Goïta yari yagiye i Moscou mu nama ya gatatu ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika, yabaye ku wa 28-29 Ukwakira 2026.
Mu bikorwa yitabiriye harimo gusura ikigo cya gisirikare cy’u Burusiya, aho yarebye imyitozo yo kurasa, na we akagerageza kurasa.
Amashusho yatambutse kuri televiziyo y’igihugu cya Mali, ORTM, agaragaza Goïta arasa amasasu ane, yose agafata mu mutwe w’igishushanyo cyari cyashyizweho nk’intego.
Icyakora, si ubuhanga bwe mu kurasa bwonyine bwakurikiwe n’ababonye ayo mashusho.
Umunyamakuru w’Umutaliyani, Michele Thomas, usanzwe akora iperereza yifashishije amakuru aboneka kuri internet, yatangiye gushakisha amakuru ku mugore w’Umurusiya wari wambaye imyenda y’umukara, wagaragaye aho Perezida Goïta yakoreraga imyitozo yo kurasa.
Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje ku wa 6 Ugushyingo 2026, Thomas yakoresheje uburyo bwo kugereranya amashusho n’amafoto, avuga ko uwo mugore ashobora kuba ari Agneta Korolevskaïa, usanzwe akora mu byo kumurika imideli no gutunganya amashusho.
Iperereza ryagaragaje ko hari konti ya Instagram yitwa LadyBodyGuard, yashyize hanze amashusho y’umugore usa n’uwagaragaye hafi ya Goïta, ari ahakorerwa imyitozo yo kurasa mu Burusiya.
Andi mafoto yashyizwe kuri iyo konti ku wa 29 Ukwakira agaragaza uwo mugore ari kumwe n’abandi babiri ku nyubako ya Patriot Park, iherereye i Kubinka hafi ya Moscou, ahanasuwe na Goïta.
Mu gushakisha andi makuru, hari ifoto y’umugore usa n’uwo ku rubuga rw’ikigo cy’u Burusiya cyitwa White Fox Agency, gitanga serivisi z’abamurika imideli n’abaherekeza abantu mu bikorwa bitandukanye.
Kuri urwo rubuga, agaragazwa ku izina rya Agneta, ufite imyaka 30, akaba afite ubumenyi mu bijyanye n’imyitozo ngororamubiri, iteramakofe, imikino njyarugamba, kurasa no kugendera ku mafarashi.
Iki kigo kigaragaza ko serivisi z’abagore baherekeza abantu mu bikorwa zitangirira ku mafaranga y’u Burusiya 15.000 ku masaha umunani, ahwanye n’amayero 164.
Andi makuru yakuwe ku rubuga nkoranyambaga rwa VK, rukoreshwa cyane mu Burusiya, agaragaza Agneta Korolevskaïa nk’umunyamideli, umukinnyi wa filime n’umuntu ukora amashusho ashyirwa kuri internet.
Avuga kandi ko akora ibikorwa byo gushaka abantu abakinnyi no gutegura ifatwa ry’amashusho, akaba afitanye isano n’ikigo cyitwa Agneta Models.
Michele Thomas yavuze ko yanabonye andi mafoto n’amakuru ashobora guhuza uyu mugore n’uwakoresheje izina rya Kristina ku mbuga zitandukanye, harimo izifitanye isano na serivisi zo guherekeza abantu i Londres.
Ibyo byatumye havuka gukeka ko ashobora kuba yarifashishijwe mu buryo bw’ubutasi buzwi nka honey trap, aho umuntu ashobora kureshya undi agamije kumukuramo amakuru, kumugusha mu mutego cyangwa kumukoresha amukangisha kumushyira ku karubanda.
Nta bimenyetso byemeza ko uwo mugore ari intasi, ko yakoreshejwe n’inzego z’ubutasi z’u Burusiya cyangwa ko hari umugambi nk’uwo wari ugambiriye Perezida Assimi Goïta.
Nta gihamya kandi yatanzwe yerekana ko Perezida Vladimir Putin ubwe yaba afite uruhare mu kuba uwo mugore yari aho Goïta yasuraga.
Kugeza ubu, uruhare nyakuri rw’uwo mugore mu bikorwa by’uruzinduko rwa Perezida wa Mali mu Burusiya ntirurasobanuka.








Ibitekerezo 0