{Nyuma y’igihe Abanya-Uganda bagendera ku ikarita y’itora no ku makarita y’Ishuri, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Ukuboza arafungura ku mugaragaro igikorwa cyo gutanga amakarita ndangamuntu.}

Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Gen. Aronda Nyakairima, yabwiye Daily Monitor ko igikorwa cyo kwegeranya amakuru ku bagejeje igihe cyo gufata ikarita ndangamuntu cyagenze neza.

Avuga ko abaturage bamaze kwiyandikisha bazatangira guhabwa amakarita yabo kuwa Gatatu tariki 3 Ukuboza, umuhango nyirizina wo gufungura iki gikorwa uzatangizwa na Perezida Museveni wa Uganda.

Gen Aronda yagize ati"Abaturage bamaze kwiyandikisha, baratangira guhabwa ikarita ndangamuntu zabo kuri uyu wa gatatu, ariko Perezida Museveni aratangiza igikorwa cyo gutanga indangamuntu ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri."

Ikarita Ndagamuntu ya Uganda ikoranye ikoranabuhanga
Ikarita Ndagamuntu ya Uganda ikoranye ikoranabuhanga

Kugeza ubu miliyoni zisaga 15 z’abaturage ni ukuvuga 85% by’abagejeje imyaka yo gufata indangamuntu muri Uganda bamaze kwiyandikisha gufata indangamuntu.

Miliyoni zisaga ebyiri ntibariyandikisha, bakaba bakangurirwa gukomeza kwiyandikisha kuko bizarangira muri gashyantare y’umwaka utaha wa 2015.

Iyi ndangamuntu ya Uganda uyitegereje ubona ikoze kimwe n’ikoreshwa mu Rwanda, ari nayo yifashishwa ku Munyarwanda utembereye muri bihugu bya EAC nka Uganda na Kenya.