{Abagize itsinda “Abadahigwa International” bakorera umuziki wabo mu Rwanda bataramiye ababa muri Australia kuwa 31 Ukuboza 2013 banamurika album yabo.}
Nyuma y’igihe gikabakaba ukwezi batari muri iki gihugu, abagera kuri batanu bagize itsinda Abahigwa International, bakora umuziki mu njyana bise Kinhall baboneyeho kumurikira album yabo ya mbere muri Australia bataramiye abaturage bo mu gace ka Baker hill Miri Rock muri Australia .
Aganira na IGIHE, Ras Banamungu yagize ati “Igitaramo cyagenze neza gusa nta banyarwanda bandi bari bakitabiriye, uretse abanyamahanga batuye Australia bagera kuri 400.”

“Kuba twamurikiye album yacu ino ntitwirengagije u Rwanda kuko hari igihe twagennye cyo kuyihamurikira. Umunsi nyawo twifuje ni tariki 16 Kamena 2014, ku munsi w’umwana w’umunyafurika.”
Umuzingo wa mbere (album) bamuritse, bavuga ko ugizwe n’indirimbo 10 ari zo Bye Bye, Bumboclot, evitingz agwaa, every little cell, truth connection, jeshi la Jah, oneness, smiling face of Africa, music therapy, Ganja free na Jah redemption.
Iyi album bise “Bye Bye Bumboclot” y’itsinda Abadahigwa yitiriwe imwe mu ndirimbo iri mu marushanwa y’indirimbo zitanga ubutumwa bw’amahoro ku Isi, azasozwa muri uyu mwaka wa 2014.

Ibitekerezo 0