{Nyuma yuko hatangajwe 15 bazahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane, abahanzi bashya binjiye muri iri rushanwa bwa mbere batangaje uburyo babyakiriye ndetse n’ingamba bafite kuri iri rushanwa.}
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ritegurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cya Primus, ni ku nshuro ya 4 riba mu Rwanda, gusa kuri iyi nshuro bikaba byarajemo impinduka aho byanze bikunze hagomba kugaragaramo abahanzi 4 bashya mu 10 bazarigaragaramo.
Nyuma yo gutangaza amazina y’abahanzi 15 bari muri iri rushanywa benshi bagiye bagaragaza ibitekerezo batandukanye, bamwe bavuga ko bagaragaza ko batishimiye na gato amwe mu mazina yabonetse ku rutonde rw’abahanzi 15 bazahatana muri Guma Guma 4, bavuga ko ari bashya kandi ko ntaho bari bagera ku buryo bakwinjira muri Guma Guma ndetse bakavuga ko hari abandi babikwiriye bakoze ariko ntibabone ayo mahirwe.
Icyo abahanzi bashya muri Guma Guma batangaza n’ingamba bafite:
Teta Diane

Uyu mukobwa usanzwe ubarizwa muri Gakondo Group yashinzwe na Massamba, yamenyakanye cyane nyuma yo kuririmba mu ndirimbo “Fata Fata”, yaririmbwe n’abahanzi benshi ndetse benshi muri bo nabo bari mu irushanwa rya guma guama nka urban boys, Uncle Austin na Jay polly.
Teta ari mu bagarutsweho cyane, havugwa ko Atari akwiye kuza ku rutonde bavuga ko yinjiye muri Guma Guma kandi amaze igihe gito mu muziki.
Aganira na IGIHE, yabajijwe uko yakiriye kuza ku rutonde rwa 15 bahatanira kujya muri Guma Guma, avuga ko yabyishimiye cyane kandi yumva ari amahirwe akomeye adateganya gupfusha ubusa.
Mu ijwi rituje, Teta yagize ati: {“ni ibyishimo bikomeye cyane kuri njye kuko ni ibintu ntakekaga ko byaba, gusa byanyeretse ko nk’uko nkunda umuziki ari nako abantu bakunze ibikorwa byanjye. Ikindi ni amahirwe akomeye kuri njye no ku muziki wanjye. Niyo mpamvu nanjye niteguye gukoresha ayo mahirwe nahawe, siniteguye kuyapfusha ubusa pe!”}
Yakomeje avuga ko nubwo amaze igihe gito mu muziki, bitagakwiye kutera abantu ikibazo kuko afite binshyi byo kubajyezaho kandi byiza. Ubu Teta ngo afite indirimbo eshanu ari gukorera kwa Producer Bob muri ‘Scratch Music Record’.
Bruce Melody

Uyu musore nawe umaze kubaka izina mu gukora umuziki w’umwimerere ‘ Live’, ni ubwa mbere yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma. Mu marushanwa yabaye mu mwaka wa 2012 yari ari muri batatu bafashaga bikirizaga (backing) afatanyije na Derek ubu uri kubarizwa mu itsinda rya Active ndetse na Charly.
Bruce yatangarije IGIHE, ko kuri we ari intambwe ikomeye cyane ateye kuba yinjiye muri ariya marushanwa, Ati: {“Ni amahirwe nagize kuba naje muri 15 bazahatanira Guma Guma uyu mwaka, kandi ni intambwe ikomeye. Ubu ndi mu myiteguro ngiye gukora imyitozi myinshi kandi nizeye ko Imana izamfasha nkanatsinda.”}
Yakomeje ashimira abamufashije kuva yatangira muzika kugeza magingo aya. Ati: {“ ndashima cyane umuntu wese wamfashije guteza umuziki wanjye imbere, yaba abafana, abanyamakuru ndetsecyane cyane abatunganya umuziki. Abanyamakuru , aba-Producers n’aba-Djs bantoye bose ndabashima Imana ibahe umugisha.”}
Oda Paccy

