Amasezerano y’iyi nkunga yasinyiwe kuri Ambasade y’u Budage muri Tanzania kuri uyu wa Kane.
Nk’uko Chimpreports yabitangaje, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Amb. Liberat Mfumukeko, yasinyanye n’Ambasaderi wungirije w’u Budage muri Tanzania, Jorge Herrera.
Iyi nkunga ije nyuma y’igihe gito u Budage bwiyemeje kuzatanga miliyoni 30 z’amayero yo gufasha gahunda z’ikingira bishyirwa mu bikorwa n’ihuriro Gavi.
Muri iyo nkunga yose u Budage bwageneye EAC, miliyoni €13 zizagenerwa ihuriro ryo mu karere rihuza za laboratwari zita ku ndwara z’ibyorezo, bikazafasha uyu muryango n’ibihugu biyigize gusuzuma indwara z’ibyorezo n’ibikorwa byo kuzivura byihuse.
U Budage bwateganyije ko miliyoni € 3 zizajya muri gahunda zisanzwe za tekiniki iki gihugu gifatanya n’akarere, mu kugafasha kwitegura guhangana n’icyirezo cyatera.
Bizafasha ubunyamabanga bwa EAC kuba bwagira inama ibihugu biyigize, bukanabashga gukurikirana ibikorwa bigamije kwitegura guhangana n’indwara y’icyorezo cyakwaduka.
Kuva umubano w’u Budage na EAC watangira mu 1998, iki gihugu kiri mu bterankunga b’imena b’uyu muryango. Uretse mu buzima, kinafasha n’ubucuruzi na za gasutamo, uburezi n’ibindi.
Uretse gutera inkunga EAC, iki gihugu gifasha na buri gihugu kigize uyu muryango. Nko muri Nzeri 2018, cyahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 41 z’amayero, asaga miliyari 42 Frw, azarufasha mu guhanga imirimo mishya mu rubyiruko hagamijwe kurwanya ubushomeri.


Ibitekerezo 0