe n’abandi bahanzi bakomeye muri Afurika.

Ubwo yaganiraga na IGIHE i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nzayisenga yatangaje ko muri iyi gahunda azazenguruka byibura Leta 13 muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko bahunda bafite imeze.

Yagize ati “ Ku itariki 2 Ukwakira nzaba ndi mu Bubiligi, nyuma yaho ngaruke (muri USA), nzamarayo ibyumweru bibiri, nyuma yahoo mfite kuzenguruka muri Leza 14 za hano muri Amerika,…Ni abandi bantu dukorana tuzazen guruka inaha, ni abahanzi benshi baturutse muri Afurika tuzakorana ibitaramo inaha,…ni njye muhanzi wo mu Rwanda njyenyine uzaba urimo.”

Sophie Nzayisenga muri Rwanda Day i Atlanta aho yishimiwe cyane.
Sophie Nzayisenga muri Rwanda Day i Atlanta aho yishimiwe cyane.

Sophie Nzayisenga yanatangarije IGIHE ko yishimiye uburyo Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day i Atlanta bakiriye ibihangano bye.

Nzayisenga Sophie mwene Kirusu Thomas, niwe munyarwandakazi wenyine uzwiho kuba acuranga inanga by’umwuga. Afite imyaka 35 y’amavuko, Aririmba bwa mbere yari afite imyaka 6. Indirimbo ye ya mbere yayishyize ahabona mu 1986 ayita INKERA-KURIMA. Arubatse, ni umubyeyi w’abana babiri.

Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko umwana we w’umuhungu amaze kumenya gucuranga inanga, bityo afite inzozi zo kuzamuraga ubu buhanga.

Ati “umuhungu wanjye w’imfura azi gucuranga inanga neza, mu buryo bwiza kandi ni umwana aracyari mutoya, uzabikurana nzabimwigisha, uwo muhungu afite imyaka 15.”

Sophie Nzayisenga, inararibonye mu gucuranga inanga mu Rwanda
Sophie Nzayisenga, inararibonye mu gucuranga inanga mu Rwanda

Muri Werurwe uyu mwaka, Sophie nabwo yari yabashije kuzenguruka mu bihugu bikora ku ruzi rwa Nile aho yageze muri Uganda, Kenya, Ethiopia, Zanzibar na Misiri aririmbana na bagenzi be bari bahurijwe hamwe mu mushinga wiswe ’The Nile project, wahuzaga abahanzi b’indobanure mu gukora muzika gakondo yo muri ibyo bihugu.