Umuraperi Oda Paccy mu myaka itandatu amaze mu ruganda rwa muzika nawe ni ubwa mbere yatowe mu bazahatanira Guma Guma ku nshuro ya kane. Avuga ko byamushimishije cyane kandi ko azakora cyane kugira ngo aheshe ishema umunyamakuru wese wamutoye ndetse n’abafana be.
Abajijwe impamvu yumva yaba yaragiriwe icyize cyo kuza mu bahanzi 15 bari mu irushanwa avuga ko yakoze cyane umwaka ushize ku buryo yumvaga akwiye kujyamo ndetse ashimira n’abamufashije bakamutora kugira ibihangano bye bikomeze bitere imbere kandi bimenyekane cyane.
Active

Iri tsinda ry’abasore batatu babarizwa muri Label ya Incredible rigizwe na Derek, Tizzo na Olivis rimaze igihe kitari kinini rikora. Ryagiye risohora indirimbo zakunzwe nka ‘ Udukoryo twinshi’; ‘Aisha’, ‘Ayaiya’ ndetse bakaba bamaze no kubaka izina mu kubyina naryo ryaje muri 15 bahatanira guma guma uyu mwaka.
Benshi ntibakiriye uburyo baje kuri urwo rutonde kandi bamaze igihe gito bakora nk’uko bagiye babigaragaza mu bitekerezo byatangwaga, gusa bo bavuga ko ari amahirwe yabaseke kandi ko biteguye kuyakoresha neza.
Derek umwe muri aba basore yadutangarije ko nubwo abantu bavuga ko bafite indirimbo nke, Atari byo kuko ngo bafite indirimbo muri studio ariko zitarasohoka ndetse anashimira abanyamakuru by’umwihariko kuba barabahaye amahirwe bakabatora.
Kuribo ngo hari icyo byabongereye ndetse ngo bibatera n’ishema ryo gushyira imbaraga mu byo bakora.
Uncle Austin

Uncle Austin, umwe mu bahanzi bazwi cyane mu njyana ya Afrobeat, akaba n’umushyushyarugamba kuri radiyo K-fm, agiye amenyekana mu ndirimbo nyinshi nka “Nzakwizirikaho”, “Ndafuha”, “Uteye ubusambo” n’izindi. Nawe ntana rimwe yari yaragaraye mu bahatanira irushanwa ritegurwa na BRALIRWA “Primus Guma Guma Super Star” kuva ryatangira.
Austin arashima cyane abamutoye kandi avuga ko nubwo ari ubwa mbere agiyemo yiteguye kuzaryegukana.
Jules Sentore

Uyu musore nawe uzwi mu bahanzi ba Gakondo Group, asanzwe anakora umuziki we ku giti cye. Abamuzi bavuga ko afite ubuhanga mu kuririmba by’umwimerere (Live Music).
Sentore uzwi mu ndirimbo Udatsikira, Iwacu n’izindi, avuga ko kuba ari muri 15 byamushimishije gusa akavuga ko yanabikoreye.
Ati: {“Byaranejeje kwibona mu bahanzi 15, ndabishimira Imana n’abantoye bose. Ntabwo biba byoroshye n’ubwo nari narabikoreye. Urabona muri 2013 namuritse album tariki ya 03 Ugushyingo 2013 nkora igitaramo muri Petit Stade kandi kigenda neza, nkeka ko kuza muri 15 ari ibikorwa byanjye kandi ndacyakomeje".}
Amag The Black

Umuraperi waririmbye Care, U Rwanda rw’amafaranga, Ikariso y’icyuma, Igifu n’izindi, nawe yaje mu bahanzi babashije gutsindira kujya muri 15 bazahatana.
Akimara gutorwa, uyu muraperi yavuze ko kuba yaratowe ari uko yabikoreye ndetse anabwira abataratowe ngo nabo nibagende bakore.
Edouce

Uyu musore nawe asa nk'uwatunguye abantu kuko mu bihangano byo byinshi amaze gukora ntiyakunze kumvikana cyane mu itangazamakuru ndetse n'abavuga ko batunguwe kumubona bashingira ku kuba batarakunze kumubona. Gusa ahamya ko igihe amaze mu muziki kimwemerera kuba yaza mu bahanzi bahatanira Guma Guma ndetse anashoboye nk'uko azabyerekana.
Ati: "Guma Guma ni ikintu gifata umuntu kikamuvana ku rwego kikamushyira ku rundi rwego…kuva mu 2010 narakoraga indirimbo nyinshi kandi binanyemerera kujyamo, sinabuza abantu kuvuga, ariko hari abo byashimishije kuba ndimo. Ngiye kugaragaza ko nari mbikwiriye."

Ibitekerezo 0