{Umunyamabanga nshingabikorwa w’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (Conférence internationale de la Région des Grands lacs – CIRGL), Ntumba Luaba, kuri uyu wa kane tariki 19 Nyakanga yavuze ko umutwe w’ingabo mpuzamahanga udafite aho wegamiye uzashyirwa ku mupaka hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa utazasimbura MONUSCO, ahubwo ko uzaza uje kuzuzanya nayo. }
Nk'uko tubikesha Radio Okapi, Ntumba Luaba kuri ubu uri gukorera urizinduko ruzamugeza mu bihugu 11 bigize umuryango CIRGL mu rwego rwo kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye ku birebana n’uko hashyirwaho uwo mutwe w’ingabo uzaba ufite inshingano zo kugenzura agace gaherereyemo umupaka hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa ndetse no kurwanya FDLR na M23, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’umuyobozi wa MONUSCO ndetse n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Congo, Roger Meece, yavuze ko MONUSCO itazasimburwa n’uwo mutwe mushya utarabonerwa izina.
Mu biganiro Luaba yagiranye na Meece, ahanini byibanze ku mikoranire hagati ya MONUSCO n’uwo mutwe w’ingabo mushya, gusa kugeza ubu nta makuru menshi yari yashyirwa ahagaragara, gusa Luaba yavuze ko abayobozi ba minisiteri z’ingabo zo mu bihugu bigize CIRGL vuba aha bazahura bakagira ibyo bemeza.
Inama yahuje abaminisitiri baturutse mu bihugu bigize CIRGL birimo n’u Rwanda yateraniye i Addis Ababa tariki 11 Nyakanga, yasojwe basaba ko hashyirwaho umutwe uzarwanya inyeshyamba zitwaje intwaro zikorera mu Burasirazuba bwa Congo.
Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo, Paul Kagame na Joseph Kabila bakiriye neza ibyifuzo byavuye mu nama y’abaminisitiri iminsi ine nyuma yaho. Mu nyandiko yashyizweho umukono tariki 15 Nyakanga, Perezida Kagame na Kabila basabye ibihugu bigize CIRGL gukorana n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe na Loni kugirango uwo mutwe mpuzamahanga ushyirwe mu bikorwa mu maguru mashya mu rwego rwo gutsinsura burundu umutwe w’inyeshyamba za M23 ndetse n’indi mitwe yose yitwaje intwaro irimo na FDLR.




Ibitekerezo 0