{Producer Davydenko, nyuma yo kumara imyaka itari mike atunganya muziki mu Rwanda aho akorera muri studio ya F2K i nyamirambo, ngo arifuza gushinga label ye kugira ngo abashe gufasha abahanzi kwiteza imbere mu bihangano byabo.}

Producer Davydenko ugiye gushinga Label
Producer Davydenko ugiye gushinga Label

Davydenko aganira na IGIHE yatangiye atubwira icyamuteye gutekereza gushinga label.

Yagize ati: “naricaye nsaga hari abahanzi hano bakiri bato batabasha kugeza ibihangano byabo aho bifuza, maze mfata icyemezo cy’uko nashinga Label nkatangira kubakorera indirimbo kandi nkabafasha kuzamura ibihangano byabo bikagera aho bifuza.”

Yakomeje agira ati: “Mu bahanzi nzatangirana nabo ni abakizamuka cyane cyane kuko aribo bagira imbogamizi zo kuzamura ibihangano”.

Abajijwe ku bijyanye n’ubushobozi ko bizwi ko label zikenera ingufu nyinshi ndetse n’amafaranga yasubije ko idasaba amafaranga menshi ahubwo ari kompanyi ishinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi bayibarizwamo, akaba agomba kubakurikirana ndetse no kubashakira ubufasha bwose kugira ngo biteze imbere.

Yatubwiye kandi ko kw’ikubitiro azatangirana n’abahanzi bane aribo: “Sandra Miraj, Saxon, Kimy Sheiva na Chanty kuko ari abahanzi yabonye hari umusaruro bazatanga n’ubushobozi butangaje.”

Abajijwe ku mbogamizi yagiye ahura nazo mu kazi ko gutunganya muzika, Davydenko yasubije ko imbogamizi ari nyinshi cyane mbere agitangira, ariko zagiye zikemuka kuko hari abahanzi bakomeye yakoranye nabo bigatuma abona ko biri kugenda neza.

Abo ni nka Riderman, Tuff Gang, Neg G na Chanty ndetse akaba anifuza ko nabo bazaza muri label ye.

Mu gusoza ikiganiro na producer Davydenko, yatubwiye ko label ye azayita izina rya Real Music Group, gusa yirinze gutangaza itariki azayishyirira ku mugaragaro kuko hari izindi gahunda akiri gutegura akaba azabimenyesha itangazamakur mu minsi ya vuba.