{Bamwe mu Banyarwanda bakunda umuziki ndetse bakanitabira ibitaramo bitandukanye bya muzika, bavuga ko hari bamwe mu bahanzi bamaze gutera imbere yaba mu gukora umuziki mwiza ndetse no kuririmba mu buryo bw’umwimerere (Live), gusa bakanenga uburyo bitwara imbere y’abantu mu gihe bari kurubyiniro.}
IGIHE yaganiriye na bamwe bari bitabiri igitaramo cya Miss Rwanda 2014, maze batuganiriza ku buryo abahanzi basusurukije abari aho bitwaye.
Benshi bagiye bashima uburyo Mani Martin yaririmbye, bemeranya ko afite ijwi ryiza ndetse n’ubuhanga adashakishwa mubijjwanye na muzika.
Gusa kandi bamwe bamunengaga bavuga ko injyana asigaye aririmba itajyanye n’imyambariye ye ndetse n’imisatsi ye. Ubu Mani Martin afite imisatsi iboshye ibyo bita ‘dreads’.
Ubusanzwe iyi misatsi imenyerewe ku baririmbyi b’injyana ya ‘reggae’. Bavuga ko Mani Martin atari akwiye kuririmba injyanda ya Kinyarwanda na dreads kumutwe we.

Bruce Melodie umwe mu bahanzi b’uubu bamaze kugaragaza ko bashoboye kuririmba by’umwimerere ‘Live’ bitewe n’ibitaramo amaze igihe akora bakabona ari umwe mu bahanzi bazi ibyo bakora kubera ijwi ryiza n’ubuhanga adashakisha.

Abari mu birori byo gutora Miss Rwanda 2014, bavuze ko uyu musore ashoboye kandi ko yaririmbye neza gusa bamunenga bavuga ko ibyo yaririmbaga bitari bijyanye n’uburyo yabyinaga dore ko yaririmbiye ncurango ya piano ituje ndetse mu ijwi rituje ariko agashaka gusimbuka abyina mu buryo bwo gushyushya abantu.
Umwe mu bo twaganiriye yagize ati: “ uriya mutype arabizi pe! Live imuri mu maraso ariko abanyarwanda bagira ikibazo cyo kudakorera ibintu mu gihe cyabyo. Reba nk’ukuntu ari gusimbuka buriya se arabona ibyo ari kubyina bijyanye n’indirimbo ari kuririmba?”
Uwo musore kandi yakomeje avuga ko icyo ari ikibazo kigaragara ku bahanzi nyarwanda benshi.
Ati: “Nka Christopher yamuritse album muri Serena yambaye aberewe muri ‘Costume’, ari kuririmba indirimbo zituje maze atangira kubyina asimbuka nk’uri kuririmba hip hop.”
Ariko kandi Yakomeje ashima Christopher kuko yaririmbye neza n’ijwi ryiza ndetse ngo yubahiriza n’isaha yo gutangira nk’uko yari yabivuze, saa kumi n’ebyiri igitaramo cyari cyatangiye.

Izi ngero ziyongera ku bandi bahanzi bagiye bagaragaraho kutitwara neza ku rubyiniro mu minsi. Iyo urebye usanga hakwiye ko abahanzi bikubita agashya, bakamenya kujyanisha imyambarire, imbyino ndetse n’injyana bakora kuko ababareba bareba buri ruhande kandi iyo byose bihuye nibwo bibyara uburyohe bwifuzwa na bose.

Ibitekerezo 0